Mashami yahamagaye Amavubi arimo amasura mashya mu kwitegura imikino ya gicuti

Umutoza Mashami Vincent amaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi bagomba gutangira imyitozo yo gutegura imikino ibiri ya gicuti iri muri uku kwezi

Ni urutonde rugaragaramo abakinnyi bahamagawe bwa mbere nka Bukuru Christophe wa APR Fc na Twizerimana Martin Fabrice wa Kiyovu, ndetse n’abandi bakinnyi bataherukaga barimo umunyezamu Kwizera Olivier.

Mu bandi bahamagawe kandi muri iyi kipe, harimo rutahizamu Sugira Ernest utari wahamagawe mu mikino iheruka ubwo yari mu bihano yari yahawe na APR FC, nyuma yo kwerekeza muri Rayon Sports akaba ari kwitwara neza aho amaze kuyitsindira ibitego 3 mu mikino itanu.

Amavubi azakina imikino yo gutegura CHAN
Amavubi azakina imikino yo gutegura CHAN

Urutonde rwahamagawe ndetse n’abatoza bazakorana n’umutoza Mashami Vincent

Mu kiganiro n’itangazazamakuru kandi Minisiteri ya Siporo ndetse na Ferwafa, banatangaje ko umutoza Mashami Vincent yahawe amasezerano y’umwaka umwe yo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Amavubi.tuyifurije insinzi abobasorentabwobakwemeragutanga urwababyaye turabizeye

Kagaba Augustin yanditse ku itariki ya: 28-01-2021  →  Musubize

URWANDA RU RABIKOZE PE MURA BIKWIYE UBU MUGIYE MURI KIMWE CYA KANE 1/4 EXERENS

bowazi valens yanditse ku itariki ya: 26-01-2021  →  Musubize

Amavubi turayifuriza kwitwara neza

Ishimwe placide yanditse ku itariki ya: 21-03-2020  →  Musubize

Turabashyigikiye icyo twifuza ni intsinzi naho Apr yange nikomeze isonge mbere murakze

Mutuyimana josiane yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Turabashyigikiye icyo twifuza ni intsinzi naho Apr yange nikomeze isonge mbere murakze

Mutuyimana josiane yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Turabashyigikiye knd icyo twifuza ni intsinzi murakoze

Mutuyimana josiane yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka