Burera: Uruganda rw’amata rubaye igisubizo ku borozi bagurishaga amata mu kajagari

Aborozi b’inka n’abagize Koperative yitwa CEPTL (Cooperative des Eleveurs pour la Production du Lait) ikusanya umukamo w’amata bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, baravuga ko baciye ukubiri no kugemura amata mu gasozi no kuyacuruza mu buryo butemewe.

Batangiranye no gutunganya litiro 500 z'ikivuguto zoherezwa ku masoko
Batangiranye no gutunganya litiro 500 z’ikivuguto zoherezwa ku masoko

Ibi barabishingira ku mirimo y’uruganda rw’amata ‘Burera Dairy’ yongeye gusubukurwa nyuma y’igihe cy’imyaka irenga ibiri yari ishize rwarahagaze.

Ingaruka zo kuba rwarahagaritse imirimo ziheruka kugarukwaho n’abahinzi borozi bo mu Karere ka Burera, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriraga uruzinduko muri aka karere tariki 8 Gicurasi 2019.

Icyo gihe bamugaragarije ko badafite aho bagemura amata, kandi ko batishyuwe amafaranga y’umwenda rwari rubabereyemo miliyoni 1 n’amafaranga ibihumbi 100 y’u Rwanda.

Nyuma y’ubusobanuro bwatanzwe icyo gihe n’ibigo birimo BDF, RDB, NIRDA na za minisiteri zirimo iy’ubuhinzi n’ubworozi, iy’ubucuruzi n’inganda, iy’imari n’igenamigambi ku cyari imicungire mibi y’uru ruganda, Perezida wa Repubulika yatanze umukoro wo gukora ibishoboka byose imirimo yarwo igasubukurwa byihuse n’abaturage bakishyurwa amafaranga yabo.

Uru ruganda Burera Dairy rwegeranye n'ikusanyirizo ry'amata rya Koperative CEPTL, abayigize bakavuga ko byabaruhuye urugendo rwa kure bakoraga bayajyana ahandi
Uru ruganda Burera Dairy rwegeranye n’ikusanyirizo ry’amata rya Koperative CEPTL, abayigize bakavuga ko byabaruhuye urugendo rwa kure bakoraga bayajyana ahandi

Imirimo y’uru ruganda imaze ibyumweru bibiri isubukuwe, nyuma y’aho rwari rumaze iminsi micye rweguriwe ikigo cy’ishoramari cyitwa Afrisol cy’abanya Zimbabwe cyashoyemo imigabane ingana na 98.03%.

Kigali Today iganira na bamwe mu borozi bo mu karere ka Burera kuwa kabiri tariki 11 Gashyantare 2020, bayitangarije ko bishimiye kubona uru ruganda bakesha amaramuko rwongera gukora, ngo ntibazongera kubura aho bagurisha umukamo w’amata.

Mbonaruza Pierre Celestin, Umuyobozi wa Koperative yitwa CEPTL igizwe n’abarenga 70 bakusanya umukamo w’amata bakawugurisha uru ruganda yagize ati: “Aho rwahagarikiye gukora twagurishaga umukamo w’amata ku muguzi twari dufite I Kigali, akatwishyura ku giciro kiri hasi, nabwo akabikora atinze. Byatubangamiraga gukora urwo rugendo rwose nta n’igifatika turi bukuremo. Kuba uru ruganda rwongeye gukora, abagemura amata bari baragabanutse baziyongera, tubashe gukora uko bikwiye, twiteze imbere”.

Mbonaruza Pierre Celestin ukuriye Koperatice CEPTL ikusanya amata avuga ko batari bafite umuguzi ufatika kuko yabishyuraga intica ntikize kandi atinze
Mbonaruza Pierre Celestin ukuriye Koperatice CEPTL ikusanya amata avuga ko batari bafite umuguzi ufatika kuko yabishyuraga intica ntikize kandi atinze

Iyi Koperative mbere yajyaga yakira umukamo w’amata litiro 1300, aho uruganda rukingiye imiryango ntiyarenzaga litiro ziri hagati ya 400 na 500. Ngo kuba imirimo yarwo isubukuwe bizeye gusubirana ingano y’umukamo bakusanyaga mbere, byaba na ngombwa bakazawurenza.

Rutsinyurana Jean de Dieu umworozi wo mu murenge wa Cyanika yagize ati: “Kubera kubura aho tugemura umukamo twahitagamo kuwugurisha mu bacuruzi b’ibyayi, ubundi hakaba n’abirirwa bayatanditse ku gasozi, ariko ubwo uru ruganda rugarutse, akanyamuneza ni kose. Twishimiye ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, twamugejejeho ikibazo cyacu ubwo yadusuraga, akagikurikirana mu buryo bwihuse, none dore kirakemutse. Ubu mu miryango ifaranga tugiye kongera kurikirigitsa, abana bige, tubone mituweli”.

Uru ruganda rwatangiranye no kuba rutunganya litiro 500 z’amata ku munsi, agakorwamo ikivuguto; ariko mu minsi micye ruzaba rutunganya n’ibindi bikomoka ku mukamo w’amata.

Ikigo Afrisol cyeguriwe uru ruganda kivuga ko giteganya gushora amafaranga y'u Rwanda arenga miliyari n'igice rwego rwo kongerera uru ruganda imbaraga
Ikigo Afrisol cyeguriwe uru ruganda kivuga ko giteganya gushora amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari n’igice rwego rwo kongerera uru ruganda imbaraga

Kayitesi Yvonne, umwe mu bayobozi b’uru ruganda, yizeza aborozi imikoranire myiza mu buryo bwo kubigisha uko bafata neza umukamo no kuwubagurira ku giciro cyiza.

Yagize ati: “Mu ishoramari ryacu twiteguye gukorana n’aborozi, atari kubagurira umukamo w’amata gusa, ahubwo no kubigisha uko ubungabungwa, kugira ngo amata yongererwe agaciro. Tunabizeza kubagurira ku giciro kibabera urubuga rw’iterambere rirambye; muri make turifuza ko uruganda ruba igisubizo ku mubare munini w’aborozi ba hano muri aka gace”.

Rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro ibihumbi 10 ku munsi zikabyazwamo amata y’ikivuguto, foromaje, ice cream na yawurute. Ubuyobozi bwarwo bwongeraho ko mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere buteganya gushora amafaranga asaga miliyari 1 n’igice y’ u Rwanda mu kongera ireme n’ubwinshi bw’ibyo rutunganya, bikazajya byoherezwa ku masoko yo mu gihugu no hanze yacyo. Binongere umubare w’abazahabona akazi mu buryo buhoraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka