Minispoc yashimye Lions Karate Club ku bwo kwishakamo ibisubizo

Ubwo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Ntagengwa John yasuraga Lions Karate Club, ikipe y’umukino wa Karate yo mu Mujyi wa Kigali, ikora imyitozo yayo ku Cyumweru, yabashimiye uburyo bishatsemo ibisubizo bakigurira ibikoresho nkenerwa mu mukino wabo badateze amaboko kuri leta.

Asura iyi kipe aho ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro, uyu muyobozi yanyuzwe no gusanga abagize iyi kipe bafite ibikoresho bishya kandi bigezweho mu mukino njyarugamba wa Karate.

Abagize Lions Karate Club mu myitozo
Abagize Lions Karate Club mu myitozo

Abanyamuryango ba Lions Karate Club, bishyize hamwe babasha kwigurira ikibuga bakiniraho kimeze nk’umukeka cyitwa Karate Tatami ndetse n’ibikoresho bitorezaho gutera ibipfunsi (Punching bags).

Ibi byose bikaba bifite agaciro karenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi ijana y’Amanyarwanda, kuri ubu ngo bakaba bakomeje kwisuganya kugira ngo bazagire ibikoresho byose byuzuye mu ikipe yabo.

Ntigengwa yagize ati “Ibi ntako bisa, kuba tugifite ikibazo cy’ibikoresho bidahagije ariko mwe mukaba mwarabashije kwishyira hamwe mukagura Tatami nka kimwe mu bikoresho by’ingenzi muri Karate, ndizera ko n’andi makipe ya Karate mu gihugu azabigiraho akabasha kwigira, adategereje ubufasha bwa minisiteri.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Umuco na Siporo, Ntagengwa John aganira n'abagize Lions Karate Club
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Ntagengwa John aganira n’abagize Lions Karate Club

Yabijeje ko kimwe n’andi mashyirahamwe yose afite ubuzima gatozi, Minisiteri izabafasha mu kwishyura imisoro ku bikoresho bazajya bagura hanze y’u Rwanda.
Umuyobozi wa Lions Karate Club, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko Karate ari umukino wo kwiyemeza guhindura ibidashoboka ibishoboka, guhanga udushya, ubwitange ndetse n’ikinyabupfura.

 Ntigengwa John yashimye Lions Karate Club uburyo yamaze kwishakamo ibisubizo
Ntigengwa John yashimye Lions Karate Club uburyo yamaze kwishakamo ibisubizo

Yongeyeho ko atewe ishema no kuba ari bo kipe ya mbere ibashije kwigurira ibikoresho by’imyitozo mu mikoro yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

njyewe ndumukaratika womukarere kakirehe nkaba mbakunda cyane icyombambwiye,Mukomereze ahooooo!

habiyakare phillipe yanditse ku itariki ya: 28-02-2022  →  Musubize

ese nabana murabatoza

shimo hope arielle yanditse ku itariki ya: 25-07-2021  →  Musubize

ese nabana murabatoza

shimo hope arielle yanditse ku itariki ya: 25-07-2021  →  Musubize

ese nabana murabatoza

shimo hope arielle yanditse ku itariki ya: 25-07-2021  →  Musubize

Murakoze.nashakaga kubaza niba umuntu ashobora kwinjira muruyu muryango wa karate hamwe nibintuntu bisabwa.

Kendrick yanditse ku itariki ya: 30-11-2019  →  Musubize

saw mukomerezr shop nusw

sylivain yanditse ku itariki ya: 25-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka