Abagore bagororerwa muri Gereza ya Nyamagabe bahingiye umugore utishoboye ubutaka bungana na hegitari ebyiri, mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi w’abagore.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018, Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, yirukanye ku kazi Komite Nyobozi y’aka karere, ibahora ubwumvikane bucye mu kazi ndetse n’imicungire mibi y’imari y’Akarere.
Banki y’Isi yateye u Rwanda inkunga ingana na miliyari 46Frw azifashishwa mu bikorwa byo kurwanya indwara yo kugwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu.
Abanyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Banda ruherereye mu Murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko batabasha kwiga neza, kubera ikibazo cyo kubura intebe zihagije zo kwicaraho bakiga bacucitse mu ishuri.
Mu Karere ka Musanze ntibarafata umwanzuro ku kibazo cy’imibiri isaga 800 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikomeje kwangizwa n’amazi mu rwibutso rwa Muhoza.
Umwana w’imyaka 13 yavunitse akina na bagenzi be bimuviramo indwara ya Kanseri yamuteye ikibyimba cyananiranye kukivura kandi n’umuryango we ntiwishoboye.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko umuryango mpuzamahanga w’abaganga bavura umutima (Team Heart) wagabanyirije u Rwanda miliyoni 22.5Frw ku murwayi wabazwe umutima.
Umuryango Imbuto Foundation wasinyanye amasezerano y’imyaka itanu na Kaminuza ya Mount Kenya University, yo kurihira abana 100 batishoboye bafashwa n’uyu muryango, amashuri yisumbuye.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga buratangaza ko bwugarijwe n’ikibazo cy’imodoka zitwara abarwayi zizwi ku izina ry’imbangukiragutabara zidahagije.
Valens Ndayisenga na Claude Uwizeye, abakinnyi babiri b’Abanyarwanda b’umukino w’amagare bamaze kubona ikipe mu Bufaransa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Werurwe, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byasezereye Uwimana Jeaninne uherutse kubagwa ikibyimba kinini yari afite ku gahanga.
Bamwe mu baturage basanga gusabiriza biri mu bituma abantu batagishaka kwitabira umurimo, bakifuza ko hajyaho itegeko rihana abasabiriza ndetse n’ababafasha.
Umuryango utabara imbabare mu Rwanda Croix Rouge washyikirije ubutabazi bw’ibanze burimo ibikoresho by’isuku, imyambaro n’ibiryamirwa imiryango 300 yahuye yasenyewe na Sebeya ubwo yuzuraga.
Hirya no hino mu Rwanda hakomeje kumvikana ba Rwiyemezamirimo bakoresha abaturage bakabambura, bitwaje ngo Leta yatinze kubishyura.
Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yageneye ubufasha bw’ibanze abanyeshuri bo ku ishuri rya Nyundo baherutse kwibasirwa n’umuvu waturutse ku kuzura k’umugezi wa Sebeya.
Umukinnyi wa filime muri Amerika Lupita Nyong’o yagaragaje ko atewe ishema no gusokoza amasunzu akomoka mu Rwanda, ubwo yari yitabiriye ibirori bikomeye byo gutanga ibihembo bya “Oscars.”
Muri iki gitondo , mu muhanda Rugunga- Nyamirambo habereye Impanuka ikomeye aho Imodoka Suzuki Grand Vitara ifite Purake RAD543Q, igonze Scropion RAC452A, inakomeretsa bikomeye abanyeshuri babiri bajyaga kwiga.
Uwitwa Niyonteze Felix afungiwe kuri sitasiyo ya Bukure mu Karere ka Gicumbi, akurikiranyweho gutera icyuma umumotari wari umutwaye, ariko akaza gufatwa n’abaturage.
Kuva ishuri TSS Kabutare riatangiriye gutanga amahugurwa ku bijyanye no gutunganya umusaruro w’ibyavuye mu buhinzi n’ubworozi, n’ababyize muri kaminuza bari mu bari kwitabira guhugurwa.
Iradukunda Liliane wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2018 aravuga ko atabona icyo avuga ku manota yagize mu bizami bya leta yazengurukijwe ku mbuga nkoranyambanga amaze kwambikwa ikamba.
Utuwekigeli Victoire yemeza ko yakize indwara ya kanseri y’ibere kubera ko yamenye ko ayirwaye hakiri kare ahita atangira kuyivuza none ubu ameze neza.
Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria Davido yaraye akoreye igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi, bitandukanye n’ibyari byitezwe ko kitari bwitabire kubera imvura yari yabanje kugwa.
Niyitanga Kevin na Hanani Uwineza nibo begukanye umunsi wa shampiyona mu irushanwa rya Triathlon.
Amakoperative y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rusizi, yashinjaga abayobora umushinga “Projet Peche” gushaka kwiharira isoko ry’umusaruro w’amafi n’isambaza biva mu kiyaga.
Ingabo, abapolisi n’abasivile 36 basoje amahugurwa yo kurinda abasivile mu gihe cy’intambara, akazabafasha kwigisha abajya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu biberamo intambara.
Perezida Paul Kagame yagaragaje agahinda yatewe n’igitero k’iterabwoba cyagabwe kuri ambasade y’Abafaransa muri Burkina Faso, kigahitana abantu umunani.
Ikigo ngenzuramikorere (RURA) cyatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byongeye kuzamuka.
Abantu bane barimo umukecuru bo mu kagari ka Musheri mu Karere ka Nyagatare, bariwe n’imbwa yasaze bajyanywe mu bitaro bya Nyagatare kuvurwa habura urukingo rwo kubatera.
Sergent Major Malanga Bombole umusirikare wa Congo wari umaze iminsi itatu afatiwe mu Rwanda, nyuma yo gutorongera akabura inzira akisanga ku butaka bw’u Rwanda.
Ababyeyi barera abana bahoze barererwa mu bigo by’impfubyi barasaba ko abana bafite babandikwaho mu bitabo by’irangamimerere, bakababera ababyeyi babo mu buryo bwa burundu.
Abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga bagaruye icyizere cy’iterambere kubera ibikorwaremezo nyuma y’igihe bugarijwe n’ubwigunge.
Perezida Paul Kagame yatinyuye abatuye Intara y’Iburasirazuba ko EPIC Hotel ari bo yashyiriweho, abasaba kuyigana bakayiteza imbere.
Mu mikino yo ku munsi wa 13 wa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, Rayons Sport itsinze Gicumbi igitego 1 ku busa, ihita ishyikira mu manota ikipe ya APR Fc iherutse kuyitsinda igitego kimwe ku busa.
Ikoranabuhanga ryifashisha mudasobwa rigiye kuzajya rikoreshwa mu Rwanda rizatuma umurwayi wabazwe atarenza iminsi ibiri mu bitaro kuko nta bisebe azaba afite.
Asoza inama ya 15 y’Umwiherero Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi bakuru b’igihugu gucika ku muco wo kwiremereza, abasaba kwiyoroshya bagashyira umutima ku kazi bagamije kugirira akamaro abo bayobora.
Umunyeshuri w’Umunyarwanda uri kwiga icyiciro cya kane cya kaminuza mu buvuzi, yashyize hanze ubushakatsi bushobora kuzagira uruhare mu kuvura abarwayi b’indwara ya Diabete ku isi.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Mimuli Mucungurampfizi Andre arakekwaho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu, afatanyije n’umucuruzi w’akabari.
Ahari hazwi nka Dobandi mu Murenge wa Muhima muri Nyarugenge kubera urugomo rwaharangaga, ubu habaye Dojanti (De Gentil) nyuma y’umutekano wahagaruwe.
Perezida Paul Kagame arafungura ku mugaragaro EPIC Hotel, ari na yo hoteli y’inyenyeri enye igeze bwa mbere mu Karere ka Nyagatare.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG), yatangaje ko umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi utagomba kurenza amasaha atatu mu rwego rwo korohereza abawitabiriye barindwa umunariro ukabije.
Abaturage bakoresha umupaka wa Rusizi yambere uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), baravuga ko ikiraro gihuza imbibi z’ibihugu byombi gishobora kuzateza ibibazo nikidasanwa vuba.
Hadi Janver yagarutse mu ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare nyuma y’igihe kinini atayikinamo aho ajyanye na bagenzi be gusiganwa mu irushanwa rizenguruka igihugu cya Cameroun rizwi nka Tour du Cameroun rizaba kuva tariki ya 10-18 Werurwe 2018.
Iserukiramuco mpuzamahanga rya Sinema nyafurika rigiye kubera mu Rwanda guhera tariki ya 25 Werurwe 2018.
Ikigo cy’Abafaransa gikora ubushakashatsi n’ubuvuzi bwa kanseri (IRCAD) kigiye kubaka ishami ryacyo mu Rwanda rizaba ari irya mbere kuri uyu mugabane wa Afurika.