Kigali: Ntibavuga rumwe ku mafaranga ahabwa abimuwe mu bishanga

Hari abaturage bimuwe mu bishanga mu Mujyi wa Kigali bakomeje kwinubira ko nta mafaranga yo gukodesha ahandi bahawe, hakaba n’abinubira ko batahawe amafaranga angana n’ayo abandi bahawe.

Leta yari yatanze amafaranga akabakaba miliyoni 100 Frw ku baturage bari batuye iruhande rw’ibishanga mu mujyi wa Kigali, kugira ngo afashe abatashoboraga kwikodeshereza kugira ngo bahunge ibiza.

Mu mudugudu w’Akarubimbura, akagari ka Nyamugari mu murenge wa Gatsata w’Akarere ka Gasabo, muri metero nka 70 uvuye ku gishanga, ni ho umugabo twahaye izina rya Gasarasi acumbitse nyuma yo kwimurwa aho yari atuye kuva mu 1987.

Aha ni mu Gatsata ku gishanga cya Nyabugogo ahimuwe abaturage
Aha ni mu Gatsata ku gishanga cya Nyabugogo ahimuwe abaturage

Gasarasi ufite abana batanu n’umugore, twasanze akodesha inzu y’icyumba kimwe na ‘salon’ ku mafaranga ibihumbi 30 buri kwezi, akaba yarimuwe avuye ahegereye igishanga ku itariki 20 Ukuboza 2019.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abantu bimuwe mu bishanga bahabwaga amafaranga yo kujya gukodesha ahandi bacumbika mu gihe cy’amezi atatu iyo babaga ari ba nyiri inzu, baba abari basanzwe bakodesha bagahabwa amafaranga y’ukwezi kumwe.

Gasarasi avuguruza ayo makuru avuga ko muri Gasabo ba nyiri inzu bahabwaga amafaranga ibihumbi 40, abakodesha bo ngo nta na make bahawe.

Agira ati”Twumvise ko ba nyiri amazu hirya iyo za Nyarugenge bahawe amafaranga ibihumbi 90, ariko twebwe twahawe ibihumbi 40 gusa, ubwo se urumva baraduhaye amafaranga y’amezi atatu koko! Umuntu ukodesha we ntacyo bamuhaga”.

Gasarasi avuga ko ntaho yajya gutura mu cyaro n’ubwo agaragaza ko imibereho y’i Kigali itamworoheye. Ati “Ubu ba nyiri amazu baraza kwishyuza, ni ugutegereza icyo Leta izapanga, hari ikindi batubwira se?”

Hepfo gato y’aho Gasarasi atuye hari umubyeyi ubana n’umukobwa we wabyaye ari umwangavu, bakaba bari basanzwe bakodesha mu Gatsata hafi y’igishanga.

Bavuga ko n’ubwo nta mafaranga yo gukodesha na make inzego z’ubuyobozi zabahaye, ngo nta gitekerezo cyo gusubira mu Karere ka Gicumbi aho baje bakomoka.

Uwo mukobwa wabyaye akiri umwangavu agira ati “Amafaranga y’ubukode bayahaye ba nyiri inzu, abapangayi twabanje kumara iminsi nk’ine turara hanze kubera kubura amafaranga yo gucumbika ahandi.”

Hakurya mu kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, mu bari batuye ahitwa i Kiruhura hari uwitwa Namahoro we wahawe amafaranga ibihumbi 90 ahita asubira mu cyaro i Rugobagoba mu Karere ka Kamonyi.

Aha ni i Kiruhura mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ahahoze abaturage
Aha ni i Kiruhura mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ahahoze abaturage

Uwitwa Uwamahoro Clementine na we ngo yamaze guhabwa amafaranga nyuma yo kwimurwa ku itariki 14 Ukuboza 2019, arazamuka ajya gucumbika ahitwa mu Gatare nk’uko twabitangarijwe n’umuhungu wabo Mbabazi Jean de Dieu.

Nyuma yaho abaje kwimurwa mu gishanga gikikije Nyabugogo kuva i Kiruhura kugera ahitwa ku Giticyinyoni muri Nyarugenge, bavuga ko nta mafaranga na make ngo bahawe kandi ari na bo benshi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abaturage baherutse kuva mu bishanga hafi ya bose ngo bagicumbitse mu bari abaturanyi babo, cyangwa mu yindi mirenge igize Umujyi wa Kigali, 2% akaba ari bo basubiye mu cyaro.

Umuyobozi wungirije mu Mujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Gatsinzi Nadine, yandikiye Kigali Today asobanura ko hatanzwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 97 (97,317,500 Rwf) yo gukodeshereza imwe mu miryango 5,675 yimuwe aho yari ituye hafi y’ibishanga.

Ku byerekeranye n’abavuga ko batahawe amafaranga yo gukodesha(nyamara batishoboye), uyu muyobozi asobanura ko nta muntu wabyemeza kuko ngo hari benshi bayahawe bakabihakana nyuma yo kuyakoresha ibindi bitari ugukodesha aho baba.

Ku bijyanye n’abavuga ko bahawe make, Umutoni Gatsinzi avuga ko impuzandengo y’igiciro cyashyizweho na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ari amafaranga ibihumbi 20, ariko ko hari aho bagombaga gutanga make bitewe n’ubuzima buhendutse bwaho, ahandi bagatanga menshi.

Umutoni Gatsinzi yagize ati “…nk’uko nawe ubizi karitsiye ntabwo zikodeshwa kimwe. Gasabo kuko igifite icyaro ndetse n’ahandi hatari hatera imbere, inzu zaho ziba zihendutse kurusha ahandi”.

“Bitewe n’uko amafaranga yabaga angana, hari n’abahabwaga ay’amezi abiri cyangwa atatu. Nka Nyarugenge bahawe ibihumbi 90 by’amezi atatu, ubwo ayo (ibihumbi 40) yatanzwe muri Gasabo ni ay’amezi abiri”.

Umutoni Gatsinzi akomeza agira ati “Gukura ibikorwa mu bishanga ndetse n’ubukangurambaga birakomeje ku batuyemo cyangwa bagifitemo ibikorwa, kugira ngo habungabungwe ubuzima bwabo, ibyabo ndetse n’ibidukikije”.

“Igikorwa kiracyakomeje kuko iyo dukurikije ibarura ryakozwe na REMA(Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije) hifashishijwe ‘drones’, hari habazwe ibikorwa(inzu n’ibindi) byose hamwe 7,222”.

Avuga ko bahereye ku nzu zabagamo abantu, ariko ko hari n’ibindi bikorwa nk’amazu y’ubucuruzi, inganda, ibibuga by’imikino, ibiraro by’amatungo, za parikingi, amagaraje, amashuri na sitasiyo bigera kuri 80 bigomba gukurwa mu bishanga.

Uyu muyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali avuga ko Leta irimo gushakira aho kuba bamwe mu baturage bimurwa mu manegeka no mu bishanga bazagaragariza ubuyobozi bw’imirenge ko batishoboye.

Leta ivuga ko iyo itimura abaturage bari begereye ibishanga, bamwe ngo bari kuba barasize ubuzima mu mvura yaguye mu gihugu hose ikica abantu ikanangiza imitungo.

Abari batuye mu bishanga bashima Leta yabimuye mu manegeka gusa bakagaragaza impungenge ku mafaranga yo kubafasha kwimuka no gukodesha
Abari batuye mu bishanga bashima Leta yabimuye mu manegeka gusa bakagaragaza impungenge ku mafaranga yo kubafasha kwimuka no gukodesha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murakoze pe!njye ndumwana wanyuma mubana10.mfite ikibazo imvura yaguye muminsi ishize yadushiriyeho ducumbika nta muyobozi numwe tutabyeretse wokumirenge ndetse no ku karere kubera kudusenyera kandi nta nifaranga na rimwe baduhaye,
Ibibazo mfite nibi
1)ese ayo 90Rwf azagukodeshereza ubuzima bwawe bwose
2)ese niki Guverinoma ibivugaho abasenyewe bari bafite imutugo yabo
3)abatarigeze bava muri kigali numunsi numwe bakaba batazi nizindi ntara mbasi ngo bajyeyo bazabigenza bate bakaba ari kavukire

kwiringirimana serge yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Mwiriwe neza!njyewe ndumwana wanyuma mubana 10 ariko kugeza ubu ntaho kuba dufite twari dutuye hano remera nyabisindu ariko ntago twishoboye
Ikibazo cya mbere mbaza ni
1)ese ayo mafaranga bataga ko ari aya amezi 3 harubwo ari ayubuzima bwose??
2)utarigeze anakadagira mu cyaro cg muzindi ntara akaba azi kigali gusa we azabigenza ate??
3)ese haricyo Guverinoma itekereza kugurane zanyiri mazu bari batuye ntacyo babuze ubu imvura yose yaguye ikaba yaradushiriyeho ducumbika nayo bavuga yamezi akaba ataratugezeho

kwiringirimana serge yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Mwiriwe neza!njyewe ndumwana wanyuma mubana 10 ariko kugeza ubu ntaho kuba dufite twari dutuye hano remera nyabisindu ariko ntago twishoboye
Ikibazo cya mbere mbaza ni
1)ese ayo mafaranga bataga ko ari aya amezi 3 harubwo ari ayubuzima bwose??
2)utarigeze anakadagira mu cyaro cg muzindi ntara akaba azi kigali gusa we azabigenza ate??
3)ese haricyo Guverinoma itekereza kugurane zanyiri mazu bari batuye ntacyo babuze ubu imvura yose yaguye ikaba yaradushiriyeho ducumbika nayo bavuga yamezi akaba ataratugezeho

kwiringirimana serge yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka