Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba yeguye

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, bitangaje ko kuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye ukwegura kwa Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba.

Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko uku kwegura kuje gukurikira amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye Dr. Gashumba yakomeje kugaragaza.

Dr. Diane Gashumba
Dr. Diane Gashumba

Ukwegura kwa Dr. Diane Gashumba kuje gukurikira ukwegura kwa Dr. Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye na Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko.

Bombi beguriye rimwe ku mugoroba wo ku wa kane tariki 06 Gashyantare 2020, ubwegure bwabo babushyikiriza Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, na we abushyikiriza Perezida wa Repubulika.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ku wa 12 Gashyantare 2020, yamenyesheje Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeye ukwegura kwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Abantu nibite kunshingano bahawe twiyubakire igihugu.

Judens yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Nukuri Dr Diane gashumbayarakoze Gusa a size ibigonderabuzima aharindimuka abayobozi ibigonderabuzima bose ntibakorahakora abuglngirije abayobozi bahoramungendo burimunsi abandibamwe nabacuruzi ntibakora ibigonderabuzima bagize uturimatwabo bamwe biberamumahugurwagusa wagirangonikokazi abandibamwe nabacuruzi Gusa bakoresha tel ababungirije babirenganiyemo
Muzakore urugendoshuri muzasanga umuyobozi wikigonderabuzima atabakukazi

Charle yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Iyi minisiteri bayisubize hon Richard Sezibera abisubize kumurongo mubwitonzi

kalisa yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Mubyukuri minisiteri y’ubuzima ni danje,ugiyeho wese nubundi nta cyo amarira banyimye akazi kuko ndi umukene nabuze layisensi uzampa kazi ni we nzemera nk’umukozi w’IMANA. Nanjye nkafatanya nabandi kwiyubakira urwatubyaye. Nkubu nabuze imbago cg inyunganira ngingo zokumfasha kugenda kubera ubukene mbayeho nabi kandi mfite impamyabumenyi mukiganga [ A2 LABORATOIR MEDICAL] Nange mwari mukwiye kumvuganira nkabona akazi. Murakoze.

Bugesera mari yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Gusa urasimbura Diane yihutire gukemura ibibazo biri mubitaro no mubigo nderabuzima kuko abayobozi babiyobora babigize uturima twabo birarenga.

UWIHOREYE yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Nagende ajye kwifanira Gasenyi ye...ubundi ntibisanzwe ko Minister a celebratingira imbere ya ba Generals abakina ku mubyimba!!!

Ivubi yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Imikorere ye sinyizi, muzi hanze nyuma y’akazi. Yaburaga indangagaciro twitega ku bayobozi. Namubonye mu kabari ku Kimihurura hafi y’aho bita ku myembe atukana, atuka umugabo wari wahasohokeye aramwandagaza, uwo mugabo arahaguruka arataha inzoga atayimaze. Aba ibonye twagaye amagambo yakoresheje, tugaya cyane imyifatire kuko yari imeze nkiya babandi bo ku muhanda.

Emmanuel Maniriho yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

nizere ko Dr. Diane Gahumba we atarakurikiranwa na RIB nkuko byagenze kuri Evode Uwizeyimana

Zerbabert yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Nibyo nibyiza kwegura, ariko niba batajyaga hanze ngo batangire gusebya aho bavuye(Leta y’Urwanda)
Ikindi abadashoboye bose baveho hajyeho abashoboye mumashuri? Mubuvuzi? Nahandi muma companies akomakomeye!!!!
Nukuri twubakire abana bacu ejo heza hazira umuze🙏

Akawa yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Birakaze.binagwaho byaranze,gashumba biranze.minitre w’ubuzima uzashyirwaho,azaze aharanira ko nta vuriro rizongera kuraza umuforomo umwe izamu.iyo umuforomo araye wenyine,biteza ibibazo bya service mbi,ndetse n’impfu za bamwe. Mu bigo nderabuzima Hari ibibazo bikomeye biteye gutyo.

Elias yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Ntakundi Niko ubuzima bumera ! ababishinzwe batekereze kuri Dr.Colneille Killy NTIHABOSE , Uyu mugabo arashoboye mu uruhando rw’ubuzima mu Rwanda ! yahinduye byinshi akwiye kugirirwa ikizere !!

Dodos yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Uyu mugore yatinze kwegura. Uretse no kurangwaho n’imiyoborere idakwiye, n’imyitwarire ye ntiyari ikwiye. Aherutse kujya mu kabari ku Kimihurura muri hotel iri hafi yo ku myembe, amaze kunywa atuka umugabo yahasanze aramwandagaza abanywi bose bari aho bumva. Amahirwe nuko uwo mugabo yahagurutse akigendera atamusubije. Iyo amusubiza byari kuba rwaserera mu kabari. Uburyo yatukanagamo bwari bumeze nkubwa babandi bategera hafi y’aho yari ari, ku myembe. Wabonaga yarakuyeho agahu.

Emmanuel Maniriho yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka