Ntabwo nsenga. Imana iba hose, n’aho ndyama iba ihari - Tito Rutaremara

Imyaka myinshi y’akazi ke, Hon. Tito Rutaremara, kuri ubu ufite imyaka 76, yibanze ku bikorwa bya politiki. Nyamara kimwe n’abandi agira ubuzima busanzwe mbere cyangwa nyuma y’akazi.

Hon Tito Rutaremara, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena
Hon Tito Rutaremara, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena

Yakoze imirimo myinshi, imwe muri yo harimo nko kuba umuyobozi w’akanama kashyizeho RPF Inkotanyi mu w’1987, ayobora akanama katunganyije itegekonshinga u Rwanda rugenderaho, ni we wabaye Umuvunyi Mukuru wa mbere mu Rwanda, nyuma ajya mu Nteko ishinga amategeko, kuri ubu akaba ari Umusenateri.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today, Ines Nyinawumuntu, Hon, Tito Rutaremara yavuze byinshi ku buzima bwe hanze y’akazi ke ka buri munsi.

Ines Ghislaine Nyinawumuntu (Ines): Ese musengera mu rihe dini cyangwa itorero?

Hon. Tito Rutaremara (Hon. Tito): Ntabwo nsenga. Imana iba hose, n’aho ndyama iba ihari. Njya mu Kiliziya iyo habaye ubukwe, umuntu wapfuye cyangwa hari unsabye kumuherekeza, kuko nubaha ukwemera kwa buri wese. Niba iby’amadini hari abo bigira icyo bibamarira ni byiza, jyewe ntacyo bimarira.

Ines: Uburyo mukoresha mu kuganira n’Imana ni ubuhe?

Hon. Tito: Ntabwo nganira n’Imana! Nganira na yo se nshaka iki? Nganira n’abantu.

Ines: Iyo munaniwe muvuye ku kazi, mukora iki kugira ngo muruhuke?

Hon. Tito: Ndeba televiziyo, amakuru cyangwa nkareba ama Filime. Kera nakundaga filime nkajya no muri za sinema aho nabaga mu mahanga. Ariko nageze mu Rwanda sinema ndazibura, cyangwa ugasanga aho ziri harimo abantu basakuza, filime berekana atari nziza, ndabireka ndeba filime berekana kuma televiziyo, cyane izo muri Amerika y’Amajyepfo.

Ines: Ese mwaba mukunda gukora iyihe siporo?

Hon. Tito: Ubu ntayo, hahahah, urabona imyaka yanjye yatuma njya gukina za Football cyangwa volleyball? Mfite imyaka myinshi, ariko kera nakinaga basketball na volleyball mu makipe ya za kaminuza.

Ines: Ese ni iki kitabura ku mafunguro yanyu, ikintu warya ukumva uranezerewe?

Hon. Tito: Igisekeje rero, iyo mbivuze abantu baravuga ngo yeeee uri umwana hahahahah, ndya amafiriti nkaryoherwa nk’abana, hahahahah wenda nkaba nashyiraho ibishyimbo byiza. Ariko iyo ndi i burayi, hari ibyo bita “fromage fondu” fromage bashyushya igashonga, nkayirisha nk’ibirayi, ku mugati...

Ines: Ni iki mukunda kunywa?

Hon. Tito: Aha ntabwo mbitindaho cyane gusa sinywa inzoga, ibisembuye simbinywa, ariko nkunda ikawa.

Ines: Iyo mugiye kuvuga u Rwanda, ni iki gihita kiza ako kanya?

Hon. Tito: Mpita mbona igihugu cyiza kandi kirimo gutera imbere.

Ines: Ese ni iki muvuga ku irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda?

Hon. Tito: Bariya ba Nyampinga njya njya no kubaganiriza kenshi. Burya hari ubwiza n’ubuhanga. Ushobora kugira ubwiza bw’imbere, ubuhanga bwo mu mutwe, ariko ntibibuza no kugira ubwiza bw’inyuma. Iyo ubifite byose rero, ni byiza cyane. Ushobora kuba ufite ubuhanga, ukaba umushakashatsi, ugakora byinshi ariko kuba biriya byose waba ubifite, ni byiza. Ni yo sura mbona muri Nyampinga w’Igihugu. Niba ahandi bagenda berekana abakobwa babo beza, natwe u Rwanda dufite abakobwa beza.

Nanakunze ukuntu bababaza bakavuga imishinga bafite, numvise iba ari imishinga myiza, yagira akamaro kuri bo no ku gihugu, baramutse bayishyize mu bikorwa.

Ines: Hari impaka zijya ziba ku myambarire cyane y’abakobwa, bambara ibigufi, ibibafashe cyane ngo bituma abagabo bagira irari. Iyi myambarire muyivugaho iki?

Hon. Tito: Kera se wagize ngo inshabure yageraga he? N’amabere agenda agaragara. Niba ugiye mu marushanwa mu mahanga, abandi bambaye za bikini, nawe urabyambara. Umuntu yambare ageze ku birenge, undi we iyo yagejeje hejuru y’amavi, akireba akumva ari bwo yumva yishimye, ni uburenganzira bwe. Mu muhanda, ukamenya ko atari ho uri bwambarire bikini, ukareba amabwiriza ya sosiyete ubamo.

Ines: Ese iby’uko hari abasigaye bakundana bakabana n’abo bahuje ibitsina, mwebwe mubibona mute?

Hon. Tito: Ubundi n’umugabo n’umugore, umuhungu n’umukobwa, iyo bagiye kubonana ntibabikorera ku mugaragaro bose. Niba rero umugabo akunda undi umugabo, umugore akunda umugore, na we nagende abikorere ahihishe.

Ikibazo kiba i burayi, ni uko babishyiramo propaganda, ikintu cyakagombye kuba kimureba, agashaka kukigira uburyo rusange, ngo baraharanira uburenganzira.
Bagiye babikora ubwabo, byaba ari ibyabo nta n’uwajya kubyivangamo.

Ines: Murakoze cyane kutwemerera kuganira
Hon. Tito: Murakoze namwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Murakoze cyane Kigalitoday!
Bwana Muzehe Tito RUTAREMARA ibyo avuga ni byo yemera,kandi Niko kuri. Ntabwo ukwemera ari rusange,buri wese afite uko yemera kandi akagira uko aganira n’Imana ye.Nanjye ngira idini mbarizwamo ariko sinaba imbata yaryo,igikuru ni uko nzi Imana n’amatego yaduhaye tugomba kubahiriza.
Kuba mu idini kuri njye ni nko kuba mu mutwe wa Politike. Hari itegeko nshinga n’andi mategeko usabwa kubahiriza mu gihe uri umwenegihugu utitwaje umutwe wa Politike ubarizwamo!

Vive Tito RUTAREMARA,Imana ikudutize indi myaka myinshi, njye hari byinshi nakwigiyehi biranyubaka!

SIMBIZI Eugene KAGERUKA yanditse ku itariki ya: 25-01-2019  →  Musubize

murakoze cyane,ubu mfite imyaka 27,birumvikana ko igihe cyose tuba dukeneye impanuro zabakuru cyane nuko ibihe uko bihinduka baba baturusha kubisesengura!murakoze!

Mutabazi Amedee yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

Ibyo RUTAREMARA avuga nibyo.Uyu musaza,afite experience itari nziza ku byerekeye amadini.Niyo mpamvu atajya gusenga.Ahunga muli 1959,amadini yabigizemo uruhare cyane.Muzi neza ibyo Musenyeri Perraudin yakoreye iki gihugu.Ari mu bantu bashinze Parmehutu.Mu gihe cya Habyarimana,Musenyeri Mukuru Nsengiyumva Vincent yari muli Komite Nyobozi y’Ishyaka MRND.Kugeza n’uyu munsi,amadini yivanga muli politike cyane.Yihisha inyuma ya Bible agakora ibyo Yesu yasize atubujije.Urugero,muli Matayo 10:8,YESU yasize adusabwe "gukorera Imana tudasaba amafaranga".ICYACUMI cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi kubera impamvu dusoma muli Kubara/Numbers 18:24.Aho guhamagara abayoboke ngo baze mu nsengero babacurangire nkuko bimeze ubu,Yesu n’Abigishwa be bose "bajyaga mu nzira,mu ngo z’abantu,mu masoko,etc...,bakabwiriza Ubwami bw’Imana ku buntu".Ubu nta bikibaho,uretse wenda Abayehova.Kuba Rutaremara atajya gusenga,afite ukuri.Abajyayo baba bagiye kurya Ukarisitiya cyangwa Gutanga Icyacumi.Ntabwo ariko Yesu n’Abigishwa be bakoraga.Nkuko Abaroma 16:18 havuga,Amadini y’iki gihe agamije inda gusa,yitwaje Bible.Ntabwo Imana iyemera.

gatera yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

Urakoze cyane Gatera we.Wibagiwe ukuntu Korali z’Abadive zaririmbaga president Kayibanda ngo "niwe Imana yatumye ngo azane ishyaka rya Parmehutu rikure abahutu mu buja bw’abatutsi".Izo ndirimbo nubu uzishatse wazibona kuli Radio Rwanda.Cyangwa ukuntu idini y’Abangirikani yarondaga amoko.Urugero,mu gihe cya Genocide muli 1994,Abasenyeri bayo bose uko bari 7,bari abahutu gusa.Hafi ya bose bashinjwe Genocide,barimo uwitwaga Musabyimana Samuel wafungiwe muli Gereza y’urukiko rwa Arusha,akaza gupfirayo muli 2003 azize Sida.Nkuko ejobundi Report ya National Unity and Reconciliation Committee (NURC) yabyerekanye,n’uyu munsi Amadini aracyaronda amoko cyane.Kuba Mzee Rutaremara atajya gusenga,nibyo kabisa.Icyo amadini agamije ni ifaranga nta kindi.Uko akora siko Yesu n’Abigishwa be bakoraga.

karegeya samson yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

Gusaza ni ugusahurwa kweri.

Mungwakuzwe yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

Ngo gusaza ni ugusahurwa ubu se nku uyu ubivuze avuze iki kweli ?mujye mugira ikinyabupfura mu byo kuvuga.kuko ibyo Mzee Tito avuze nibyo rwose ndemeranya nawe.ahubwo Mzee Tito mujye mumuganiriza cyane aduhe ni zindi nama nyinshi. Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka