Amata ya soya si meza ku bana bafite munsi y’imyaka itatu (Ubushakashatsi)

Soya ni cyo kinyamusogwe cyonyine gikorwamo ikinyobwa. Ku rubuga www.handirect.fr bavuga ko n’ubwo imvugo imenyerewe ari amata ya soya (Lait de Soja), ubundi ngo si byo kuko si amata ahubwo ni umutobe ukamurwa muri soya, gusa kubera ibara ryera ry’uwo mutobe ndetse n’imikoreshereze yawo ijya kwitwara nk’amata, bituma witwa amata ya soya.

Soya ishobora kuribwa mu buryo butandukanye, ikaba ishobora gukorwamo n'amata (Ifoto: Internet)
Soya ishobora kuribwa mu buryo butandukanye, ikaba ishobora gukorwamo n’amata (Ifoto: Internet)

Iyo bagiye gukamura amata ya soya, babanza kuzishyushya nyuma bakazisya. Ubwo buryo bwo gutunganya amata ya soya butuma itakaza bimwe mu biyigize by’umwimerere nk’amwe mu mavuta yayo, ndetse n’ibyitwa ‘fibres’ ubundi biba muri soya ntiwabisanga muri uwo ‘mutobe’ ukamurwa muri soya.

Ibisigazwa bya soya yakamuwemo umutobe bikorwamo ibiryo byiza by’amatungo.

Iyo bamaze gusya soya bongeramo amazi aringaniye kugira ngo babone icyo kinyobwa kijya kumera nk’amata, gifite za Poroteyine.

Ubutare buboneka muri soya buba bufunguwe n’amazi ariko kandi igice kimwe cyabwo kiba cyatakaje umwimerere wacyo mu gihe soya inyuzwa ku muriro mbere yo kuyisya.

Amata ya soya agira akamaro ku buzima bw’umuntu kurusha andi y’inyamaswa yose, kuko amata y’inyamaswa aburamo ibyitwa (méthionine na cystine) kandi bikenerwa mu mubiri w’umuntu, gusa amata ya soya na yo yigiramo ‘calcium’ nkeya ugereranyije n’ay’inka cyangwa ay’ihene.

Amata ya soya nta sukari (lactose) yigiramo, kandi na poroteyine zo mu mata ya soya zitandukanye cyane n’iziba mu mata y’inka. Ni yo mpamvu amata ya soya ashobora kunyobwa n’abantu bafite imibiri itihanganira amata y’inka.

Amata ya soya yakorwamo yawurute (yogurts) nk’uko bazikora no mu mata y’inka.

Kuri urwo rubuga bavuga ko abantu bose bagira ikibazo ku mata y’inyamaswa, bakwikoreshereza aya soya, gusa bagahitamo ayongewemo Calcium cyane cyane iyo ari ayagenewe abana bagikura ndetse n’abantu bakuze bafite ibyago byo kuba barwara indwara z’amagufa.

Ku rubuga www.cosmopolitan.fr bavuga ko n’ubwo amata ya soya ari meza cyane ku bantu bafite imibiri itihinganira amata y’inyamaswa,ariko na yo agomba kunyobwa mu rugero ruringaniye.

Amata ya soya agira ibyiza bitandukanye harimo no kuba ari meza ku buzima bw’umutima w’umuntu.

Kuba amata ya soya atigiramo ibintu bibyibushya, ahubwo akaba akungahaye ku byitwa ‘fibres’ bituma umuntu yumva yijuse neza, ntabyibuhe bikabije agahora ku murongo, kandi birazwi ko ibiro byinshi biri mu bishyira ubuzima bw’umuntu mu kaga.

Izo ‘fibres’ ziba mu mata ya soya zituma igogora ry’ibyo umuntu yariye rigenda neza, bityo ntabe ashobora kugira ikibazo cy’impatwe(constipation).

Amata ya soya yigiramo ibyitwa ‘oméga-3’, ikindi kandi afasha mu kurwanya ibinure bibi mu mubiri(mauvais cholestérol sanguin ) kuko ibyo binure ari byo bigenda bikaziba imitsi.

Kuri urwo rubuga kandi, bagira abantu inama ko kugira ngo umuntu abone ibyiza byose bizanwa no kunywa amata ya soya, bisaba ko ayanywa abijyanana no gukora siporo, no kurya indyo nziza itangiza ubuzima.

Amata ya soya arinda uyanywa gusaza vuba, bitewe n’uko yigiramo ibyitwa ‘flavonoïdes’ na ‘antioxidant’ bituma umuntu adasaza vuba.

Izo ‘antioxydants’ ziboneka mu mata ya soya zifasha umuntu kugira ubudahangarwa bw’umubiri bukora neza, akaba adashobora kurwara indwara zitandukanye, ndetse n’uruhu rwe rukagira ubuzima bwiza.

Urugero rw’indwara umuntu yakwirinda mu gihe anywa amata ya soya, harimo na kanseri y’ibere. Ubushakashatsi bwakorewe muri Carolina y’Amajyaruguru muri Amerika bwagaragaje ko gukunda kurya ibintu birimo ‘flavonoïdes’ nka soya byarinda ibyago byo kurwara indwara ya kenseri y’ibere ku bagore bacuze.

Amata ya soya agabanya ibyago byo kurwara indwara z’amagufa n’iz’imitsi zikunda kwibasira abagore bageze mu kigero cyo gucura.

Nubwo amata ya soya afite ibyiza bitandukanye, ariko hari n’ibibi by’ayo mata ya soya, kuko yigiramo ibyitwa ‘phyto-oestrogènes’ bishobora guteza imyivumbagatanyo y’imisemburo imwe n’imwe bikaba byateza umwana kugera mu gihe cyo kubyara hakiri kare(maturation sexuelle trop rapide chez l’enfant).

Mu rwego rwo kwirinda rero, si byiza guha amata ya soya umwana uri munsi y’imyaka itatu. Si na byiza kuyaha umugore utwite cyangwa wonsa cyangwa se urwaye kanseri y’ibere.

Ku bandi bantu bose yaba abagabo cyangwa abagore, amata ya soya aremewe, ariko akanyobwa mu rugero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Gusa Mediatrice wakoze ariko imbuga zose si aba science scholars !!!

Murakoze kubw’ibyiza mudahwema gutuma twunguka

Valens Ngaboyisonga yanditse ku itariki ya: 3-04-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza
Rero ndabona uwo mwanditsi wakuyeho ibijyanye n’amata ya soya yarivuguruje cyane:
Hamwe ati: amata ya soya atakaza fibres ahandi ati arayifite nyinshi niyo mpamvu arinda umubyibuho.

Ikindi, amata ya soya ntakorwa habanje gushyushywa soya zirakorwamo, kuko ahubwo zinikwa mumazi adashyushye Kandi zigasebwa zidacanwe.

Ku kicyanye na kuvuga ko yatera kanseri y’ibere ahubwo yaribeshye kuko ahubwo iriya flavonoids na Isoflavones zibamo zirwa kwirema kwa kanseri by’umwihariko y’iy’amabere na prostate ku bagabo.
Healthy foods P,Dr George Pamplona Roger.

Kuba agira start codon ( Methionine) bituma ahubwo aba ay’ibanze nayo mubyo abana bakeneye kuko ariyo ituma habaho protein synthesis.

Sinzi rero niba umwanditsi w’urwo rubuga yaro umu scientist or humanist

Murakoze

Valens Ngaboyisonga yanditse ku itariki ya: 3-04-2023  →  Musubize

Valens waduha contacts zawe.

Bizimana Claude yanditse ku itariki ya: 30-10-2023  →  Musubize

Nonese umuntu ashobora kuyanywa nimugoroba?

Ndabiturimana jean pierre yanditse ku itariki ya: 25-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka