Papa Francis yanze ko abagabo bubatse baba Abapadiri

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yangiye abagabo bafite abagore mu gace ka Amazonie ko muri Amerika y’Amajyepfo kuba Abapadiri.

Papa Francis yanze gushyigikira umwanzuro wari watowe wemerera abagabo bo muri Amazonie kuba Abapadiri (Ifoto: Internet)
Papa Francis yanze gushyigikira umwanzuro wari watowe wemerera abagabo bo muri Amazonie kuba Abapadiri (Ifoto: Internet)

Ibibazo by’umubare muto w’Abapadiri n’imiterere mibi ya tumwe mu duce twa Amazonie bituma hari abakirisitu gatolika benshi batabona umupadiri wo kubasomera misa buri cyumweru.

Inama ya ba Musenyeri izwi nka Sinodi gatolika ya 2019 yateraniye i Vatikani kuva tariki 06 kugeza ku ya 27 Ukwakira 2019, igizwe na ba musenyeri 184, yari yafashe umwanzuro uvuga ko abagabo bafite ingo zihamye kandi b’inyangamugayo bubashywe muri sosiyete kandi bitangira Kiliziya bashobora kugirwa Abapadiri nyuma yo guhabwa amasomo atangirwa mu iseminari kugira ngo babashe kuzuza inshingano z’Abapadiri.

Uyu mwanzuro wa 111 watowe ku bwiganze bw’amajwi 113 ku majwi 43 y’abatarawushyigikiye. Abatoye uwo mwanzuro basigaye bategereje ko Papa Francis ashyira umukono ku nyandiko ikubiyemo imyanzuro yafatiwe muri iyi Sinodi, hanyuma abagabo bafite abagore mu gace ka Amazonie batangira kugirwa abapadiri.

Agace ka Amazonie gakora ku bihugu bya Amerika y’Amajyepfo ukuyemo ibihugu bya Argentine na Chile.

Imibare igaragaza ko 85% by’uturere tugize Amazonie tutabasha gusomerwa misa buri cyumweru kubera ubuke bw’abapadiri. Muri utwo duce ngo hari ababona umupadiri rimwe mu mwaka.

Papa Francis yanze ko abagabo bo muri Amazonie bafite abagore bakora akazi nk’Abapadiri, kuko byahungabanya amahame y’igihe kirekire Kiliziya gatolika iganderaho y’uko uwihaye Imana atemerewe gushyingiranwa n’umugabo cyangwa umugore mu gihe akiri muri izo nshingano.

Inkuru bijyanye:

Abagabo bafite abagore bashobora kuba bagiye kugirwa Abapadiri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ndagirango nsubize Sezikeye nk’umukiristu gatolika:
1) Petero yari afite umugore aramusiga, asiga n’ibintu bye byose akurikira Yezu. Uriyumvisha ukwo kwigomwa ?????

Nubwo yari yarashatse umugore yabayeho igihe kirekire nta mugore babana ari nako yarangije ubuzima bwe.
Kiliziya Gatolika ifite amategeko-shingiro igenderaho ari mu bitabo byitwa Code de Droit Canonique ayo mategeko yanditswe mu mwaka wa 1917 avugururwa mu 1983.
Muri ayo mategeko ngingo yayo ( canon ) 277 niho usanga ko abihaye Imana bo muri Kiliziya gatolika bategetswe kutubaka ingo .
2) Abapadiri benshi baregwa gusambanya abana n’abagore uratanga urugero rwo muri Chili.

Nkanjye umukirisitu usanzwe, mbona amakosa yarushaho kugira uburemere umuntu ukora ubutumwa bw’Imana abaye mu busambanyi kandi yarashatse kandi abana n’umugore we. Cyangwa se ugasanga umuyobozi w’itorero afite umugore kandi ari Umutinganyi
Ikindi rero Sezikeye asubiza Habimana wagira ngo ni umwe mu byoboke b’amadini agendera kuri principe yitwa Sola Scriptura (Latin ) cg scripture alone ( English) bivuga ngo ibitari muri Bibiliya ntibyerekeza ku Mana.
Nsoza rero, ndagirango mbwire HABIMANA ko Imana idusaba kuyigaragariza urukundo tuyikunda n’urwo dukunda bagenzi bacu.
Imana ntiyita ku idini umukirisitu asengeramo ireba ibikorwa byiza bya buri muntu n’umutima bikoranwe.
Bishobora kuba byiza ariko bigamije kwigaragaza.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri bakora icyaha cyo kuryamana n’abagore cyangwa gukinisha abana,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo Gatolika ivuga ko Petero ari Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8:14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances).Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi bahoze ari Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC. Nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Nuko muhu. Ngaho komeza wigishe Kiliziya ibyiyobokamana nkaho ubibarusha!

HABIMANA Theophile yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Wowe witwa Habimana,Iyobokamana (theology) ntibisobanura ko uwayize aba arusha abandi bibiliya.
Niba waruzi bible neza,nibwo wamenya yuko iyo Kiliziya uvuga igoreka ibyo bibiliya ivuga.Ndaguha ingero 2:Bigisha ko Maliya nta bandi bana yabyaye.Nyamara Matayo 13:54-56,havuga amazina ya barumuna ba Yezu ndetse na bashiki be.Ngo Yozefu ntabwo yari Umugabo wa Maliya,yari "Umurinzi we".Nyamara muli Matayo 1:25,herekana ko Yozefu yaryamanye na Maliya amaze kubyara Yezu.Imana idusaba "Gushishoza",aho gupfa kwemera ibyo amadini dusengeramo atubwira.Iyo dusanze atubeshya,Imana idusaba "Kuyasohokamo",kugirango tutazarimbukana nayo ku munsi w’imperuka.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Muvandimwe Sezikeye,
Simbona ikigutera kwibasira Kiliziya Gatolika ukagera n’aho witiranya umurongo uri mu 1 Bakorinti 7:9 n’amategeko y’Imana.

Ntugaragaza idini ubarizwamo ariko iryo ariryo ryose reka nkwibutse ko Bible itubwira ko n’intungane bwira icumuye kalindwi.

Wasanga ari wa mugani w’ikinyarwanda ngo Igurukanye Umutanyu bavuga ko ariyo yayamze.

Rero nshuti reka kwibasira Kiliziya gatolika kuko ndahamya ko utazi neza imikorere yayo.

Gerageza witagatifuze wowe ubwawe udaharabitse Kiliziya gatolika kuko nta nyungu wabigiramo kuko yubatse ku rutare rudashobora kugushwa no kuyibasira.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka