U Rwanda rwongeye gusaba Uganda kurekura Abanyarwanda bafungiyeyo

U Rwanda ruvuga ko amasezerano ya Luanda yo kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi atubahirijwe, cyane ko hakiri Abanyarwanda benshi bagifungiye muri Uganda, icyo gihugu kigasabwa guhita kibarekura.

Ibyo u Rwanda rwabisabiye mu nama yahuje intumwa z’ibihugu byombi ndetse n’abahuza babyo, yabereye i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2020, iyo nama ikaba igamije gutegura izahuza abakuru b’ibihugu izabera i Gatuna ku wa gatanu w’icyumweru gitaha.

Ibiganiro by’uno munsi byitabiriwe n’itsinda ry’abayobozi baturutse muri Uganda barangajwe imbere na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Sam Kutesa. Itsinda ry’abayobozi mu Rwanda ryo ryari riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ndetse n’abahuza baturutse mu bihugu bya Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amb. Olivier Nduhungirehe
Amb. Olivier Nduhungirehe

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi mu minsi ishize, Uganda yateye intambwe irekura Abanyarwanda icyenda yari ifunze mu buryo butemewe, ariko ngo ntibihagije, akaba hari ibyo yasabye Uganda gushyira mu bikorwa.

Yagize ati “Icya mbere ni uguhagarika imikoranire hagati y’icyo gihugu n’imitwe irwanya u Rwanda ya RNC na RUD-Urunana, gufata abayigize no kubohereza mu Rwanda ngo baburanishwe. Guhagarika ibikorwa byose biteza umutekano muke u Rwanda, kugaruza Pasiporo ya Uganda yahawe Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi muri RNC. Kubuza bamwe mu bayobozi ba Uganda gukomeza gukorana n’iyo mitwe, barimo Umunyamabanga wa Leta Filemon Mateke. Kuzana umurambo wa Emmanuel Mageza kugira ngo ushyingurwe mu Rwanda ndetse hanamenyekane amakuru ku Banyarwanda babiri, Sendegeya Theogene na R. Umucyo batwawe na CMI hanyuma baza kuburirwa irengero”.

Ambasaderi Nduhungirehe kandi yasabye Uganda korohereza Julienne Kayirere kongera kubonana n’umwana we Johannah Imanirakiza, warerewe muri Uganda nyuma yo gutandukanywa na nyina ubwo yafatirwaga muri icyo gihugu ku ya 29 Ugushyingo 2019. Icya nyuma yasabye ni uko Uganda irekura nta yandi mananiza Abanyarwanda bose bafungiye muri icyo gihugu.

Icyakora Sam Kutesa na we yavuze ko hari urutonde rw’abaturage ba Uganda baba bafungiye mu Rwanda, agasaba ko barekurwa.

Sam Kutesa
Sam Kutesa

Ati “Abanyarwanda icyenda bari bafungiye muri Uganda bararekuwe biciye mu nzira z’ubutabera basubira mu gihugu cyabo. Turasaba u Rwanda ko na rwo rwabikora uko, rukarekura Abanya-Uganda basaga 50 rufunze. Urutonde rwabo ruzwi rwoherejwe mu Rwanda”.

Ibi ariko Minisitiri Nduhungirehe ntiyemeranya na byo, kuko yavuze ko Abagande 15 gusa bari barafatiwe mu Rwanda barekuwe binyuze mu nzira zemewe basubizwa iwabo.

Icyakora impande zombi ndetse n’abahuza, bafite icyizere ko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bizakemuka bidatinze, kuko ubushake bwo kubirangiza buhari.

Amafoto: Roger Marc & Nyirishema Fiston

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka