Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

Abakobwa batatu muri 20 bageze muri Boot Camp, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 24 Mutarama 2019 bambitswe amakamba atatu ya mbere ariyo irya ‘miss congeniality’ rihabwa umukobwa wabaniye neza bagenzi be, ikamba rya ‘miss heritage’ rihabwa uwahize abandi mu by’umuco, ndetse n’ikamba rya ‘miss photogenic’ rihabwa umukobwa waryoheje amafoto kurusha abandi.

Tuyishimire Cyiza Vanessa No. 6, Ricca Michaella Kabahenda No.9 na Muyango Claudine No.1 nibo bambitswe amakamba yambere
Tuyishimire Cyiza Vanessa No. 6, Ricca Michaella Kabahenda No.9 na Muyango Claudine No.1 nibo bambitswe amakamba yambere

Aya makamba yahawe Tuyishimire Cyiza Vanessa wahatanye yambaye No 6, akaba yahawe irya miss Congeniality, Ricca Michaella Kabahenda wari No.9 yambikwa ikamba rya Miss Heritage, naho Muyango Claudine wambaraga No.1 atwara ikamba rya Miss Photogenic.

Kimwe mu byatangaje abantu mu ijoro ryakeye, ni uburyo Tuyishime Cyiza Vanessa atabashije guhabwa amahirwe na bagenzi be ngo bagumane muri Boot Camp ku munsi wa kane wo gusezerera abakobwa maze arataha, ariko niwe waje gutorwa nk’umukobwa wabaniye neza abandi.

Uyu niwe wahize abandi mu kuberwa n'amafoto
Uyu niwe wahize abandi mu kuberwa n’amafoto

Kuri uyu mugoroba kandi habaye igikorwa cyo gusinya imihigo bazakora, igikorwa cyanitabiriwe n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu Hon Bamporiki Edouard.

Abakobwa baserutse bambaye imyambaro ya Kinyarwanda ‘made in Rwanda’, banasangiye na bagenzi babo bageze kuri finali umwaka ushize, banahererekanya amakamba atatu yatanzwe na bagenzi babo.

Abakobwa barimo Miss Iradukunda Liliane Miss Rwanda 2018, na Miss Shanitah, igisonga cyambere cya miss Rwanda 2018 baganiriye bagenzi babo bagiye kubasimbura cyane cyane ku gushyira mu bikorwa imishinga bateguye.

Umunsi nyirizina wo gutanga ikamba no gutoranya ibisonga bya Miss, ndetse no guhemba umukobwa wakunzwe cyane ’miss popularity’ ni kuwa Gatandatu ku itariki ya 26 Mutarama 2019 I Rusororo ku nyubako ya Intare Conference Arena.

Uyu mukobwa n'ubwo yasezerewe mu minsi mike ishize, niwe watowe nk'uwabaniye neza abandi
Uyu mukobwa n’ubwo yasezerewe mu minsi mike ishize, niwe watowe nk’uwabaniye neza abandi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

miss abanyarwanda twaramwishimiye cyaneeee

teta thabelle yanditse ku itariki ya: 19-03-2019  →  Musubize

Miss popularity

Acdic yanditse ku itariki ya: 26-01-2019  →  Musubize

muratubeshya kbs Rwanda inspiration back up ntakuntuwabanira neza abandi ngo utahe mbere yabo
ikindi nigute muvuga miss popularity ngo azagaragara kuwagatandatu kuki mutaraye mumugaragaje imbere ya media ngo abone na promotion yo kuzaba miss Rwanda ndumva ntampamvu sineruye ngo mvuge ariko hari uwo abanyarwanda bifuza ko yababera miss nimukora ikosa mugatambikira muzababaza abanyarwanda benshi. namwe mutisize kuko niba arimo gutorwa akageza kubihumbi 70 mufate 70*30= murebe ayo mamiliyoni arikwinjiza kumusi

jeangugu yanditse ku itariki ya: 25-01-2019  →  Musubize

N’Imana yamaze kwemeza ko Miss Rwanda ari uwo abanyarwanda bifuza ndetse bitoreye ubwabo.
Nubwo haba impinduka uwo dushaka ntatorwe ariko mu mitima yacu twamaze kumwambika ikamba kuko ararikwiye (Miss Josiane?

Rubomeka yanditse ku itariki ya: 26-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka