Umukinnyi wa Pépinière yafatiwe mu cyuho agerageza kwiba ababikira
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Uwimana Jean de Dieu ukinira Ikipe ya Pépinière yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano akekwaho Kwiba mu kigo cy’ababikira giherereye ku Kacyiru.

Amakuru dukesha inzego z’umutekano mu murenge wa Kacyiru avuga ko uyu musore yatawe muri yombi ataragera ku mugambi we wo kwiba.
Uwimana Jean de Dieu w’imyaka 26, wafatiwe mu murenge wa Kacyiru, akagari ka Kamatamu mu mudugudu w’ Uruhongore yafashwe ahagana saa mbiri n’igice z’igitondo.
Uyu musore yafatiwe mu kigo cy’Ababikira cyitwa Soeurs Brate de l’Assomption bivugwa ko Yari yipfutse mu maso igitambaro afite n’icyuma mu ntoki.
Uwimana Jean de Dieu amaze gutabwa muri yombi yiyemereye ko yari aje kwibamo icyuma (appareil) yahabonye ubwo yazaga gusura nyina wabo w’umubikira wari uhari.
Tukimara kumenya iby’iyi nkuru twavugishije ubuyobozi bw’ikipe ya pépinière isanzwe ikina mu kiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru, umuyobozi wayo Jean Marie Vianney avuga ko yari umukinnyi wabo.
Yagize ati"nibyo koko ayo makuru twayamenye yari umukinnyi wacu, Yari atuye muri ibyo bice, turacyategereje naramuka ahamwe n’icyaha tuzamwirukana burundu Kuko ntibyaba atanga urugero rwiza ku bandi.
Uwimana Jean de Dieu yabonywe bwa mbere na Soeur MUKANDORI Jeanne d’Arc ashaka kumutera icyuma aho yaramusanze muri bwiherero yihishe,ashaka kumutera icyuma atabaza inzego zishinzwe umutekano .
Uyu musore yashyikirijwe polisi ishami rya Kacyiru kugirango hakomeze hakorwe iperereza kuri iki cyaha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|