Miss Rwanda 2019: CNLG yamaganye amacakubiri akorerwa ku mbuga nkoranyambaga

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside ( CNLG) yasohoye itangazo ryamagana ubutumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, burimo ivangura n’amacakubiri, bukaba ndetse bwashobora guhembera Ingengabitekerezo ya Jenoside.

yo Kurwanya Jenoside, Ingengabitekerezo yayo, n'ibindi byaha bifitanye isano na yo, hamwe n'icyaha cy'ivangura n'icyo gukurura amacakubiri
yo Kurwanya Jenoside, Ingengabitekerezo yayo, n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, hamwe n’icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri

CNLG ivuga ko ubwo butumwa bwasakaye nyuma y’aho hatangiriye irushanwa ryo guhatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda 2019).

Itangazo rya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, rivuga ko iyo komisiyo yabyamaganye nk’Urwego rwa Leta rufite inshingano yo Kurwanya Jenoside, Ingengabitekerezo yayo, n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, hamwe n’icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri.

Ubwo butumwa (bitadushobokeye gushyira mu nkuru kubera amahame y’umwuga) bugaragaramo abasa n’abafana ba bamwe mu bahatana muri iryo rushanwa rya Nyampinga basebya bamwe mu bahatana bakavuga ko badakwiriye kwambikwa ikamba rya Nyampinga kuko bakomoka mu bwoko runaka.

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yaboneyeho gusobanurira Abanyarwanda ko irushanwa ryo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda ridashingiye ku bwoko ubu n’ubu ahubwo ko ari irushanwa ryitabirwa n’Abanyarwanda bose bumva babifitiye ubushobozi.

CNLG isaba Abanyarwanda kwirinda ikintu cyose gishobora gutanya abantu gishingiye ku bwoko, uturere n’ibindi.

Muri iryo tangazo, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yasabye Abanyarwanda kudashyira irushanwa ryo guhatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda mu bitekerezo bigamije gukurura ivangura n’amacakubiri kuko ubu Igihugu cy’u Rwanda kiri mu rugendo rwo kubaka umuryango nyarwanda wasenywe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi ngo ni yo mpamvu nta muntu n’umwe ukwiye gukomeza gukinisha amagambo agamije gusubiza u Rwanda mu bihe bibi.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ibivugaho iki?

Mu butumwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yanyujije kuri Twitter, iyo Komisiyo yatangaje ko igaya kdi ikamagana abakwirakwiza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ku itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019, bukurura amacakubiri yo kurebera abantu mu ndorerwamo z’amoko yakomerekeje Abanyarwanda mu bihe byashize by’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, yavuze ko ntawe ukwiye kurebera umuntu mu ndorerwamo y’ibyashize, n’ibitari ibye, ibyo atakoze n’ibyo atavuze.

Bishop Rucyahana yavuze ko icyaha ari gatozi, bityo ko ntawe ukwiye kuzira ibibi byakozwe n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

CNLG ijisho ribereye umunyarwanda ufite ubureremboneragihugu

bizihiwe yanditse ku itariki ya: 26-01-2019  →  Musubize

   

Kuronda amoko mu Rwanda,ntabwo biri hafi gucika.Urugero,report ya National Unity and Reconciliation Commission (NURC) ejobundi yagaragaje ko no mu madini y’u Rwanda baronda amoko.Byerekana ko ikibazo cy’AMOKO ntaho cyagiye.Biba bibi cyane iyo urebye ukuntu mu bigo bya Leta,private Companies,Banks,etc…bareba cyane “aho umuntu yaturutse”,aho kureba ubushobozi.Benshi bavuga ko bigera no mu gisirikare na police.Kuronda amoko,byavaho gusa aruko abantu batinya Imana.Kubera ko ubona muli rusange amategeko y’Imana ntacyo abwiye abantu,nyamara biyita abakristu,kuronda amoko bizahoraho kugeza Yesu agarutse ku munsi wa nyuma,ubwo azakuraho abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Niwo muti wonyine.

gatare yanditse ku itariki ya: 26-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka