Icyiciro cya mbere cy’ubudehe si umurage - Minisitiri Busingye

Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, arasaba abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe guharanira kukivamo bakajya mu byisumbuyeho, kuko iki cyiciro atari umurage.

Minisitiri Busingye ati Icyiciro cya mbere cy'ubudehe si umurage
Minisitiri Busingye ati Icyiciro cya mbere cy’ubudehe si umurage

Iyi ni imwe mu nama yagiriye abatuye mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko, kuwa kabiri tariki ya 22 Mutarama 2019.

Ibi Minisitiri Busingye yabivugiye ko aho hashyiriweho gushyira Abanyarwanda mu byiciro by’ubudehe, abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bakagenerwa ubufasha, abayobozi bajya gukemura ibibazo by’abaturage bakunze kugaragarizwa ko bashyizwe mu byiciro batifuza.

Hari n’abari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe bahura n’ibibazo bakifuza gushyirwamu cya mbere kugira ngo babashe gufashwa ngo bikemuke, nk’umusore umwe w’i Nyakagezi mu Murenge wa Huye utarashatse gutangaza amazina ye.

Agira ati “guhera mu kwa cyenda k’umwaka wa 2008, ndi gushaka guhinduza icyiciro kugira ngo mbashe kuvuza mama, kuko akeneye kubagwa, nyamara amikoro makeya yarambujije kumuvuza.”

Hari n’abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bakimazemo igihe kirekire, maze n’ubwo bahabwa ubufasha, ntibabashe kuva mu bukene.

Abanyehuye bitabiriye gutangiza icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by'amategeko
Abanyehuye bitabiriye gutangiza icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko

Rero Minisitiri Busingye yasabye abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe gukora uko bashoboye bakakivamo, kugira ngo n’abandi bantu babashe gufashwa.

Ati “ntabwo icyo cyiciro ari umurage. Ntabwo ari sitasiyo ya essence ya yindi iri aho wavukiye n’ubu ikaba igihari. Oya, uri mu cya mbere wese aduhe amasezerano y’igihe agomba kukiviramo. Nibiba na ngombwa atwereke ubufasha yifuza ariko akivemo.”

Yanabwiye abifuza gukurwa mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe bagashyirwa mu cya mbere ko na byo bidakwiye.

Ati “maze iminsi numva abifuza ko bisubirwamo, hanyuma basubire inyuma. N’abana bari mu ishuri barimuka. Wanze kuva mu wa mbere kandi hari abandi bana bavuka... waba ugirango ngo bataziga?”

Hari abatekereza ko kugira ngo abantu boye kuramba mu byiciro by’ubudehe bafashwa, bakerekwa uburyo bwiza bwo gukoresha inkunga bahabwa kugirango itabapfira ubusa.

Umubyeyi umwe wo mu Kagari ka Nyakagezi mu Murenge wa Huye ati “Inkunga babaha ntabwo bamanuka ngo baze barebe uko bayikoresha. Hari utera imbere bikagaragara, ariko bene uwo yari akwiye kuva mu mubare w’abafashwa, agasigira abandi.”

Icyakora na none, hari abagiye bahabwa ubufasha bari mu cyiciro cya mbere usanga bafite gahunda yo kubarirwa mu cya gatatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umuntu ukiri urubyiruko ariko akabarizwa mukiciro cya mbere kuko aba abaruwe ku babyeyi be,iyo yifuza kubavaho kugirango yisanzure akore bose azabateze imbere bakivemo bisaba iki? mutubarize,cyane ko bivugwa ko ntawe urenga imbibi z’urwanda nizindi services akiri mukiciro cya mbere.murakoze ese ntabwo umuntu w’ingaragu yahabwa ikiciro ke wenyine?

alias yanditse ku itariki ya: 9-01-2020  →  Musubize

umuntu ukiri urubyiruko ariko akabarizwa mukiciro cya mbere kuko aba abaruwe ku babyeyi be,iyo yifuza kubavaho kugirango yisanzure akore bose azabateze imbere bakivemo bisaba iki? mutubarize,cyane ko bivugwa ko ntawe urenga imbibi z’urwanda nizindi services akiri mukiciro cya mbere.murakoze ese ntabwo umuntu w’ingaragu yahabwa ikiciro ke wenyine?

alias yanditse ku itariki ya: 9-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka