Kaminuza ya Gitwe irashinja Muvunyi gushaka kuyifunga burundu

Itsinda ry’abantu 16 barimo abayobozi muri kaminuza ya Gitwe, kuri uyu wa gatatu 23 Mutarama 2019 ryakiriwe mu nteko ishingamategeko, muri komisiyo y’uburezi ngo basobanure birambuye ibyo bita akarengane bavuga ko bakorerwa n’inama nkuru y’uburezi (HEC).

Abayobozi ba kaminuza ya Gitwe bageza ku badepite 'akarengane' kabo
Abayobozi ba kaminuza ya Gitwe bageza ku badepite ’akarengane’ kabo

Ni nyuma y’uko tariki ya gatatu Mutarama 2019, iyi kaminuza yari yagejeje urwandiko mu nteko ishinga amategeko isaba ko yarenganurwa.

Dr. Innocent Kabandana uyobora inama y’ubutegetsi ya kaminuza ya Gitwe,yabwiye abadepite bagize komisiyo y’uburezi ko ibyo basabwe byose babitunganyije, ariko HEC ikaba ikomeje kubabuza kwakira abanyeshuri bashya mu ishami ry’ubuganga.

Ati”Ibyo twasabwaga kuzuza kwari ugukorera ‘catch up’ abanyeshuri bo mu yindi myaka bari barazamutse batize neza kubera ibikoresho, icyo twaragikoze cyararangiye”.

Raporo nshya y’inama nkuru y’uburezi yashyikirijwe kaminuza ya Gitwe ku mugoroba wo kuwa mbere, igaragaza ko iyi kaminuza hari ibindi igisabwa kunoza, birimo uburyo iyi kaminuza iyobowe.

Ubuyobozi bwa kaminuza ya Gitwe ariko bwo busanga aya ari amananiza umuyobozi w’inama nkuru y’uburezi Dr. Emmanuel akomeje kuyishyiraho, agamije kuyinaniza igafunga burundu.

Bashingira kandi ku kuba abanyeshuri 34 barangije mu ishami rya laboratwari barangiwe gusoza amasomo yabo (graduation), hagendewe ku makosa Dr. Muvunyi yavuze ko yakozwe n’abanyeshuri barindwi, ngo bahimbye raporo za stage bakoze.

Aha abayobozi ba Kaminuza ya Gitwe basanga nako ari akarengane, kuko n’ubwo butemera ko abo banyeshuri bahimbye izo raporo kuko bakurikiranirwaga hafi buri munsi, ngo n’iyo baba barabikoze amakosa yabo ntiyashyira abasigaye mu bihano by’amakosa batakoze.

Ikindi kandi iyi kaminuza yita akarengane, ndetse ikavuga ko umuyobozi wa HEC Dr. Emmanuel Muvunyi ashaka ko ifunga burundu, ngo ni ukuba barasabwe gushaka abarimu b’inzobere bakabashaka, none ubu bakaba bicaye bahembwa badakora, ndetse Muvunyi akaba yarategetse ko bagomba kuhaguma.

Kaminuza ya Gitwe kandi ivuga ko intandaro y’ayo mananiza yose ari inyerezwa ry’umutungo ryakozwe na bamwe mu bari abakozi bayo.

Muribo hari uwitwa Charlotte Ahobantegeye wari ushinzwe kwishyuza amafaranga ya kaminuza (ubu arafunze akekwaho ibi byaha),ndetse uyu bikavugwa ko yaba yari afitanye ubucuti bwihariye na Dr. Muvunyi uyobora HEC.

Igenzura ryakozwe ryagaragaje ko mu mwaka umwe gusa iyi kaminuza yahombye miliyoni 177, kandi ngo abazinyereje bari bafite imikoranire n’abantu bo hanze ya kaminuza nkuko byemezwa na Pastoro Rusine Joshua.

Ati”Abantu bagiye biba kaminuza ya Gitwe bagize n’ubushobozi bwo kwiteganyiriza mu nzego zitandukanye zabasha kubarengera mu gihe baba bafashwe”.

Abadepite bagize komisiyo y’uburezi ariko basabye abayobozi ba kaminuza ya Gitwe kwirinda kwitiranya umuntu ku giti cye (Muvunyi), ndetse n’urwego (HEC).

Aba bayobozi ariko bagaragarije abadepite ingero zinyuranye zigaragaza ko Dr. Muvunyi hari ibyo akorera iyi kaminuza atabitumwe n’urwego akorera, zirimo nk’aho yigeze gupfukamisha umwarimu imbere y’abanyeshuri.

Abadepite bagize komisiyo y’uburezi bijeje itsinda ry’abaturutse muri kaminuza ya Gitwe ko ibyo babagejejeho bagiye kubisuzumana ubushishozi, bakazabamenyesha umwanzuro babifatiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Iki kibazo nikihutishwe nabashinzwe kurengera abana bu Rwanda be kwirirwa biruka bagana Congo nibindi bihugu bidukikije bajya gushakayo Medecine kdi twari tugize umugisha wo kuba i Gitwe barabigezeho bakavangirwa na Dr Muvunnyi Emmanuel we soko yi ibibazo bya Gitwe kunyungu zabamwe mubagambaniye Gitwe nabo bashaka gushyiraho ishuri rya Medecine harimo ULK ndetse na AUCA i Mudende aho Pasteur Byiringiro Eslon umuyobozi wa Abadivantiste abiri i nyuma kuko i Mudende vuba aha barafunguza ishuli ryigisha Medecine ikindi yagiye agirana ibibazo na abakristu ba badivantiste bo mu ntara ya amajyepfo aho atabumva ndetse nta nicyo yabashinga mwi itorero iyo utari umugogwe cyangwa inkomamashyi kaba kakubayeho Inteko ishinga amategeko nitabare abanyarwanda baturinde kwiruka i mahanga dushakayo Diplome ziba zitanizewe

ejoheza yanditse ku itariki ya: 25-01-2019  →  Musubize

Mwiriwe bavandi mwe nanjye ndi hano igitwe koko igihombo kaminuza imaze kujyamo natwe abatuye hafi hano cyatu jyezeho pe leta nishake uko yabarenganura kuko ibyo babasabye babijye zeho ndabona abana burwanda bagiye ku basubiza imahanga gushaka amashuri .

Basabose modeste yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

Mu Rwanda ntabwo narinzi ko hari abantu ku giti cyabo bicara bakagambanira iterambere ryi igihugu babuza abana ba abanyarwanda kwiga mu gihugu bigatuma bishora mu mahanga bajya gushaka amashuli hano bigoye kubona muri Leta i Gitwe cyari igisubizo kiza kubanyarwanda bashaka kwiga Medecine none Dr Muvunyi nabagambanyi nkeka ko ku ikubitiro harimo umukuru wa Abadivantiste bu umunsi wa 7 mu Rwanda ndetse na ULK babikoze nkana kuko bashaka kwangiza ibyashinzwe i Gitwe kubera akantu kahawe Muvunyi ngo ayifunge burundu bo bafungurirwe amasomo ya Medecine muri AUCA ndetse na ULK namwe mundebere ko ibi bintu ari bibi cyane bizadusenyera igihugu inteko nitabare irinde abanyarwanda kwiruka mu mahanga bashakayo amashuli twashobora kugira hano mu Rwanda harimo na Gitwe

Alias yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

Ndabona HEC ifite imikorere mibi cyane .Ese buriya Leta niyo izishyura igihombo cyatejwe na HEC cyangwa ni umuntu ku giti cye?Jyewe mbona President wa Repubulika bamugora peee, kubona abo yashyizeho ngo bamufashe gukemura ibibazo aribo bagaragarwaho n,imikorere idahwitse. Ubu ibibazo byose ni HE uzajya yimanukira kubikemura?

k@kiniga mazi yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka