Nyagatare: Muri Kaminuza batinya inda kurusha SIDA

Dufitimana Janviere wiga muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko we na bagenzi be batinya gutwara inda kurusha gutinya kwandura virusi itera SIDA.

bapimwa indwara zitandukanye
bapimwa indwara zitandukanye

Yagize ati ”Ushobora kwandura virusi itera SIDA ugafata imiti igabanya ubukana ukaramba, mu gihe utwite we bigaragara vuba kandi bikaba byamuteranya n’umuryango we”.

“SIDA ushobora kubana nayo igihe kinini ukarinda uva mu buzima ntawe uzi ikibazo ufite, ariko inda ihita ikwicira ubuzima(CV), waba ufite ababyeyi b’amahane bakakwirukana ugatangira kubaho nabi”.

Dufitimana yabitangaje ubwo umuryango witwa ‘Rwanda Village Community Promoters RVCP’ warimo gupima ku bushake indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuri uyu wa gatatu.

Babanzaga kuganirizwa no kugirwa inama
Babanzaga kuganirizwa no kugirwa inama

Umuyobozi wungirije wa Rwanda Village Community Promoters (RVCP), Rusaro Claver avuga ko bagiye muri Kaminuza y’u Rwanda gupima ku bushake izo ndwara, kugira ngo bafashe abanyeshuri gutekereza ku buzima bwabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare busaba abakobwa biga muri iyo kaminuza kwifata kuko ngo bufite ikibazo cy’abana benshi bajugunywa mu mihanda bitewe n’uko ababyeyi babo baba batwaye inda batifuza.

Umukozi muri ako karere ushinzwe iterambere ry’umuryango, Mbabazi Jane agira ati “Tubakangurira kwifata kuko uyu munsi dufite abana 60 batoraguwe hirya no hino barerwa na ba malayika murinzi, abo tubagurira amata.”

Uyu muyobozi avuga ko hari amafaranga (atavuze umubare) batanga kuri abo bana bavuka ku batabashaka, nyamara yagakoreshejwe ibindi biteza imbere igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murahoneza birakwiye kwitakubuzima bwacu nkabanyeshuritwiga kaminuza ishamiryanyagatare Kandi tugatanga ingero( examplary)

habineza jean paul yanditse ku itariki ya: 25-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka