Kamonyi: Impanuka ikomeye yahitanye abantu barindwi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 13 Gashyantare 2020, ahitwa mu Nkoto, mu Murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, habereye impanuka ikomeye ihitana ubuzima bw’abantu benshi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yavuze ko iyo mpanuka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ibirango RAC 178 V, yari ipakiye ibiti iyavaga i Muhanga yerekeza i Kigali, yagonze imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster y’ikigo cya Capital, hahita hapfamo abagenzi batandatu, umunani barakomereka bikomeye.

Yavuze kandi ko nyuma yo kugonga iyo modoka, iyo Fuso yataye umuhanda igonga indi modoka ntoya yo mu bwoko bwa Toyota double cabine, umushoferi wari uyitwaye ahita apfa.
CIP Twajamahoro avuga ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’uko iyo modoka ya Fuso yabuze feri, bigatuma igonga izo zindi.

CIP Twajamahoro asaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika no kwirinda gupakira ibintu birenze ubushobozi bwabyo.
Yagize ati “Ubutumwa dutanga ni ugukomeza gukangurira abatwaye ibinyabiziga kwitwararika, kwirinda gupakira ibirenze ubushobozi bw’ikinyabiziga, hakabaho kwitwararika igihe abantu batwaye ibinyabiziga”.
Yavuze ko hahise hakurikiraho ubutabazi, mu rwego rwo kugeza inkomere kwa muganga, nyuma hakaba hakurikiyeho ibikorwa byo gutunganya umuhanda ngo wongere ube nyabagendwa.

CIP Twajamahoro kandi yasabye Abanyarwanda gukomeza kugira gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ iyabo, abatwara ibinyabiziga bagakomeza gukoresha isuzuma ry’ibinyabiziga byabo, kandi bakirinda kurenza umuvuduko wagenwe.
Umushoferi wari utwaye coaster, Niyonsenga Manassé, yabwiye Kigali Today ko yabonye Fuso yikoreye ibiti imanuka yahoreye yuzuye umuhanda, agerageza kuyihunga ndetse yurira inkengero z’umuhanda (bordure), ariko biba iby’ubusa iraza igonga coaster ku gice kigana inyuma, abagenzi bari bahicaye barakomereka cyane.
Iyo Coaster yajyaga i Rusizi itwaye abagenzi 22.
Umushoferi wari utwaye Fuso we yahise ayisohokamo aracika.
Ibitekerezo ( 34 )
Ohereza igitekerezo
|
Kw’isi tugomba guhora twiteguye kuyivaho.Ikiza ni uguhora dukiranukira Imana kuko tutazi umunsi cyangwa igihe.Imiryango yasigaye bihangane.
Uwiteka akomeze ababuze ababo kd natwe dusenge tunahore twiteguye kuko tutazi umunsi cg igihe urugendo rwacu rwarangirira.
Birababaje, Imana ibahe iruhuko ridashira, imiryango yasizwe mwihangane mwisi siwacyu.
Imana ibakire mubayo.Twihanganishije imiryango yabuze abayo.nimwihangane
Imana imwakire mubayo kuko birababaje rwose kdi twihanganishije imiryango yasigaye
Mana,izi roho uzakire kd abasigaye abe ari wowe wabahumuriza.Que leurs âmes se réposent en paix.Uyu muhanda wo nkoto ahaaaaaa.Gusa kubona icyo umuntu yavuga ntibyoroshye na gato
Imana ikomeze imiryango yabo, kdi dufashe mumugongo imiryango yabo,abagiye baruhukire mumahoro, till we meet again in heaven. 🙏🙏
Ayi ariko iyisi izageza ryari kutubabaza? nigihe gito tukagera aho tutazarira gusa nihanganishije ababuze ababo Imana ibakire mubayo
Abitabye Imana ibakire mu bayo. Abababaye n’ababuze ababo Imana ibahe kwihangana.
Imana iturindire mu buntu bwayo.
Nyagasani Imana niyakire roho z’abavandimwe bahitanwe n’impanuka, kandi Umwuka w’Imana uhumurize kdi ukomeze abakomeretse n’abasigaye bo mu miryango ya ba nyakwigendera.
Ubundi munkoto haba iki gitumba haba impanuka burigihe , muzarebe neza n imiterere yakariya gasozi uva bishenyi ujya nkoto , Nyagasani yakire roho z’abamusanze kdi nifatanyije n’imiryango yabo
aho bigeze fuso zikwiriye kuva mu muhanda.