WASAC igiye gukoresha ikoranabuhanga mu kwakira abafatabuguzi bashya
Ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura WASAC, kiravuga ko kigiye gutangiza uburyo bushya bwo kwakira abafatabuguzi bashya hagamijwe kubaha serivise nziza kandi zihuse.
Ibi umuyobozi wa WASAC Aime Muzola yabitangarije mu kiganiro Ubyumva ute gitambuka kuri KTradio ndetse anasobanura uko iyi gahunda izakorwa.
Aha yavuze ko byose bizaba bikorerwa kuri internet umuntu akagaragaza icyo yifuza, noneho nabo bakabimuha umufatabuguzi atiriwe ajya kuri wasac.
Yagize ati “ubu buryo buzafasha cyane mu kwihutisha serivise ndetse no kugendana n’igihe aho umuntu atirirwa atonda imirongo cyangwa yangiza umwanya we, ahubwo byose abikorera aho ari.
Ubu buryo kandi buzanaca ibintu bya ruswa kuko nta muntu uzakira amafaranga mu ntoki kandi usaba serivisi n’uyitanga batigeze babonana imbonankubone.
Uburyo bushya bwo gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga bwana Muzora uyobora WASAC avuga ko buzatangira gukurikizwa kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare uyu mwaka wa 2019.
Yagaragaje kandi ko uwifuza guhabwa amazi azajya ajya kuri website ya WASAC akabona inyandiko yuzuza agaragaza icyo yifuza, aho ikibanza cye giherereye ndetse n’amakuru yose akenewe kugira ngo ahabwe amazi nk’umufatabuguzi mushya.
Ubuyobozi bwa WASAC nabwo buzajya buhita bubireba nibasanga umufatabuguzi yujuje ibisabwa byose amazi ahite agezwa mu kibanza cye nta nkomyi kandi byihute ugereranyije n’uburyo byakorwaga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|