Uko watanga ubufasha bw’ibanze mbere yo kugeza umuntu kwa muganga

Mu buzima, abantu basabwa gukora kugirango babashe kwitunga, gutunga ababo ndetse no gukorera sosiyete n’ibihugu byabo.

Mu bikorwa byinshi muntu ahugiramo, hari ubwo ahura n’impanuka zaba izoroheje cg izikomeye, hakaba n’ubwo yafatwa n’indwara isaba ubufasha bw’ibanze kandi bwihuse kugirango bitavaho biba bibi kurushaho.

Kigali Today yabakusangirije uburyo butandukanye wafasha mugenzi wawe ugize impanuka runaka, mu gihe abaganga b’abanyamwuga batarakugeraho cyangwa se nawe ngo ube wamugeza kwa muganga.

1.Umuntu uguye agahita atakaza ubwenge (personne inconsciente)

Umuntu uguhe agahita atakaza ubwenge ni uku wamurwanaho
Umuntu uguhe agahita atakaza ubwenge ni uku wamurwanaho

Icya mbere na mbere ukora ni ukugerageza kumuvugisha ukareba ko yumva. Iyo adasubiza biba bivuze ko yatakaje ubwenge.

Icyo ukurikizaho ni ukumva ko agihumeka, iyo usanze ahumeka, ureba ko yambaye umukandara wasanga awambaye ukawufungura, karuvati, ibifungo by’imyenda niba yambaye ibimufashe cyane, mbese ukamukiza ikintu cyose cyabangamira inzira z’ubuhumekero.

Kuko umuntu aba yaguye agaramye, hari igihe aba yarutse ariko bitashobora gusohoka ,bigahera mu nzira, ahubwo bikamubangamira mu guhumeka. Icyo gihe umufasha agerageza kuzamura umutwe we buhoro afashe ku kananwa, akamera nk’uraramye, akamufungura umunwa kugira ngo umwuka utambuke neza.

Nyuma y’aho utanga ubutabazi bw’ibanze, areba ku nda y’uwo wagize ikibazo, niba izamuka ikongera ikamanuka, ubwo biba bivuze ko ahumeka, akurikizaho kumuryamisha mu buryo bwiza bumufasha, akaryamira urubavu.

Iyo ugiye kumuhindukiza ngo aryamire urubavu, ubanza kuzamura ukuboko kwe kw’ibumoso, ukagushyira iruhande rw’umutwe, nyuma ugafata ukundi kuboko ukaguhina ukagufatisha ku itama kugira kuze kuramira umutwe n’ijosi numuhindukiza.

Nyuma y’aho, ufata ukuguru kw’iburyo ukaguhina ku buryo aba ashinze ivi gato, nyuma ugatanga ubutabazi bw’ibanze, ukurura uko kuguru guhinnye yiganisha, akakurenza hejuru y’ukundi kurambuye hasi,akaba amufashije kuryamira urubavu, nyuma akamufungura umunwa, kugira ngo amatembabuzi yari yifungiye mu muhogo asohoke. Nyuma y’aho utanga ubutabazi bw’ibanze ashaka uko uwagize ikibazo agezwa kwa muganga.

2.Umuntu ugize ikibazo umutima ugahagarara bitunguranye (arrêt cardiaque)

Umuntu ugize ikibazo cy’ihagarara ry’umutima ritunguranye, arangwa n’ibintu bitatu ari byo: Kwikubita hasi, kudasubiza abamuvugisha no kudahumeka.

Iyo umuntu agize icyo kibazo, umuha ubutabazi bw’ibanze agomba guhita atabaza abamufasha kumugeza kwa muganga vuba bishoboka.

Gusa, mu gihe ataragezwa kwa muganga uwo umuri hafi amukorera ibyo bita “compressions thoraciques”, ni ukuvuga ko apfukama iruhande rw’uwagize ikibazo, akarambika ibiganza bye kuri mugabuzi akajya akanda inshuro 30 akuruhuka gato, ubundi agafunga amazuru agafungura umunwa, agashyiraho uwe, akamera nk’umuhaga inshuro ebyiri, agakomeza atyo kugeza ubwo imbangukira gutabara ihageze.

Mbere yo gutangira gukanda kuri mugabuzi, uwagize ikibazo agomba kuba aryamye ahantu hakomeye nko ku butaka, kandi aryamye agaramye. Ikindi kandi umuha ubutabazi bw’ibanze agomba kumwegura umutwe akamera nk’uraramye kugira ngo umwuka ushobore gutambuka.

Ibyo gukanda mu gatuza kandi bishobora gukorwa mu gihe umuntu mukuru yamize ikintu kikamuniga, ibyo babikora hagamijwe gutsindagira ibihaha, ngo barebe ko icyamunize cyasohoka.

3.Igihe umwana amize ikintu kikamuniga, akananirwa guhumeka

Iyo umwana amize ikintu kikamuniga, ububwirwa n’uko umunwa we uba ufunguye, ariko adashobora kuvuga, gukorora, ahubwo akisimbiza. Icyo gihe umuha ubutabazi bw’ibanze, agomba kumushyira ahantu hakomeye hatanepa, akagenzura ko umutwe ucuritse ugereranije n’ibindi bice by’umubiri we, noneho agashyira ikiganza cye hagati y’intugu zombi aho bita mu gihumbi, agakubita yitonze inshuro eshanu.

Iyo inshuro eshanu zitagize icyo zitanga, uha umwana ubutabazi bw’ibanze aramwiyegamiza, agakanda izindi nshuro eshanu hagati y’umukondo na mugabuzi,agakomeza ahinduranya bityo bityo, kugeza ubwo icyari cyanize umwana gisohoka.

Iyo umwana wagize ikibazo cyo kunigwa ari uruhinja, ubutabazi buratandukana gato, kuko umuntu ugiye kurufasha agomba kurambura ikiganza, agafata ku nzasaya zombi z’uhinja ariko adatsindagira umuhogo waryo, ubundi akarwubika ku kuboko kwe, nyuma agakubita inshuro eshanu mu gihumbi, iyo rutarize cyangwa ngo rutangire guhumeka neza, araruhindukiza afashe umutwe warwo mu kiganza kimwe, ukuboko kurufashe kurambitse ku ivi ry’utanga ubutabazi, nyuma agakandisha intoki ebyiri muri mugabuzi y’uruhinja inshuro eshanu.

Mu gihe uruhinja rufashwa, ruba rumeze nk’aho rucuritse kandi umunwa warwo ufunguye.

4. Uko wafasha umuntu uvuye imyuna (kuva amaraso mu mazuru)

Kuva amaraso mu mazuru bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye, harimo nko kugira impanuka igakora ku mutwe, bigatuma umuntu ava amaraso mu mazuru, hari no kuva imyuna byizanye nta yindi mpamvu yabiteye yihariye.

Iyo umuntu avuye imyuna, ni bibi kumuraramisha ngo amaraso asubireyo nk’uko hari ababikora batyo akenshi batazi ingaruka zabyo. Iyo umuntu avuye imyuna bakamuraramisha ngo amaraso asubireyo, ayo maraso aragenda akamanukira mu muhogo,nyuma akaba ashobora kuyaruka kandi biba bitumye anyura aho atagombye kunyura.

Mu gihe umuntu avuye imyuna,ibyiza ni uko yicara hasi, cyangwa yaba ari umwana umuha ubutabazi bw’ibanze akamwicaza hasi, agafunga umwenge umwe w’izuru akoresheje urutoki,icyo gihe umutwe uba umeze nk’ubitse bitari cyane, iyo bikozwe bityo amaraso ntatinda guhagarara,kuko nko mu minota 10 gusa,ntaba akiva.

Ikindi umuntu yafashisha umuntu uvuye imyuna, ni ugufata barafu akayirambika aho izuru ritereye,nabyo bifata iminota icumi amaraso akaba atakiva. Gusa, iyo akomeje kuva, ni ngombwa kumugeza kwa muganga.Kimwe n’iyo ahagaze kuva umwanya muto nyuma bikongera, ningombwa kumugeza kwa muganga kugira ngo arebe impamvu.

Mu gihe kuva amaraso mu mazuru byatewe n’impanuka yakoze ku mutwe,uwagize ikibazo agomba kugezwa kwa muganga byihutirwa, hatabanje gukorwa ubwo butabazi twavuze mbere.

5.Gufasha umuntu urumwe n’inzoka

Iyo umuntu arumwe n’inzoka,umuha ubutabazi bw’ibanze yihutira kuzirika igitambaro gifite isuku haruguru y’aho inzoka yarumye, kugira ngo akumire ubumara budakwirakwira vuba vuba.

Ikindi akora amwambura ibintu yambaye ku mubiri nk’impeta, ibikomo, isaha, inkweto…kuko akenshi iyo inzoka imaze kuruma umuntu ahita abyimbirwa cyane ku buryo kugumana impeta, ibikomo n’ibindi nk’ibyo byabangamira itembera ry’amaraso mu gihe umuntu atangiye kubyimbirwa.

Ikindi utanga ubutabazi bw’ibanze yakora, aramutse abonye barafu yayipfunyika mu gitambaro gifite isuku, akayirambika aho inzoka yarumye, mu gihe uwarumwe n’inzoka ataragezwa kwa muganga.

Utanga ubutabazi bw’ibanze kandi agomba guhumuriza umuntu warumwe n’inzoka, akamufasha kutagira ubwoba bwinshi kuko iyo umuntu afite ubwoba umuvuduko w’amaraso uriyongera.

Agomba kumuryamisha neza kandi akamubuza kwinyeganyeza. Ikindi kandi ntagomba kugira icyo amuha cyo kunywa cyangwa cyo kurya, kuko anyoye cyane cyane ikintu kirimo umusemburo (alcohol), byatuma ubumara bwihuta.

Ikindi kandi utanga ubatabazi bw’ibanze ntagomba kugira icyo akora nko gukata aho inzoka yarumye, cyangwa kugira ikindi akora kuri icyo gikomere kugeza ubwo uwarumwe n’inzoka agejejwe kwa muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mwaramutse muzatubwire uko waha ubutabazi bwibanze kumuntu urwara ihahamuka

girinshuti marie camarade yanditse ku itariki ya: 30-03-2023  →  Musubize

Muzatubwire ubutabazi umuntu yaha umubyeyi ugiye kubyara mugihe atunguriwe munzira

Kanyana yanditse ku itariki ya: 21-12-2021  →  Musubize

twifuza ko mwazatubwira uko twakitwara umuntu afashwe n;igicuri

alias yanditse ku itariki ya: 11-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka