‘Uraburana cyane ugatahana impamyabushobozi yo kuburana n’iy’ubukene’, Busingye

Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, avuga ko uwiyemeje guhora mu manza akuramo kugira ubunararibonye mu kuburana ariko akarushaho gukena.

Minisitiri Johnston Busingye agira inama abantu yo kudatinda mu manza
Minisitiri Johnston Busingye agira inama abantu yo kudatinda mu manza

Ibi yabitangaje mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, ku wa 23 Mutarama.

Ministiri Busingye agira ati “Ugira impamyabushobozi ebyiri iyo uri umuburanyi wa cyane. Iya mbere ni iyo kuburana, ukagira n’iy’urwego ruhanitse y’ubukene.”

Yasabye abafitanye imanza kuzirangiza mu cyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko, ndetse ko abatsinzwe bagomba kwemera gutanga iby’abandi batazanye amaniza.

Ati “Ibyitwa amakimbirane tujye tubiha igihe gito cyane, tubirangize. Abantu tujye twemera guca bugufi, ntugatware icy’abandi, bakubwira kukigarura ukishaririza.”

Mu baturage bashimangira ko guhora mu manza bitera ubukene harimo Firmin Ruzindana, uvuga ko urw’isambu aburanamo n’umuvandimwe we kuva muri 2002, ngo rumaze kumutwara akayabo k’amafaranga atabara.

Avuga ko yamutsinze kenshi ariko undi aho kumwemerera ko bayigabana nk’uko inkiko zabyemeje, akamwirukana n’ahandi yari atuye, akanakubita n’umuntu wese ushatse kumuvuganira.

Ruzindana akomeza avuga ko kubera kumva ari mu kuri, ngo yakomeje gushakisha uwamurangiriza urubanza ntibigire icyo bitanga kuko uwo mukuru we arandura n’imbago zishinzwe mu irangizarubanza.

Gushakisha ubutabera nta kindi byamuviriyemo uretse kuba ubu asigaye ari mu cyiciro cyambere cy’ubudehe, kandi mbere yari mu bantu bafite ingo zikomeye.

Agira ati “Buri wa kabiri njya ku murenge gutanga ikibazo, buri wa gatanu nkajya mu bunzi. Simpinga, mpora ngenda. Ngahera mu madeni nguza udufaranga tw’impamba”.

Uwitwa Xavier Rutayisire nawe avuga ko yamaze imyaka itatu aburana ishyamba n’uwari warimutwaye akamutsinda ariko ubu hashize umwaka agitegereje guheshwa iryo shyamba rye.

Ati “Simpinga kubera guhora nirukanka. Abana banjye ntibazi indangamanota kubera kubura amafaranga y’ishuri.”

Ruzindana na Rutayisire bifuza kurangirizwa imanza kugirango bareke gukomeza gusiragira, bityo bongere babone umwanya wo kwikorera no kwikura mu bukene.”

Ahari iki cyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko kizasiga bikemutse hanyuma nabo basubire mu nzira y’iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka