Abakozi batatu ba SACCO barashinjwa kwiguriza amafaranga y’abanyamuryango

Abakozi batatu bo muri SACCO yo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, bafunze mu gihe hari gukorwa iperereza ku cyaha cyo kunyereza umutungo bakurikiranyweho.

Ibiro by'Akarere ka Nyamagabe
Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe

Nk’uko bivugwa n’umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Marie Michelle Umuhoza, abafunze ni abagore batatu barimo abacungamari (accountants) babiri n’utanga amafaranga (cashier) umwe. Bafashwe ku wa kabiri tariki 11 Gashyantare 2020.

N’ubwo adasobanura neza ibyo aba bakozi bakoze kuko ngo bikiri mu iperereza, amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko mu byo aba bakozi bafunze bakoze harimo kwiguriza amafaranga ya SACCO mu izina ry’abanyamuryango, ku mafishi yabo.

Ngo hari n’abo bitirije amafaranga bagiye bahamagara bakabasaba gusinya, abandi bakabikora batazi ibyo basinyiye kuko muri bo hari n’abatazi gusoma no kwandika.

Kuri ubu ngo hari amafishi abakozi bagiye bigurizaho amafaranga muri ubu buryo yagaragaye, kandi n’iperereza rirakomeje kugira ngo harebwe neza abanyamuryango bakorewe ayo makosa.

Umuturage w’i Nyamagabe utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Kigali Today ko hari n’udutabo twa SACCO twakuwe mu musarane, akaba akeka ko twaba twarahatawe n’abatwaye amafaranga y’abanyamuryango, bakatujugunya, mu rwego rwo kwanga ko bimenyekana.

Iperereza kandi ngo rishobora kuzafata n’abandi bakozi b’iyo SACCO kuko bivugwa ko ababikoze atari abo bakozi bafashwe bonyine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abobakozinibaramukabahamwenicyaha bahanwekurwegorushimishijekuko biratagajekumvumuntuwumuyobozukoramumafarangakwiba abo ayoborakandariwewakabayamucugirumutekano

Nshimiyimana didas yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka