Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2019/2020, akanama ka Ferwafa gashinzwe gutanga ibyangombwa ku makipe kugira ngo yemererwe kwitabira amarushanwa atandukanye (Club Licensing), kari kahagaritse ibibuga bibiri birimo icya Gicumbi FC ndetse na ESPOIR Fc.
Nyuma shampiyona imaze gutangira ikibuga cya ESPOIR Fc giherereye mu karere ka Rusizi cyaje gukomorerwa hasigara icya Gicumbi FC, ikomeza kwakirira imikino yayo kuri Stade Mumena kugeza ubu.
Kugeza ubu akarere ka Gicumbi kashyize imbaraga mu gutunganya ikibuga kagendeye ku mabwiriza bahawe n’akanama ka FERWAFA kabishinzwe, aho bivugwa ko kugitunganya byatwaye asaga Miliyoni 30 Frws.
Ubu ikipe ya Gicumbi iri gusaba ako kanama ko kakomorera iki kibuga kigatangira kwakira imikino ya shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro, aho bifuza guhera ku mukino uri mu mpera z’iki Cyumweru uzabahuza n’ikipe ya Kiyovu Sports.
Uku ni ko ikibuga cya Gicumbi kimeze kugeza ubu












National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ibintu aho nipfira ni mugutekinika no kubeshya aho usanga hari abafite inda nini ibazd nk’aho usanga babeshya ngo byatwaye asaga 30millions. bakoze iki koko ko ntana 5millions zahagendeye. Ahhhh! gusa bigomba guhinduka
NTA NAHASAKAYE MUFITE SE? CG AMAFOTO NTAHEREKANA?
Nikibi bakgemeye imvur ikagwa baseba ni pornc kanombe otimbi natimbiriyo