Perezida Kagame yemeye ubwegure bwa Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ku wa 12 Gashyantare 2020, yamenyesheje Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi bari Abanyamabanga ba Leta, ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeye ukwegura kwabo.

Evode Uwizeyimana (ibumoso) na Dr. Isaac Munyakazi (iburyo) ntibakiri Abanyamabanga ba Leta
Evode Uwizeyimana (ibumoso) na Dr. Isaac Munyakazi (iburyo) ntibakiri Abanyamabanga ba Leta

Dr. Isaac Munyakazi yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye naho Evode Uwizeyimana yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko.

Ku mugoroba wo ku wa kane tariki 06 Gashyantare 2020, nibwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’abo bari Abanyamabanga babiri ba Leta, ubwo bwegure, Minisitiri w’Intebe akaba yaragombaga kubushyikiriza Perezida wa Repubulika.

Minisitiri Munyakazi biravugwa ko yaba yareguye biturutse ku buriganya mu mitsindire y’abanyeshuri. Naho kuri Evode Uwizeyimana, we birakekwa ko ukwegura kwe kwaba gufite aho guhuriye n’ibiherutse kumuvugwaho byo guhutaza umugore.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) icyo gihe rwatangaje ko rwatangiye iperereza ku bivugwa kuri Evode Uwizeyimana ushinjwa guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza.

Minisitiri Uwizeyimana yasabye imbabazi ku rubuga rwa Twitter, ariko ntibyabujije abantu gukomeza kumunenga kubera indi myitwarire ye mibi abakoresha Twitter bahise bagaragaza.

Bivugwa ko no ku nyubako ya Kigali Heights naho yigeze guhutaza umuntu ushinzwe umutekano wari wamwitiranyije n’umuturage usanzwe, bikanavugwa ko yigeze gukubita umushinwa bari bagiranye ikibazo mu muhanda.

Yigeze kumvikana kandi yita abanyamakuru imihirimbiri, aya magambo akaba atarashimwe n’abayumvise.

Ingingo ya kane y’itegeko rigenga imyitwarire y’abayobozi ryo muri 2013 ivuga ko umuyobozi by’umwihariko uwo ku rwego rw’igihugu abujijwe gukoresha umwanya afite mu guhohotera abaturage cyangwa guhonyora amategeko.

Iryo tegeko kandi ribuza abayobozi kujya mu bikorwa by’imicungire mibi y’inzego bayobora no gushaka kuremera kurusha izo nzego, rikanababuza kujya mu bikorwa bibatesha agaciro cyangwa ibigatesha urwego bayobora nk’uko bigaragara mu ngingo ya 12, iya 13 n’iya 14 z’iryo tegeko.

Biravugwa ko imyitwarire nk’iyi ivugwa muri iri tegeko ari yo yatumye aba bayobozi bombi begura.

Inkuru bijyanye:

Minisitiri w’Intebe yakiriye ubwegure bwa Dr. Isaac Munyakazi na Evode Uwizeyimana

RIB yatangiye iperereza kuri Evode Uwizeyimana uvugwaho guhutaza umugore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka