Ikipe ya Police FC yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Hakizimana Kevin kuri Penaliti.

Ikipe ya Mukura yaje kwishyura igitego cyatsinzwe na David Nshimirimana n’umutwe, ku mupira yari ahinduriwe neza Iradukunda Bertrand.
Nyuma y’iminota mike Mukura yaje gutsinda igitego cya kabiri, igitego cyatsinzwe na Ciiza Hussein ku burangare bwa ba myugariro ba Police.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Police Fc yaje gutsinda igitego cyo kwishyura, igitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique.
Police yaje no kubona igitego cy’intsinzi, igitego cyatsinzwe na Mushimiyana Mohamed wari wanitwaye neza muri uyu mukino.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Police FC: Nduwayo Danny Barthez, Ishimwe Issa Zappy, Muvandimwe JMV, Hakizimana Issa Vidic, Manzi Huberto Sincere, Eric Ngendahimana, Uwimbabazi Jean Paul , Mushimiyimana Mohammed , Hakizimana Kevin , Iyabivuze Osée , Ndayishimiye Antoine Dominique
Mukura VS:Wilondja Ismail, Rugirayabo Hassan, Hatungimana Basile, Iragire Saïdi, Nshimirimana David, Munyakazi Yussuf, Duhayindavyi Gaël, Iddy Saïdi Djuma, Ciiza Hussein, Iradukunda Bertrand, Twizerimana Onesme.




National Football League
Ohereza igitekerezo
|