Trump yatashye indege nshya ya Air Force One

Donald Trump, yatashye ku mugaragaro indege nshya itwara Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi nka Air Force One itandukanye n’iyari isanzwe haba kunmabara ndetse n’ikoranabuhanga ikoranywe.

Mu 2025 nibwo Qatar yahaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 747 ifite agaciro ka miliyoni 400$ nk’impano, ndetse ibijyanye no kuyivugurura no kuyongerera ubushobozi n’ibindi bikenewe kugira ngo ikoreshwe na Perezida w’iki gihugu byatwaye agera kuri miliyari 1 mu Madolari ya Amerika.

Perezida Trump ataha iyi ndege nshya ya Air Force One yavuze ko izakora urugendo rwayo mu gikorwa cyihariye mu kirere cya Washington, D.C. tariki 04 Nyakanga ubwo hazaba hizihizwa imyaka 250 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibonye ubwigenge.

Yagize ati: “Hazaba igikorwa cyo kuguruka mu kirere ku itariki ya 4 Nyakanga, kandi ntekereza ko nshobora kuvuga ko kizaba ari igikorwa tutigeze tubona nka cyo mbere.”

Ibi byitezweho kuba igikorwa gikomeye kandi cy’amateka, kizaba kigamije kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Amerika mu buryo budasanzwe, hagaragaramo indege nshya ya perezida.

Perezida Donald Trump yavuze ku mpinduka za Air Force One harimo n’amabara ayigize bitandukanye n’iya mbere kuko ashingiye ku ibendera rya Amerika.

Yagize ati: “Aya ni yo mabara mashya, umutuku, umweru n’ubururu. Twakundaga ubururu bworoheje [baby blue], ariko igihe cyo guhindura cyari kigeze... Njye nkunda amabara agize ibendera rya Amerika.”

Perezida Trump, yavuze ko indege nshya ya Air Force One ari yo nini kurusha izindi zose zigeze kubaho ndetse ko ifite ubushobozi bwo kugera kure mu kirere kandi vuba.

Yagize ati: “Abapilote bacu, abashushanya n’abahanga mu ikoranabuhanga bakoze indege nini kurusha izindi zose za Air Force One zigeze gukorwa. Igera kure kandi vuba kurusha izindi zose… kandi ni imwe mu ndege nziza cyane Ingabo zirwanira mu kirere zizabona cyangwa gukoresha.”

Perezida Trump yavuze kandi ko iyi ndege ari intambwe ikomeye mu kongerera ubushobozi n’umutekano ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, anashimangira ko igaragaza imbaraga n’iterambere bya Amerika mu rwego rw’ikoranabuhanga ryo mu kirere.

Indege za Air Force One zari zisanzwe zikoreshwa ni izo mu bwoko bwa Boeing VC-25A, zatangiye gukoreshwa mu 1990 ku butegetsi bwa George H.W. Bush.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka