RIB yemeje ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 rwatangaje ko Inzego z’Umutekano zashyikirije urwo rwego RIB umuhanzi Kizito Mihigo.

Kizito Mihigo biravugwa ko yafashwe agerageza kwerekeza i Burundi (Ifoto: Internet)
Kizito Mihigo biravugwa ko yafashwe agerageza kwerekeza i Burundi (Ifoto: Internet)

Ni nyuma yo kumufatira mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi, nk’uko RIB yabitangaje ibinyujije kuri Twitter.

RIB yatangaje ko Kizito Mihigo akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.

Iperereza ngo ryahise ritangira kuri ibi byaha akekwaho kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Kizito Mihigo ni umwe mu bagororwa bari barahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame, mu bubasha abiherwa n’amategeko.

Icyo gihe Perezida Kagame yakuriyeho Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoire hamwe n’abandi bagororwa 2138 ibihano by’igifungo bari basigaje.

Byatangajwe mu itangazo inama y’Abaminisitiri yashyize ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 14 Nzeri 2018, nyuma y’imyanzuro yafatiwe mu nama yari iyobowe na Perezida Kagame.

Iyo nama yemeje ko abo bagororwa bose uko ari 2140 bari bujuje ibiteganywa n’amategeko. Kizito, Ingabire na bagenzi be bakaba bari barasabye imbabazi muri Kamena 2018.

Ku ruhande rwa Kizito iyi nkuru isa nk’aho itatunguranye kuko hari hashize iminsi ine gusa asheshe ubujurire yari yagejeje mu Rukiko rw’Ikirenga ku myaka yakatiwe.

Mu bisobanuro Mukamusoni Antoinette wamwunganiraga mu mategeko yatanze, yavuze ko ngo Kizito yasanze ibyo ajurira nta gaciro bifite ahitamo kureka kuburana.

Gusa ababikurikiraniraga hafi bari batangiye guhwihwisa ko Kizito yaba yararetse ubwo bujurire kuko yari amaze gufungwa imyaka imwemerera guhabwa imbabazi.

Kujuririra igihano yahawe mu rw’ikirenga rero bikaba byarahitaga bikuraho ubwo burenganzira, kuko ufunzwe yemererwa izo mbabazi gusa mu gihe atajuririye igihano yakatiwe n’inkiko.

Muri 2015 Kizito Mihigo yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 10. Yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ku wa Gatandatu tariki 15 Nzeri 2018, nibwo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire basohotse muri Gereza ya Mageragere.

Bagisohoka muri Gereza ya Mageragere, umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoire bashimye ubuyobozi bukuru bw’igihugu by’umwihariko Perezida Paul Kagame.

N’ubwo buri wese yasohotse ukwe ariko bose bari bahuriye ku mashimwe atagira ingano ndetse n’amarangamutima y’imbabazi bahawe na Perezida Kagame.

Kizito Mihigo yatangaje ko yizeye ko aziyunga n’ubuyobozi bw’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Kagame.

Kizito wari ufungiye kugambanira igihugu, yabitangarije abanyamakuru nyuma y’iminota mike arekuwe.

Ingabire Victoire we yashimye Perezida Kagame ko yumvise icyifuzo cye agahabwa imbabazi. Na we yemeje ko yari yizeye imbabazi za Perezida Kagame nk’umuntu yari asanzwe aziho kugira impuhwe.

Yanavuze ko muri gereza yahasanze ubumuntu atakekaga, ati "Ndashimira inzego z’ubutabera, abashinzwe imfungwa kuko aho twari turi bubahiriza ubumuntu."

Icyo gihe umuyobozi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’amagereza, Rwigamba George, yemeje ko Ingabire na Kizito banditse basaba imbabazi, kandi bakumvwa kuko baranzwe no kwitwara neza mu myaka bari bamaze mu gihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

NTAKUNDI NTAWUHANURA UWAHANUTSE PE.BIDASHYIZE KABIRI URONGEYE SHA URWISHIGIKIYE ARARUSOMA.

BYIRINGIRO GENTIL. yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

umunyarwanda yaciye umugani ati akabaye icwende nti koga....e nicyo bita umuntu.musore nuva mugihome( uge ugisha imana inama..haribyowakora uhubutse bikakuviramo nurupfu.

alias yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Hhhhu Kizito nukuri Leta y’urwanda ntako itamugize yaramugoragoje ariko aranze arananiranye pee! Gs noneho nahamwa nibyo ashinzwa azahanwe byumwihariko!!! Gs umunyarwanda yabivuze ukuri NGO Inzokambi uyiha Amata ikaruka amaraso

Ntukabumwe j bosco yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

nibarebe neza nibasanga aribyo koko yongere afugwe

ariyas yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

UBUSE ARONGERA ASABE IMBABAZI ABIHEREYE ARABABAJE ARIHEMUKIYE NTAWAMUKURAMO KAMERE AHISHE BYINSHI NKUBWO YAJYAGAHE

Mwunvaneza yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Sha uwakuroze ntiyakarabye pe! Gusa birababaje pe, ubuse shahu wamuntu we abagushuka Koko baba bakubwiye neza ko bagushutse cg
Gusa abasenga bagusengere ndetse nabo bakujya mumatwi. Wenda wazihana ukagaruka munzira nziza zubaka igihugu na society.

Norbert yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Wamugabo we waranzwe nukuri kusa nkumunyakuri, ahubundi ibyurimo naho bizakugeza kuko igihe turimo nicyo kubuka ibiramba kugirango abazadukomoka nabo bazabeho neza sigaho!!

Rwagasore sano fabrice yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Uwagushutse yaraguhemukiye. ubu se ko IJanja mu Bukonya twiteguraga kuza kumva incurango yawe uracyaje muvandi?? birababaje .Kizito urizimije burundu koko.Hazima uwatse koko. mbega we! agahinda.com. Nyamara uzajye guteza tubiri urebe ko ntawe wahemukiye agakora ku giti. naho ubundi si gusa. abasenga nimumusengere.

alias yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka