Seminari ya Gikongoro ifite ibimenyetso ko yariganyijwe ntiyaza mu 10 ba mbere
Ubuyobozi bwa Seminari Ntoya yitiriwe Mutagatifu Jean Paul II ya Gikongoro (Petit Seminaire Saint Jean Paul II), buvuga ko abanyeshuri bigaga mu mwaka wa gatatu bagize amanota abashyira ku mwanya wa kane, ariko ngo ntibagaragaye mu mashuri 10 ya mbere mu Rwanda.

Abanyeshuri baharangije mu mwaka wa gatatu bakoze ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu bizamini biheruka byo mu mpera z’umwaka wa 2019 ni 35.
Bose bagize amanota yo mu cyiciro cya mbere, hagati y’umunani na 23. Impuzandengo y’amanota yabo ni 14.74.
Mu bigo by’amashuri byagaragaye ku rutonde rw’ibyagize amanota meza kurusha ibindi, irya mbere ryagize impuzandengo y’amanota 11,81 irya cumi rigira 17.86, nyamara PS Gikongoro ntirigaragaramo kandi ryaragize 14.74. ubundi ryagombaga kuba irya kane.
Ubuyobozi bw’iri shuri bwabibonye ku ikubitiro bunagerageza kubimenyesha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) ngo bikosorwe bikiri mu maguru mashya, ariko nta cyakozwe nk’uko bivugwa na Padiri Francois Nshimiyimana, umucungamutungo muri iyi seminari.

Ati “Twagerageje kubaza mu babishinzwe ariko nta bisubizo bifatika twabonye. Twagerageje no kubandikira ku itariki 9 Mutarama ariko na n’ubu turacyategereje igisubizo”.
Muri iyi baruwa ngo basabaga ko niba harabayeho kwibeshya, byakosorwa, hanyuma haba hari ukuntu byagenze bakabasobanurira. Ngo banasabaga ko mu gihe mu banyeshuri babo bagize amanota meza haba hari abo bibagiwe guhemba nk’uko byakorewe abandi, byakorwa.
Ibi kandi ntibyagaragajwe n’iri shuri gusa, kuko n’uwitwa Christian Kabandana yabigaragarije REB yifashishije Twitter ku itariki 30 Ukuboza 2019, ari na wo munsi amanota yasohotseho.
Abanyeshuri bari bagize amanota umunani na bo bavuga ko bababajwe no kuba ikigo cyabo kitaragaragaye mu 10 bya mbere, nyamara bari bakoze cyane kugira ngo batsinde ariko na cyo bagiheshe ishema, cyane ko bwari ubwa mbere abanyeshuri bakigaho bakoze ibizamini bya Leta, kuko kimaze imyaka itatu gusa gifunguye imiryango.

Bernard Ukwizagira ati “Twararebye tubona amanota yacu ni meza pe! Twareba ibindi bigo 10 bya mbere tukabona hari ibyo twarushije, ariko tukibaza impamvu twebwe batadushyizemo kandi turimo”.
Patrick Niyiturengera na we ati “Biratubabaza kuba umwanya wa kane batarawanditse ngo nyine bigaragare n’abandi babimenye ko seminari yacu ya Gikongoro yabaye iya kane”.

Dr. Irenée Ndayambaje, Umuyobozi Mukuru wa REB, avuga ko we icyo kibazo atari akizi, ariko ko ubwo akimenye baza kukirebaho, uretse ko anifuza ko ubuyobozi bwa Seminari Ntoya ya Gikongoro bwamwihamagarira bakavugana.
Icyakora uyu muyobozi ntacyo avuga ku cyifuzo cy’uko hasohoka urundi rutonde rukosoye, rugaragaza ko iri shuri ryari mu ya mbere, nk’uko bo babyifuza.
Ohereza igitekerezo
|
Ingabire Immaculee yababwiyeko muri REB na Mineduc hahambwe umusazi. Ni uburiganya bwiberayo gusa. Barangiza bakirirwa bavugango ireme ry’ububezi? Uwangira minisitiri ngo ngarure ibyahozeho muri 1998 ntibagiwe no kongera kugarura ibitabo byahozeho byarimo inkuru ziteye amatsiko zatumaga abana babasha gusoma.gusa nakibuka gukosora izarimo amacakubiri. Ubu imyandiko iriho igizwe nibihekane bicye cyane kuburyo bigora abana kubimenya.
Yewe ni aha rya Reme ry’uburezi ripfira abanyuma bagirwa aba mbera naho aba mbere bakagirwa abanyuma? ni agahomamunwa ariko nk’umuntu ugoreka ukuri aba ashingiye kuki koko??? aba bayobozi bo mu burezi nabo barananiranye. Nabo nibegure bakurikire Minister Gashumba
Yewe ni aha rya Reme ry’uburezi ripfira abanyuma bagirwa aba mbera naho aba mbere bakagirwa abanyuma? ni agahomamunwa ariko nk’umuntu ugoreka ukuri aba ashingiye kuki koko??? aba bayobozi bo mu burezi nabo barananiranye. Nabo nibegure bakurikire Minister Gashumba
Birababaje rwose, ikigaragara n’uko niba Seminaire ya Gikongoro yararenganyijwe, amanota yasohowe ashobora kuba arimo amakosa, kandi ababigizemo uruhare babihanirwe mu buryo butanga isomo n’undi wese wabitekerezaga. Education ntigomba gukorwaho.