Ni iki kiri inyuma yo kutumvikana kwa Kaminuza ya Gitwe na HEC?

Ku cyumweru gishize, tariki 20 Mutarama, wari umunsi w’akazi kenshi ku bayobozi bakuru ba minisiteri y’uburezi, kuko bazindukiye mu bitangazamakuru bibiri bikuze kurusha ibindi mu gihugu ngo basubize ikiganiro cyanyujijwe kuri imwe muri radiyo zigenga iminsi itatu mbere yaho.

Abanyeshuri biga ubuvuzi muri Kaminuza ya Gitwe
Abanyeshuri biga ubuvuzi muri Kaminuza ya Gitwe

Kuwa kane tariki 17 Mutarama, 2019, umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza wa KT Radio yakiriye abatumirwa batatu, bagaragaza ibibazo bikomeye bikomereye urwego rw’uburezi mu gihugu mu kiganiro kitwa ‘Ubyumva ute’.

Aba batumirwa bagarutse ku buryo abanyeshuri bashyirwa mu bigo, mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri, ireme ry’uburezi, iby’umwaka w’uburezi ugora abanyeshuri iyo bigeze mu mpeshyi, impinduko zihoraho mu burezi n’ibindi byinshi.

Kimwe mu byagarutsweho n’aba batumirwa, ni ikijyanye n’amashami amwe, cyane cyane iry’ubuvuzi no kubaga, irya laboratwari y’ubuvuzi ndetse n’ubuvuzi rusange yafunzwe muri Werurwe 2017 muri Kaminuza ya Gitwe iherereye mu karere ka Ruhango, intara y’Amajyepfo.

KT Press yamenye ko hari amakimbirane yihishe inyuma y’ibi byose, hagati y’iyi Kaminuza ndetse n’urwego rufite munshinga kugenzura za Kaminuza ari rwo nama nkuru y’uburezi (HEC).

Ku bwa HEC, ngo igitekerezo cyo gufunga aya mashami cyaturutse muri raporo y’igenzura ryakozwe muri Werurwe 2017.

Bimwe mu byagaragajwe n’iri genzura ni ikibazo cyo gushaka abarimu bashoboye, gushaka ibitabo bigezweho, ndetse no gushyiraho uburyo bwo kwiga amasomo abanyeshuri bari baracikanywe (catch up program) mu ishami ry’ubuvuzi ndetse na laboratwari. Bari barasabwe kandi gushakira ibikoresho iyo laboratwari.

Mu mezi atandatu yakurikiyeho, HEC yakoraga igenzura byibura kabiri mu kwezi, kugirango barebe niba ishuri ryaratunganyije ibyo ryasabwe bivuye mu myanzuro y’igenzura (Comprehensive Exeternal Audit).

Icyavuyemo ni uko amashami yari yafunzwe yaje gufungurwa, nk’uko bigaragazwa n’ibaruwa yanditswe tariki 22 Nzeri 2017, uwari minisitiri w’uburezi icyo gihe Dr Papias Musafiri yashimaga iri shuri uburyo ryubahirije ibyo ryasabwe n’imyanzuro y’igenzura.

Cyakora minisiteri y’uburezi yibikiye ingingo ivuga ko iri shuri rigomba “gushyiraho uburyo bwo kwiga amasomo abanyeshuri bacikanywe mu ishami ry’ubuvuzi no kubaga, ndetse bakaba baretse kwakira abanyeshuri bashya muri iri shami twavuze haruguru mu gihe byibura cy’imyaka ibiri, kugirango abanyeshuri bahari babasha kwifashisha ibikoresho bihari biga amasomo bacikanywe bisanzuye”.

Kubahiriza iyi ngingo byagoye Kaminuza ya Gitwe. Urugero ni uko bahise bashaka abarimu bahoraho, bakareka gukoresha abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda.

Ibaruwa KT Press yabonye ivuga ko iri shuri ryahaye akazi abarimu 30, benshi muri bo b’abanyamahanga bavuye muri Nigeriya, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Gicurasi 2017, kugirango bubahirize ibyo basabwaga, kuva ubwo abarimu batangira guhembwa.

Abayobozi ba Kaminuza ya Gitwe bavuga ko aba barimu bahembwa amafaranga menshi nyamara bamwe muri bo batari kwigisha kuko bari barahawe akazi ko kwigisha mu mwaka wa mbere.

Aba bayobozi babwiye KT Press ko bakoresheje imbaraga nyinshi kugirango bashyireho gahunda yo kwigisha abanyeshuri amasomo batabonye (catch up program), bibwira ko icyemezo cyibabuza kwakira abanyeshuri bashya cyavanwaho hatarindiriwe imyaka ibiri yose.

Jean Damascene Ntihinyuzwa ushinzwe itangazamakuru muri Kaminuza ya Gitwe yabwiye KT Press ati “twihutishije iyo gahunda twasabwaga ku buryo muri Mutarama 2018 twari twaramaze no gutunganya raporo ibigaragaza. Inama nkuru y’uburezi yakiriye iyo raporo ndetse ivuga ko itunganye ariko ntiyaduha uburenganzira bwo kwakira abanyeshuri bashya”.

Iri shuri ryarategereje kugeza muri Nzeri 2018, ubwo minisitiri mushya w’uburezi Dr Eugene Mutimura yabasuraga maze akabereka ibintu bagomba gutunganya.

Yashyizeho itsinda rigizwe n’abayobozi mu karere ka Ruhango, Inama nkuru y’uburezi, intara y’Amajyepfo n’abandi, ngo rifashe iyi kaminuza gutunganya ibyo ryaburaga.

Kaminuza ya Gitwe yabwiye KT Press ko umuyobozi mukuru w’Inama Nkuru y’Uburezi Dr Emmanuel Muvunyi ubwe atahaye agaciro imyanzuro y’iri tsinda yemezaga ko ishuri ryakoze byinshi byiza, maze ashyiraho irindi tsinda ry’abantu 11 ariwe ubwe uryiyoboreye.

Ku cyumweru gishize, mu biganiro byabaye mu gitondo na nimugoroba, Inama Nkuru y’Uburezi (HEC) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi (REB), bafashe umwanya wo kugaruka ku bibazo bitandukanye mu burezi, harimo n’ikibazo cya Kaminuza ya Gitwe.

Muvunyi yagaragaje neza ko imyaka ibiri yahawe Kaminuza ya Gitwe izarangira muri Nzeri 2019, gusa Kaminuza yavuze ko imaze guhomba miliyari imwe n’igice (1,500,000,000 Rfw), ihemba abarimu nyamara badakora.

Kuva Tariki eshatu Mutarama 2019, Kaminuza ya Gitwe yatangiye kwitabaza inzego zo hejuru ngo zibe zabasabira Inama Nkuru y’Uburezi ibafungurire umwaka wa mbere bongere bakire abanyeshuri.

Muvunyi avuga ko iri shuri ryagiye ryirengagiza bimwe mu byo ryasabwe cyane cyane ibirebana n’imiyoborere.

Yagize ati “kuva mu myanya yo hejuru kugera mu myanya yo hasi, ni nka bizinesi (business) y’umuryango. Umuyobozi mukuru wungirije afite icyo apfana na nyir’ishuri, abagize inama y’ubuyobozi nabo ni uko bafite ibyo bapfana. Ikibazo, iyo ubashyizeho kandi batujuje ibisabwa byica ‘business”.

Yakomeje agira ati “Hari amacakubiri muri iriya kaminuza. Hari n’ikibazo cyo kutishyura imisoro na pansiyo z’abarimu. Barimo umwenda RSSB w’amafaranga arenga miliyoni 100”.

Cyakora Kaminuza isa n’ikemanga ubunyamwuga bw’Inama Nkuru y’Uburezi.

Bifashishije itegeko rya HEC ryo muri Mutarama 2017 rigenzura amashuri makuru na za kaminuza mu ngingo yaryo ya 66.

Iravuga iti “Kaminuza n’amashuri makuru bya leta, ibifashwa na leta n’ibyigenga bikorera mu Rwanda bafite igihe kitarenga imyaka ibiri uhereye ku itariki iri tegeko ritangarijwe mu igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda, cyo guhuza amabwiriza yabo, ibyemezo, imitegurire n’imikorere n’iy’iri tegeko”.

Iyi kaminuza ihuza kandi Dr Muvunyi na bamwe mu bakozi bayo birukanywe, cyangwa se bagasezera kubera imikorere mibi.

Umwe muri aba ni uwitwa Charlotte Ahobantegeye wari ufite mu nshingano ibijyanye n’amafaranga yinjira.

Biravugwa ko Ahobantegeye yanyereje amafaranga arenga miliyoni 170 mu mafaranga y’ishuri yakiraga yifashishije impapuro z’ubwishyu z’incurano (Fake invoices).

Umuyobozi muri iyi Kaminuza wavuganye na KT Press ariko akifuza ko amazina ye atatangazwa, yagize ati “Ubuhamya twakusanyije buvuga ko bamwe mu bakozi banyereje arenga miliyoni 170 Rfw, bahuye kenshi na Muvunyi bakagira amafaranga bagabana”.

Yakomeje agira ati “Abo bakozi harimo Ahobantegeye. Iyo niyo nzira Muvunyi ashobora kuba yarabonaga ku mafaranga yanyerejwe muri Kaminuza”.

Mu kiganiro kuri telefone na KT Press, Muvunyi yagize ati “Ibyo ni ibirego bidafite aho bishingiye”.

Ubwo yasubizaga ibibazo by’umunyamakuru, Modeste Mbabazi, umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzajyaha (RIB) yabwiye KT Press ko Ahobantegeye yatawe muri yombi ndetse n’ibye bikaba bikiri mu iperereza ndetse akaba yagezwa imbere y’ubushinjacyaha igihe icyo ari cyo cyose muri icyi cyumweru.

Gusa yasobanuye neza ati “Dufite ibyo dukurikiranye k’umugore (Ahobantegeye), ntabwo ari Muvunyi”.

Isubiza ku bijyanye n’ibirarane by’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro (RRA), Kaminuza ya Gitwe yavuze ko bafitanye amasezerano na RRA kandi ko batazayarengaho.

Yagize iti “ariko ibyo gukurikirana ibirarane bya RRA ntibinari no mu nshingano z’Inama Nkuru y’Uburezi”.

Iri shuri ntabwo rinemera ibijyanye n’uko nyir’ishuri ataha akazi uwo mu muryango we “igihe cyose mwenewabo ashoboye akazi kdi akaba atanga umusaruro asabwa”. Bavuga ko Kaminuza ya Gitwe atari ’bizinesi’ y’umuryango.

Kaminuza ya Gitwe tariki 3 Mutarama 2019, yitabaje inteko ishinga amategeko iyisaba ko yakurikirana ikibazo cyabo maze umwaka wa mbere ugafungurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka