Polisi yabafatanye amafaranga y’amiganano

Murwanashyaka Faustin w’imyaka 25 na Uwingeneye Solange w’imyaka 19 bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) ikorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyuve nyuma yo gufatanwa amafaranga y’amiganano agera ku bihumbi 35.

Bafatanywe amafaranga y'amiganano agera ku bihumbi 35
Bafatanywe amafaranga y’amiganano agera ku bihumbi 35

Bafatiwe mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze mu ijoro ryakeye, rishyira tariki 12 Gashyantare 2020, aho bashakaga kuriganya umukozi wa Sosiyete y’itumanaho bamusaba ko abashyirira kuri telefoni amafaranga ibihumbi 40 arimo agera ku bihumbi 35 by’amiganano.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, Superintendent of Polisi (SP) Gaspard Rwegeranya, yabwiye Kigali Today ko uwo musore n’inkumi bafashwe bagiye guha ayo mafaranga umukozi wa Sosiyete y’itumanaho utanga serivise yo kubitsa, kubikuza no gufasha abantu kohereza amafaranga.

Agira ati “Aba bombi bazanye amafaranga agera ku bihumbi 40 ku mucuruzi wa Sociyete y’itumanaho ngo ayababikire. Uwo mucuruzi yagize amakenga ayarebye neza asanga muri ayo mafaranga ibihumbi 40 bari bamaze kumuha ngo ababikire, asanga ibihumbi 35 muri yo ari amiganano, niko guhita yihutira gutanga amakuru barafatwa”.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze yashimiye cyane uwo mucuruzi watangiye amakuru ku gihe, akangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru ku muntu wese baketseho amafaranga y’amiganano.

Avuga ko ayo mafaranga agira ingaruka ku bukungu bw’igihugu aho yagize ati “Amafaranga nk’aya atesha agaciro ifaranga ry’igihugu, kandi akanateza igihombo ku bayahawe. Ni yo mpamvu akwiye kwamaganwa na buri wese”.

Polisi kandi ikomeza kugira inama abacuruzi n’abandi bantu bakira amafaranga kujya bagira ubushishozi, bakabanza kureba ko ayo mafaranga yujuje ubuziranenge.

Ingingo ya 26 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa y’inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa akwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu, ariko kitarenze imyaka irindwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo bantu polisi ibakanire urubakwiye kandi buriwese akomeze kuba ijisho ryamugenzi dutangira amakuru kugihe kandi vuba
#murakoze

Ntivuguruzwa Amos yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka