Abakanishi 239 basanzwe mu mwuga bahawe impamyabumenyi

Abakanishi 239 bakorera umwuga wabo mu magaraji yo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 23 Mutarama 2019 bahawe impamyabumenyi n’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro “Rwanda Polytechnic (RP) zishimangira ubumenyi n’ubushobozi mu mwuga wabo.

Bamwe mu bakanishi n'abayobozi ba Rwanda Polytechnic nyuma yo guhabwa impamyabumenyi
Bamwe mu bakanishi n’abayobozi ba Rwanda Polytechnic nyuma yo guhabwa impamyabumenyi

N’impamyabumenyi baherewe mu RP Ishamo rya Kigali (IPRC Kigali) nyuma y’isuzumabumenyi ryatanzwe na RP ku bufatanye na Swiss Contact, umuryango w’Abasuwisi uteza imbere imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’Urugaga rw’Abikorera (PSF), rikaba ryarakozwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Rosine Mutatsineza, umukobwa umwe rukumbi muri abo bahawe impamyabumenyi akaba yari amaze imyaka ine akora ibijyanye no gusiga irangi ibinyabiziga, avuga ko iyo mpamyabumenyi izamwongerera icyizere mu mwuga we kandi ikamufasha gukorana n’amagaraji akomeye.

Agira ati “Ubundi nikoreraga ariko nkakorera ku igaraji ryo kwa Gandarari Nyabugogo, ariko ubwo mbonye impamyabumenyi ndatangira no gushaka ibiraka mu magaraji akomeye.”

Mutatsineza avuga ko mu rwego rwo kuzamura ubumenyi mu bukanishi yari amaze igihe yifuza gukora mu magaraji akomeye arimo na ATACAR riri ku Muhima ariko yarabuze aho amenera ariko ngo ubu ngo abonye icyangombwa kizatuma abasha kujyayo abereka ibyo ashoboye.

Paduwa Paul, umunyamagaraji akaba n’umwe mu bafasha RP mu gusuzuma ubumenyi bw’abakanishi kugira ngo bashobore guhabwa impamyabumenyi zitangwa n’iri shuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, asaba Abanyarwanda guhindura imyumvire ntibakomeze kumva ko imyuga yigwa n’abananiwe ibindi.

Dr James Gashumba, Umuyobozi Wungirije wa RP
Dr James Gashumba, Umuyobozi Wungirije wa RP

Paduwa abishingira ku kuba ngo hari umubyeyi uherutse kumusaba kumufashiriza umwana mu igaraji ngo yige gukanika kuko “ibindi byose byari byaramunaniye.”

Agira ati “Uwo mumama yaje ambwira ko umwana we imibare yamunaniye kandi n’andi masomo abona atayashoboye ansaba ko namwemerera nkamutoza gukanika.”

Akagira ati “Nimwibaze umuntu utazi imibare, utagize n’ikindi kintu ashoboye ukibwira ko yajya mu bintu birimo n’amashanyarazi kuko mu bukanishi hazamo n’amashanyarazi. Imyuga ntiyigwa n’abaswa kandi n’ikimenyimenyi ntawe RP yaha umwanya wo kwiyigamo ari umuswa.”

Dr James Gashumba, Umuyobozi Wungirije (Vice Chancellor) wa RP yasabye abakanishi bahawe impamyabumenyi kuzifashishi mu kurushaho gutanga serivisi nziza no gukora ibizana impinduka mu mwuga wabo no ku gihugu muri rusange.

Ati “Izi mpamyabumenyi zikwiye gutuma murushaho kwigirira icyizere ari na ko murushaho gukora ubushakashatsi buzana impinduka haba kuri mwe no ku gihugu.”

Dr Gashumba yavuze kandi ko isuzumabumenyi nk’iryo rizakomereza no ku bandi bakanishi bo hirya no hino mu ntara kugira ngo na bo bahabwe impamyabumenyi mu rwego rwo kongerera agaciro ubumenyi bafite mu mwuga wabo.

Mu gihe babiri bonyine mu bakanishi bahawe isuzumabumenyi ari bo batsinzwe, Dr Gashumba yavuze ko isuzumabumenyi rizakomereza no mu yindi myuga abazatsinda na bo bahabwe impamyabumenyi zibafasha mu mwuga wabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka