Igikombe cy’Intwari muri Handball kizakinirwa mu karere ka Gicumbi
Mu gihe mu Rwanda hari gukinwa igikombe cy’Intwari mu mikino itandukanye, muri Handball ho bahisemo kujyana aya marushanwa mu karere ka Gicumbi, imikino izitabirwa n’amakipe y’abagabo ndetse n’abagore
Guhera tariki 02 kugera tariki 03/02/2019, ni bwo amakipe asanzwe akina Shampiona y’u Rwanda, aya makipe akaziyongeraho ikipe y’abakanyujijeho muri Handball (Rwanda Masters Handball League).

Kugeza ubu amaipe azitabira ntaramenyekana yose, ariko amakipe yose asanzwe akina shampiona yamaze gutumirwa ari yo APR Hc, GS ADEGI, Nyakabanda HC, Gicumbi HC, Es Kabarondo, UR -Rukara, Police HC, Es Kigoma, Inyemeramihigo na UR Huye.


Iri rushanwa rizaza rikurikira Shampiona izatangira mu mpera z’iki cyumweru, ikazaba ikinirwa mu ma zones, bitandukanye n’uko izindi Shampiona zajyaga zikinwa mu myaka yashize, ubu amakipe akaajya ahurizwa ku kibuga kimwe akahakinira imikino irenze umwe.
Ohereza igitekerezo
|