La Tropicale Amissa Bongo: Uwizeyimana Bonaventure ku mwanya wa gatatu mu gace ka kabiri
Ikipe y’ u Rwanda ikomeje kwitwara neza mu irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo rizenguruka igihugu cya Gabon aho Uwizeyimana Bonaventure arangije agace ka kabiri ari ku mwanya wa gatatu inyuma y’umutaliyani Bonifazio Niccolo wa Dirrect Energie n’igihangange Andre Greipel wa Arkéa Samsic.

Ni umunyarwanda wa kabiri wongeye kuzamuka kuri podium mu minsi ibiri irushanwa rimaze ritangiye. Munyaneza Didier ku munsi wa mbere yaje ku mwanya wa gatatu ku rutonde rusange nyuma y’agace ka mbere.
Agace ka kabiri kakinwe kuri uyu wa kabiri ni ko karekare kurusha utundi mu irushanwa ry’uyu mwaka aho abakinnyi basiganwe ku ntera y’ibirometero 170 kuva Franceville kugera Okondja.
Umukinnyi Mugisha Samuel ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe kinini bari imbere muri aka gace gusa ikivunge cyari kirimo Bonifazio Niccolo watwaye agace ka mbere na Andre Greipel watsinze uduce 11 muri Tour de France cyaje kubafata habura ibirometero umunani ngo bagere ku murongo.
Isiganwa rirakomeza kuri uyu wa gatatu hakinwa agace ka gatatu kuva Léconi kugera Franceville ku ntera y’ibirometro 100.

Ohereza igitekerezo
|
Kumagare Abanyarwanda tubar’inyuma kandi bazabiko turabyizeyerwose.