RIB yataye muri yombi umukozi wo mu Bushinjacyaha
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku wa kabiri tariki 11 Gashyantare 2020 rwataye muri yombi umukozi wo mu Bushinjacyaha witwa Tuyisenge R. Christian.

Tuyisenge arakekwaho kwiyitirira umukozi wo mu biro bya Perezida wa Repubulika. Ngo yafashwe nyuma y’uko ahamagaye abantu batandukanye bakora mu nzego za Leta akabaha amabwiriza agamije inyungu ze, nk’uko RIB yabitangaje ibinyujije kuri Twitter.
Iperereza rirakomeje kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaboneyeho no gusaba abaturarwanda kujya bitondera abantu babahamagara biyita ko ari abakozi mu biro bikuru bya Leta bababwira gukora ibintu biri mu nyungu zabo.
Ku itariki ya 11/2/2020, #RIB yafashe Tuyisenge R. Christian, umukozi wo mu bushinjacyaha akekwaho kwiyitirira umukozi wo mu biro bya Perezida wa Repubulika. Uyu yafashwe nyuma yuko ahamagaye abantu batandukanye bakora mu nzego za Leta akabaha amabwiriza agamije inyungu ze.
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) February 11, 2020
Ohereza igitekerezo
|
Mbese umuntu wica amategeko nkana ayazi hari ikindi kintu kirenze ahanishwa? Biratangaje
Zimwe mu nyungu ze bwite yashakaga kugeraho ni izihe?
Zimwe mu nyungu ze bwite yashakaga kugeraho ni uzihe?
Mbanje kubasuhuza kubwamakuru mutugezaho dushimira nurwego ry’ubugenza cyaha (RIB) rudahwema gushyikiriza ubutabera abagaragayeho imikorere mibi Tuyisenge R.Christian nakurikiranwe ibyaha nibimuhama ahanwe nkuko amategeko abiteganya
Yatangaga ayahe mabwiriza?