Abakinnyi b’u Rwanda bahigiye gutwara Tour du Rwanda 2020

Abakinnyi bagize amakipe azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2020 bari mu mwiherero mu kigo gitoza abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Africa Rising Cycling Center), bahigiye guharanira ishema ry’igihugu batwara Tour du Rwanda.

Abakinnyi b'u Rwanda biteguye gutwara Tour du Rwanda
Abakinnyi b’u Rwanda biteguye gutwara Tour du Rwanda

Mu kiganiro bagiranye na Kigali Today, ubwo yabasuraga muri icyo kigo giherereye mu Karere ka Musanze kuwa gatatu tariki 12 Gashyantare 2020, mu magambo yose batangaje bose bagiye bagaruka ku ijambo“ Tugomba gutwara Tour du Rwanda uko byagenda kose”.

Abo basore bavuga ko icyizere bagikura ku myitozo ihagije bagiye bakora muri iki gihe cyo kwitegura iryo rushanwa, aho ngo n’ubuyobozi bwagiye bubagaragariza ko bubari hafi, ikindi bakavuga ko mu marushanwa arimo na Tour du Rwanda y’umwaka ushize bagiye bayakuramo amasomo n’ubunararibonye buhambaye.

Abakinnyi bagize amakipe azahagararira u Rwanda mu myitozo mu ishyamba rya Nyungwe
Abakinnyi bagize amakipe azahagararira u Rwanda mu myitozo mu ishyamba rya Nyungwe

Mugisha Samuel, Kapiteni wa Team Rwanda ati “Mu mitima yacu nk’abakinnyi n’ibyifuzo byacu no guharanira ishema ry’igihugu cyacu, ndizeza Abanyarwanda ko 80% tugomba gutwara iyi Tour du Rwanda, 20% tukayiharira umukino ntawamenya. Urarwara cyangwa wanagwa mu irushanwa, ariko baduteguye neza n’ibitekerezo bimeze neza, ku ruhare rwanjye na bagenzi banjye uko byagenda kose tugomba gutwara iri rushanwa”.

Mugisha yasabye Abanyarwanda kubaba hafi babashyigikira ngo ahasigaye intsinzi yo barayizeye, ngo ubushobozi n’ubuhanga barabifite kandi bizera ko amakipe y’u Rwanda yose azitwara neza.

Ati “Ibyo dufitiye Abanyarwanda mu minsi 10 igiye kuza, ndabizeza ko ari byiza, Abanyarwanda nk’uko basanzwe babikora batube hafi, ntabwo tuzigera tubatenguha mu mbaraga zacu dufite”.

Areruya Joseph, yunze mu rya mugenzi we agira ati “Tumaze iminsi dukora ibintu bikomeye mu myitozo, twavuye za Rusizi, tuva za Huye ni urugendo rutari rworoshye. Ubu turi kuruhuka kugira ngo tuzatangire irushanwa tumeze neza”.

Amagare azakoreshwa muri Tour Rwanda ari gutegurwa
Amagare azakoreshwa muri Tour Rwanda ari gutegurwa

Arongera ati “Icyo navuga, ni uko dushaka gukora ibitandukanye n’umwaka ushize, gusa ikiturangaje imbere ni uguhatana tugatwara za etape cyangwa Maillot Jaune, tuzabigeraho byanze bikunze”.

Areruya yagarutse ku marushanwa bavuyemo muri Gabon, ya ‘La tropicale Amissa Bongo’, aho ikipe y’u Rwanda yaje ku mwanya wa mbere nubwo batabonye Maillot Jaune bashakaga, avuga ko yatanze imbaraga ze zoze mu gihe yari agiye gutwara etape bamutsindira ku murongo.

Ati “Ibyo nasabwaga gukora n’umutoza wanjye byo gukora umunsi wose, nari nabikoze biba ngombwa ko ngera ku murongo nananiwe uriya mugabo abasha kuntsinda. Ntabwo ari ubuswa bwanjye cyangwa se ngo mvuge ko bamwibiye ni uko yari abikwiye”.

Abajijwe ku cyizere afitiye ikipe y’igihugu mu marushanwa ya Tour du Rwanda agiye gutangira, yasubije agira ati “Icyo nizeza Abanyarwanda ni uko ndi hano kugira ngo mfashe abasore b’Abanyarwanda bagenzi banjye kugira ngo tubashe kongera kwisubiza ishema nk’Abanyarwanda, kugira ngo tubashe kugaragaza ko dukomeye ku ruhando rw’amahanga mu magare”.

Patrick Byukusenge na we ni Kapiteni w’ikipe izahagararira u Rwanda yitwa ‘La Benediction Ignite’, we avuga ko mu gihe badatwaye iyi Tour du Rwanda nta gisobanuro babona baha Abanyarwanda.

Abakinnyi b'amakipe azahagararira u Rwanda bavuga ko biteguye mu buryo buhagije
Abakinnyi b’amakipe azahagararira u Rwanda bavuga ko biteguye mu buryo buhagije

Agira ati “Icyizere twaha Abanyarwanda ni ugutsinda.None se urumva wabwira abantu ngo ntuzatsinda, bakubwira bati ‘niba ari ibyo reka kujyayo’. Mfite icyizere cyinshi yuko Tour du Rwanda izasigara mu Rwanda, nta n’ikindi gisobanuro twatanga tutayitwaye”.

Avuga ko icyizere agishingira ku buryo ikipe ye yitwaye mu marushanwa iherutsemo muri Senegal, aho batwaye iryo rushanwa, no muri Tour du Rwanda y’umwaka ushize bagira umwanya wa kane afata ko utari mubi.

Avuga ko ibisabwa byose babihawe, aho ngo nta mbogamizi na zimwe abona zababuza gutwara Tour du Rwanda, gusa ngo ikipe ibatera ubwoba ni Astana, kubera ko ivuye muri ‘Tour de Colombie’ afata ko ikomeye cyane, ariko akizeza Abanyarwanda ko ikipe ye ya Benediction Ignite ayitezeho kwitwara neza.

Icyo cyizere cyo gutwara iryo rushanwa kandi Byukusenge aragishingira ku buyobozi bushya bw’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare bukomeje kubitaho, no kubereka ko bubari hafi.

Ati “Ubuyobozi bwaratworohereje mu kwezi badusura nka gatatu, baduhaye n’ubunani batujyanye muri hoteli hano hepfo baratwakira twungurana ibitekerezo. Ubuzima bwarahindutse, ubuyobozi bushya twabwakiriye neza turirirwana, baza kudusura umunsi ku wundi, bazi uburyo tubayeho no mu myitozo twakoreye i Rusizi baraduherekeje. Abanyarwanda ntibagire ubwoba bo baze kudufana gusa ibindi tuzabikora”.

Tour du Rwanda y’uyu mwaka iri ku rwego rwa 2,1, izitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu azahagararira u Rwanda, ari yo Team Rwanda, Benediction Ignite na SACA (Skol and Adrien Cycling Academy).

Rouben Habarurema, Umuyobozi w’ikigo gitoza abakinnyi b’ikipe y’igihugu, avuga ko mu gihe cy’amezi atatu icyo kigo gitoza abakinnyi 12 bari mu makipe azahagararira u Rwanda, ngo abakinnyi bose bameze neza aho abatoza babakurikirana n’icyo kigo kikaba kibafashe neza aho banabakoreye ibizamini by’ubuzima basanga nta n’umwe ufite ikibazo.

Habarurema avuga ko muri Tour du Rwanda 2020 abakinnyi batanga icyizere cyo kwitara neza kurusha iko bitwaye mu mwaka ushize.

Kuba abakinnyi nka Areruya Joseph na Mugisha Samuel bazakinira amakipe y’u Rwanda ni bimwe mu bitanga icyizere ko u Rwanda ruzitwara neza.

Rouben Habarurema Umuobozi wa Africa Rising Cycling Center ya Musanze
Rouben Habarurema Umuobozi wa Africa Rising Cycling Center ya Musanze

Ati “Ubushize twarimo kwiga, ubu twabonye umwanya uhagije wo kwitegura kandi dufite n’abasore babiri bakina nk’ababigize umwuga bakiniye amakipe yo hanze akomeye bazakinira ikipe y’igihugu. Ni mugisha Samuel na Areruya Josepf. Turizera ko uyu mwaka bazatsinda kandi babonye umwanya uhagije wo kwitozanya n’Abanyarwanda bazafatanya.

Hariyongeraho n’indi kipe yitwa SACA, birumvikana kuba dufite amakipe atatu ntabwo u Rwanda ruzabura intsinzi”.

Mu bimaze kugaragara bitari bisanzwe muri Tour du Rwanda Abanyarwanda batari bamenyereye, ngo ni gahunda FERWACY yongereye mu irushanwa yitwa ‘Ride Rwanda’, aho Tour du Rwanda izajya ibanzirizwa n’abatwara amagare batabigize umwuga.

Ushinzwe kwita ku magare y'abakinnyi ari mu kazi
Ushinzwe kwita ku magare y’abakinnyi ari mu kazi

Isiganwa ry’amagare 2020 rigiye kuba ku nshuro ya 12, rizatangira ku itariki 23 Gashyantare aho rizasozwa ku itariki ya 1 Werurwe 2020, rikazibirwa n’amakipe y’ibihugu birimo u Rwanda, Algerie, Ethiopie na Erythrée.

Mu makipe yabigize umwuga azitabira irushanwa arimo Bai Sicasal yo muri Angola, Pro Touch ya Afrika y’Epfo, Bike Aid yo mu Budage, Total Direct Energie yo mu Bufaransa, Nippo Delko Marseille yo mu Bufaransa, Team Novo Nordisk yo muri USA n’andi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka