Rusizi: Urubyiruko n’ababyeyi ntibavuga rumwe ku kuboneza urubyaro

Mu karere ka Rusizi, bamwe mu rubyiruko barifuza kuboneza urubyaro kugira ngo birinde kubyara imburagihe, ariko ababyeyi n’ubuyobozi bw’akarere babyamaganye.

Urubyiruko ntiruvuga rumwe n'ababyeyi kuri gahunda yo kuboneza urubyaro
Urubyiruko ntiruvuga rumwe n’ababyeyi kuri gahunda yo kuboneza urubyaro

Uru rubyiruko ruvuga ko kubyara batarageza ku myaka y’ubukure kandi badafite amikoro bibangamira ejo hazaza habo bikanadindiza igenamigambi ry’Igihugu bikanateza ubukene mu miryango.

Uwitwa Ntegerejumukiza Elina ati ”Aho kugira ngo ntware inda idateganijwe kandi byananiye kwifata, nagenda nkaringaniza urubyaro.”

Niwemwungeri Diane nawe agira ati ”Ntabwo bikwiye kandi bigira n’ingaruka mbi ariko nanone ibibi birarutana, aho kugira ngo umuntu abyare abana bazajya mu muhanda, atazabasha kwishyurira amashuri, yaboneza urubyaro.”

Umuforomo mu kigo cy’urubyiruko cya Rusizi, Queen Chantal nawe ashyigikira uru rubyuruko avuga ko kuboneza urubyaro biruta kwishyiraho umuzigo wo kubyara abana badashoboye kurera.

Ati” Umukobwa watwaye inda atateguye bimugiraho ingaruka zikomeye zirimo kwitakariza icyizere, abenshi bahagarika kwiga, njyewe mbona ibyiza aho kugira ngo bacikwe batware inda baboneza urubyaro.”

Ku rundi ruhande, abenshi mu babyeyi baramagana ko abana babo baboneza urubyaro kabone n’ubwo baba bari mu gihe cyo gushinga urugo.

Basanga ari umuco mubi wo gukangurira abana gukora imibonano mpuzabitsina batarageza igihe cyo kuzuza izo nshingano.

Uwitwa Maniraho Thadée agira ati”hari ibyo tutemeranywa nko kuringaniza ku muntu ukiri umukobwa, numva ari nko kurengera kuko usibye kuba ari icyaha sinabishyigikira kuko mbona ari uburere buke tuba dutoza abana bacu”.

“Urumva ari iki nakongera kubwira umwana yamaze kumenya amabanga y’urugo akiri muto, sinumva ko n’igihe yabona umugabo bagira urugo rurambye.”

Undi mubyeyi witwa Kamariza Assoumpta yungamo ati ”urambwira umwana ngo naboneze urubyaro atarashinga urugo, atarabona umugabo, njye numva ari ukubashyigikira ngo bajye mu ngeso mbi z’ubusambanyi”.

Aba babyeyi bakomeza bamagana urubyiruko rushyigikira ko hatorwa itegeko rirwemerera kuringaniza urubyaro, kuko ngo nabo babyirutse bafite imibiri nk’iyabo ariko bakihangana kugeza igihe cyo gushyingirwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi nabwo bushyigikiye ababyeyi, aho busaba urubyiruko kwirinda gutekereza ibyo kuboneza urubyaro.

Umuyobozi w’aka karere, Kayumba Ephrem yaganirije urubyiruko ati ”Uringaniza urubyaro kubera ko wemerewe kubyara, mwe ntimukwiye kuba mutekereza ibyo kuko ntabwo ari urugamba rubareba.”

Tariki 22 Ugushyingo 2018, Minisitiri w’Intebe Edward Ngirente, yatangarije abasenateri ko hari guhindurwa Itegeko ryakumiraga abangavu n’ingimbi kuri serivisi zo kuboneza urubyaro, nyuma yo kugaragara kw’abatwara inda zidateganijwe benshi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka