Rayon Sports yagabanyirijwe ibihano

Nyuma y’uko ikipe ya Rayon sports ijuririye Komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA, nyuma yo kutemera ibihano yahawe n’iryo shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ubwo ititabiraga amarushanwa yo guhatanira igikombe cy’intwari, ibihano byagabanyijwe mu buryo bukurikira:

Komisiyo y’ubujurire yemeje ko igihano cy’ihazabu ingana n’ibihumbi magana atatu by’amafaranga y’u Rwanda (300.000 Frw) Rayon Sports yahanishijwe kigumyeho.

Komisiyo y’ubujurire kandi ihanishije Rayon Sports kubuzwa gutegura no kwitabira imikino ya gicuti y’imbere mu gihugu mu gihe kingana n’ukwezi kumwe, gitangira kubarwa kuva imenyeshejwe iki cyemezo.

Ariko ku bijyanye no gutegura no kwitabira imikino ya gicuti yo hanze y’Igihugu, icyo gihano kivanyweho.

Komisiyo kandi yemeje ko igihano cyo guhagarikwa kwitabira irushanwa ry’Intwari ry’umwaka wa 2021 Rayon Sports yari yarahanishijwe kivanyweho.

Ni icyemezo cyemejwe kinashyirwaho umukono n’abagize Komisiyo y’ubujurire muri FERWAFA, kuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2020.

Bimwe muri ibyo bihano bivanyweho nyuma y’uko iyo kipe yari yarahanishijwe umwaka ititabira imikino ya gicuti mu Rwanda no mu mahanga.

Iyo kipe kandi yari yarahanishijwe kutitabira irushanwa ry’igikombe cy’Intwari mu gihe cy’umwaka.

Inkuru bijyanye:

Rayon Sports ihanishijwe kumara umwaka idakina umukino wa gicuti

Nyuma yo guhanwa kwa Rayon Sports umuyobozi wayo asanga Ferwafa ikwiye kwegura

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

nakundi twabigenza twaramenyereye rayon sport irakabaho iteka ryose umurayon ku kamonyi kigese mibirizi murakoze.

hamimu umurayon utavanjyiye yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

nakundi twabigenza twaramenyereye rayon sport irakabaho iteka ryose umurayon ku kamonyi kigese mibirizi murakoze.

hamimu umurayon utavanjyiye yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

NTAWAHANA ROYON SPORT NGABASHAKA AMAHORO

OLIVIER yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Ntawihaye kwanga Rayon ngo bimugwe neza! FERWAFA yari yahubutse cyane gusa nshimye ko ari abantu b’abagabo bemera amakosa bakoze bakanayakosora, ewana mwari mutubihirije mudutangiza umwaka nabi. Vive Gikundiro.

Kabeho yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Ntawihaye kwanga Rayon ngo bimugwe neza! FERWAFA yari yahubutse cyane gusa nshimye ko ari abantu b’abagabo bemera amakosa bakoze bakanayakosora, ewana mwari mutubihirije mudutangiza umwaka nabi. Vive Gikundiro.

Kabeho yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Bisa no kwikirigita ugaseka kuruhande rwa FERWAFA mwasanze mwaribeshye ku cyemezo cyari cyafashwe nugushaka abanyamategeko bakajya babafasha

Xxxx yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Ntureba se!? FERWAFA urakoze kuko wari utubihirije umupira pe! Kandi ibi nari navuze ko aho kubaka byari kuzasenya ndetse bigacamo abanyarwanda ibice!

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka