“Kuva najya mu muziki, nabayeho ubuzima ntifuzaga” Christopher

Umuhanzi Christopher Muneza wabaye ikirangirire mu Rwanda acyambaye umwenda w’ishuri, ngo yabayeho ubuzima atifuzaga kubamo kuburyo avuga ko yanasimbutse imwe mu bintu abandi basore banyuramo mu gihe cy’ubugimbi bwabo.

Umuhanzi Christopher ngo kuba umuhanzi byatumye atabaho ubuzima yifuzaga
Umuhanzi Christopher ngo kuba umuhanzi byatumye atabaho ubuzima yifuzaga

mu 2009, Christopher yatsinze amarushanwa yari yateguwe na Ishimwe Clement uyobora Kina Music, ahita asinyana n’iyi nzu amasezerano itangira kumukorera indirimbo.

Mu 2010 ubwo Christopher yari atangiye gukorana na Kina Music, Christopher yari agiye mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri APACE, atangira gukora zimwe mu ndirimbo nka Sigaho, Amahitamo, Ishema n’izindi. Zimwe muri izi ndirimbo ntabwo zamenyekanye cyane, ariko abakurikira cyane umuziki batangiye kumva izina rishya ryakomangaga ku miryango y’umuziki mu Rwanda.

Yiga mu mwaka wa Kane, yasohoye indirimbo “IRI JORO” yakoranye na Danny Nanone, ayisohora atazi ko indirimbo izamugira ikirangirire nk’uko byaje kugenda.

Mu kiganiro na KT Radio, Christopher yagize ati “nari menyereye kwigendera n’amaguru nambaye umwenda w’ishuri, nkajya kubona abantu barampagaritse ngo dore Christopher waririmbye “iri joro”.

Uretse amafaranga yahabwaga n’ababyeyi be yo kurya, nta kindi kintu kidasanzwe Christopher nk’umuhanzi yari afite. Uburyo yahise yamamara, ngo byatangaje abandi banyeshuri biganaga, batangira kumufata nk’umuntu w’ikirangirire, nawe uko abanyeshuri n’abarimu bamufataga bitangira kumubangamira.

Nyamara yiga muwa Kane yahawe igihembo cya Salax Award nk’umuhanzi wa RnB w’uwo mwaka, nabyo bizamura cyane ubwamamare bwe.

Christopher muri KT Radio
Christopher muri KT Radio

Muri 2013, Christopher yitabiriye irushanwa rya Guma Guma akiri umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu, ndetse igihe yari ku rubyiniro ku kibuga cya kaminuza yabwiye abafana be ko ashaka kuzaza kwiga muri iyo kaminuza “Murahooooo, ndifuza ko umwaka utaha nzaza kwiga hano muri kaminuza kuko ndahakunda”.

N’ubwo abantu babifashe nko kuryoshyaryoshya abafana be ngo bamufane, uyu mwaka Christopher yarangije amashuri ariko akomereza amashuri ya kaminuza muri Mount Kenya.

Christopher avuga ko kwinjira mu buhanzi akiri umunyeshuri akanaba ikirangirire byatumye abura amahirwe yo kwishimira ubuzima busanzwe bwa gisore burimo kwisanzura no kugenda mu matsinda y’abasore bato yifuza. Avuga ko hari ubuzima abandi basore babaho we atazi uburyo bumera kuko igihe yagombaga kububamo yahise ajya mu muziki.

Ati ”Ubundi murabizi ko umuntu arangiza kwiga amashuri, agahura n’agashomeri runaka, agashaka ibiraka, agahura n’abacuti be kenshi baganira ubuzima banasubiramo inkuru zo ku ishuri, ariko jyewe sinabonye uyu mwanya. Niba nkubwira ko muri secondaire najyaga muri Guma Guma, ntabwo nabashaga kwisanzura kuko nabaga ntinya ko itangazamakuru ryambona mu buryo runaka.

N’abafana bange bafite uko babaga bashaka kumbona bitandukanye n’uko nifuzaga. Byatumye mbaho ubuzima ntifuza kandi urumva ko nasimbutse ibintu byinshi abantu basanzwe banyuramo”.

Christopher avuga ko uretse we, ngo muri rusange abahanzi benshi babaho ubuzima batifuza kuko batajya bisanzura. Yitanzeho urugero, avuga ko yisanze abantu batakimwizera kuko hari n’abo mu muryango we bazi ko ashobora kuba anywa inzoga cyangwa agakururana n’abakobwa benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

komera Christopher ndashaka nange kumenya kuririmba

iriho rehema yanditse ku itariki ya: 26-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka