U Rwanda na Uganda birarekura abafungiye muri buri gihugu mu byumweru bitatu

Umwe mu myanzuro yavuye mu biganiro byahuje intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda byabereye i Kigali ku wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2020, ni uko buri gihugu kirekura abenegihugu b’ikindi cyaba gifunze bitarenze ibyumweru bitatu.

Intumwa z'u Rwanda na Uganda zongeye guhurira mu biganiro i Kigali
Intumwa z’u Rwanda na Uganda zongeye guhurira mu biganiro i Kigali

Uwo ni umwe mu myanzuro itandatu yafashwe, nyuma y’ibiganiro hagati y’impande zombi byafashe amasaha menshi, ibyahavugiwe byose bikaba biganisha ku kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda.

Iyo myanzuro uko ari itandatu iteye itya:

Uwa mbere ni uko buri gihugu kigiye kongera kureba umubare w’abenegihugu b’ikindi cyaba gifunze, kigahita kibarekura bitarenze ibyumweru bitatu bagasubira iwabo.

Umwanzuro wa kabiri ni uko impande zombi ziyemeje kurengera no kubaha uburenganzira bw’umuntu wo muri buri gihugu hagendewe ku mabwiriza n’amategeko mpuzamahanga arebana n’ubuzima bw’abantu.

Uwa gatatu, ibihugu byombi byiyemeje kurangiza amasezerano yo guhanahana ababifungiyemo, akazashyirwaho umukono imbere y’abakuru b’ibihugu byombi, mu nama ya kane izabahuriza i Gatuna ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda ku wa 21 Gashyantare 2020.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe (ibumoso) na Sam Kutesa (iburyo) bagaragaza akanyamuneza nyuma y'imyanzuro yagezweho
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe (ibumoso) na Sam Kutesa (iburyo) bagaragaza akanyamuneza nyuma y’imyanzuro yagezweho

Uwa kane ni uko Leta y’u Rwanda izaba yandikiye Leta ya Uganda bitarenze itariki 15 Gashyantare 2020, urwandiko rugaragaza ibikorwa bihungabanya umutekano warwo bikorwa n’imitwe irwanya u Rwanda ikorera ku butaka bwa Uganda. Leta ya Uganda igomba kuzahita isuzuma urwo rwandiko bitarenze tariki 20 Gashyantare 2020, ku buryo bimwe muri ibyo bibazo bizahita bibonerwa ibisubizo, hagakorwa n’iperereza ku buryo n’ibindi bibazo birangizwa.

Uwa gatanu ni uko kugira ngo ibyo impande zombi ziyemeje byubahirizwe, inama ya kane izahuza abakuru b’ibihugu yasabwe kuzita cyane ku kongera gufungura urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda.
Umwanzuro wa gatandatu ni uko ibihugu byombi byumvikanye ko bigiye kongera gufatanya mu by’ingabo no mu nzego z’umutekano mu rwego rwo kuzamura uburyo bw’imikoranire mu by’ubutasi, ku nyungu z’umutekano w’impande zombi.

Ibyo biganiro byari byitabiriwe n’itsinda ry’abayobozi baturutse muri Uganda barangajwe imbere na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Sam Kutesa. Itsinda ry’abayobozi mu Rwanda ryo ryari riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ndetse n’abahuza baturutse mu bihugu bya Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka