Abanyeshuri bashinze ‘Eco-club’ bagiye kurihirwa amashuri kugeza muri kaminuza

Abanyeshuri 80 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Bisate mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bemerewe n’umuryango wa ‘Wilderness Safaris’ inkunga ijyanye n’ibikoresho byose by’amashuri, kandi bakazarihirwa amashuri kugeza ku rwego rwa Kaminuza.

Aba bana bemerewe kwiga bakaminuza barihirwa amafaranga y'ishuri
Aba bana bemerewe kwiga bakaminuza barihirwa amafaranga y’ishuri

Abo bana bahembwe mu rwego rwo kubashimira ubutwari bagize, aho biyemeje gushinga itsinda rishinzwe kurengera ibidukikije “Eco Clubs” mu kigo bigagamo mu mwaka wa 2018, aho bagiye batera ibiti ahantu hanyuranye banakora ibindi bikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu gace baherereyemo ka Bisate.

Ubwo bashingaga iryo tsinda, bavuga ko babikoze mu buryo bwo kurengera ibidukikije aho batari bagamije ibihembo, bakimara kurishinga basurwa n’umuryango Wildernes Safaris, mu ishami ryawo ryita ku bana ‘Children In The Wilderness(CITW)’ aho uwo muryango wakomeje kubitaho none ukaba ubageneye ubufasha bwo kwiga bakaminuza.

Bisate Lodge iherereye muri pariki y'Ibirunga
Bisate Lodge iherereye muri pariki y’Ibirunga

Mu byo Children in the Wilderness yahaye abo bana harimo imyambaro y’ishuri, amakaye n’amakaramu n’ibikoresho byose by’ishuri, ndetse n’amafaranga y’ishuri aho baziga barihirwa kugeza ku rwego rwa Kaminuza.

Uwo muhango ubaye ku nshuro ya mbere, wabaye kuwa gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2020.

Umpamvu nyamukuru yateye uwo muryango guhemba abo bana, ni uko abayobozi bawo bagiye basura abo bana kenshi, bagasanga hari uruhare runini bagize mu kubungabunga ibidukikije batera ibiti nyuma yo kwigira inama yo gushinga Eco Clubs mu mwaka wa 2018, ubwo bigaga mu ishuri ribanza rya Bisate.

Uwo muryango Wilderness Safaris usanzwe ufasha ibihugu binyuranye hirya no hino ku isi mu kubungabunga ibidukikije, ufasha abo bana binyuze muri Hotel ya Bisate Lodge y’uwo muryango, aho bemeza ko gufasha abo bana ari uburyo bwo gukomeza kubaremamo icyizere cyo gukomeza gukunda ibidukikije nk’uko bivugwa na Ingrid Baas, Umuyobozi w’umushinga Wilderness Safaris mu Rwanda.

Yavuze ko umuryango ayoboye ufite mu nshingano gutoza abana kurinda no kwita ku bidukikije bahereye mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, mu rwego rwo kubatoza kugira umuco wo kwita ku bidukikije bakiri bato.

INGRID BAAS, Umuyobozi wa Wilderness Safaris mu Rwanda ashyikiriza abana imyambaro y'ishuri
INGRID BAAS, Umuyobozi wa Wilderness Safaris mu Rwanda ashyikiriza abana imyambaro y’ishuri

Agira ati “Eco Clubs yatangijwe mu ishuri ribanza rya Bisate tubona ko igitekerezo abo bana bagize gikwiye gushyigikirwa, binyuze muri Bisate Lodge. Byabaye ngombwa ko abo bana bakomeza kwegerwa kugeza ubwo dufashe umwanzuro wo kubatera inkunga tubaha ibyangombwa byose by’ishuri ndetse tukabarihira amashuri”.

Uwo muyobozi avuga ko abo bana bazarihirwa kugeza ku rwego rwa Kaminuza, akavuga ko icyo gikorwa cyo gufasha abana no kubigisha kwita ku bidukikije atari ubucuruzi, ako hubwo ari uburyo bwo kurera abana mu muco wo gukunda ibidukikije.

Ni igikorwa cyashimishije abana bibumbiye muri Eco Clubs aho bemeza ko inkunga bahawe igiye kubongerera imbaraga zizabafasha kurushaho kwita ku bidukikije banabigeza mu zindi nzego.

Abo bana batunguwe no kubona babazanira ibihembo ku ishuri mu gihe bo batekereza gukora icyo gikorwa bwari ubwitange bari bariyemeje badategereje igihembo.

Iradukunda Claire ati “Tucyiga mu mashuri abanza twatangiye Eco Clubs, nyuma Bisate Lodge ikajya iza kudusura itugira inama none bigeze aho baturihirira amashuri. Twabitangiye twikinira, tugatera ibiti turwanya n’umwanda, ariko tubonye ko ibyo twakoze bifite akamaro”.

Avuga ko kuba bemerewe kurihirwa ibijyanye n’ishuri, ari kimwe mu bigiye gutuma bategura neza ejo habo hazaza, dore ko bagiye biyongera aho batangiye Eco Clubs ari umunani bakaba bageze kuri 80.

Ati “Dushinga iri tsinda twari umunani, ubu turi 80. Hari abana bagiye banga kutwegera ngo dukorane none ubu bari kwicuza, tubonye ko ibyo twatangiye dukina bitanze umusaruro. Ubu n’ababyeyi bacu bararuhutse kuko tutazongera kubazaba ibijyanye n’ishuri”.

Umwe mu bana bagize Eco Clubs aganira n'itangazamakuru yavuze ko umuco wo kwita ku bidukikije bagiye kuwutoza n'abandi
Umwe mu bana bagize Eco Clubs aganira n’itangazamakuru yavuze ko umuco wo kwita ku bidukikije bagiye kuwutoza n’abandi

Ishimwe Manassé ati “Ibi biduhaye ishema kuba bashimye umushinga twatangiye tukiri abana tukaba dutangiye guhembwa. Ubundi twe twatangiye tutazi ko twashimwa ariko ababonye ibyo twakoze baraduhembye. Ubu tugiye kongera imbaraga mu kurengera ibidukikije”.

Ni igikorwa cyishimiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, aho buvuga ko kuba abo bana bakomeje gutozwa uburyo bwo kubungabunga ibidukikije, bigiye gufasha ako gace kakira ba mukerarugendo benshi, nk’uko bivugwa na Munyamahoro Alexis, Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Musanze.

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Children in the Wilderness, bwemeza ko buri muri gahunda yo kugeza Eco Clubs hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo gutoza umubare munini w’abana uburyo bwo gukunda no kwita ku bidukikije.

Umuryango Wilderness Safaris ukorera mu Rwanda, aho wagiye wubaka amacumbi agenewe ba mukerarugendo hirya no hino mu ma Pariki y’Igihugu, aho ufite Hotel ya Bisate Lodge muri Pariki y’Ibirunga, Hotel Magashi muri Pariki y’Igihugu y’Akagera n’ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo muryango warakoze pe!! turashima,arikonatwetwigakukigocyabisatebazadufashe/nkabarangizasekonderi yahotubone ishuri rya kaminuza,bitatugoye.

salomon nsabuwera yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka