Miss Rwanda: Umurungi Sandrine abaye uwa gatatu usezerewe

Ku munsi wa gatatu wo gusohora abakobwa mu mwiherero, Umurungi Sandrine winjiye muri Miss Rwanda ahagarariye Intara y’amajyepfo niwe wari utahiwe nyuma yo gutsindwa ikizamini cy’umuco n’ubugeni, ntanaze muri batanu bafite amajwi menshi mu itorwa rya SMS.

Mu majwi yo kuri za SMS, Umurungi Sandrine yari afite amanota 171 ari ku mwanya wa munani, ibintu byamushyiraga mu cyiciro cy’abagomba kwitwara neza mu kizamini cy’ibazwa kugirango nibura abashe gukomeza kuba muri Boot Camp.

Ubwo bahamagaraga numero ya buri mukobwa watsinze umukoro, Umurungi Sandrine yasigaranye na Umukundwa Clemence, abakobwa bahabwa uburenganzira bwo gutoranyamo umukobwa umwe utaha n’usigara.

Ubwiganze bw’amajwi y’bakobwa bwatashye kuri Umukundwa, naho umurungi ahita apakirirwa ibikapu yerekezwa mu muryango we kimwe na bagenzi be Joally na Dorine bamaze gutaha.

Hasigaye abakobwa babiri bagomba gusezererwa muri boot camp, uwanyuma akaba azasezererwa kuwa kane, naho kuwa Gatandatu 15 bakazahatana bashakisha uwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntibyoroshye ark birashoboka, umukobwa witeguye neza azahabwa ikamba kd nabazatsindwa bazihangane, abatashye nibajye gutegura bazagaruke bakosoye amakosa yose yatumye basezererwa.

buri mukobwa witabiriye ndamushimira kuko sibintu byoroshye kujya mu irushanwa nk Miss Rwanda nicyizere gikomey kd mbiburije ibihe byiza

bernard yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka