Madamu Jeannette Kagame mu baryohewe n’umuziki wa Kassav kuri St Valentin
Madamu Jeannette Kagame yagaragaye mu bashimishijwe n’umuziki wacurangwaga n’itsinda rya Kassav ku munsi wahariwe abakundana, mu gitaramo cyaberaga muri Kigali Convention Centre ahari hateraniye abatari bake.

Ku mirongo y’imbere ahicara abanyacyubahiro bishyuye akayabo, Madamu Jeannette Kagame yagaragaye yishimira zimwe mu ndirimbo za kera z’itsinda rya Kassav, hamwe n’umuhanzi w’umunyarwanda Christopher.

Igitaramo kigitangira, yabanje kwicara mu byicaro byari byamuteguriwe, ariko uko igitaramo cyagendaga gishyuha aza kugera aho arahaguruka, yishimira uburyohe bw’umuziki hamwe n’abandi bari muri iki cyumba.
Benshi mu bandikaga ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko ari iby’agaciro kuba Madamu Jeannette Kagame ashyigikira umuziki n’ibitaramo bibera mu Rwanda.
Kassav ni itsinda ryavukiye muri Guadeloupe, rikaba rizwi cyane kuva mu myaka ya 1979. Ryamamaye cyane kubera kuririmba no gucuranga injyana za Zouk zibyinwa n’abegeranye kandi bakaririmba amagambo y’urukundo.

Bamenyekanye mu ndirimbo nka “Ou Le’, Kore’ Se’re’, Soulage Yo, n’izindi nyinshi zamenyekanye hafi ku mubumbe wose.
Uretse iri tsinda rije mu Rwanda ku nshuro ya mbere, iki gitaramo cyanaririmbyemo umunyarwanda Christopher na we wahagurukije abatari bake kuri uyu munsi w’abakundana, cyane ko ari umwe mu bahanzi Nyarwanda bafite indirimbo z’urukundo.

Inkuru bijyanye:
Kassav izasusurutsa Abanyarwanda ku munsi w’abakundana
Aho wasohokera kuri uyu munsi w’abakundana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Byari byiza pe.
Joselyne and Jacob,subwambere baza ubushize igitaramo cyabereye stade amahoro.
Numubyeyi mwiza utagirukwasa ibikorwa bye birivugira IMANA Ijyimuha umugisha amanywa nijoro AMEN. Duterwa ishema nawe
igitaramo cyari kiza nane umunsi wabakundany
Nibyagaciro cyaneeee mibyeyi mwiza wibihe byise.... kubw’urukundo, umunezero,no gushyigikira bikuranga mubuzima by’igihugu bwose. Uwiteka akomeze akurinde ibihe byose
Ntako bisa kugira umu Première Dame nk’uw’ u Rwanda.Ni umubyeyi ukora cyane,ufasha Abana b’Ababanyarwanda,Ababyeyi..akaba n’Umusirimu.Merci Maman!