Rubavu: RCA yeguje abayobozi b’abamotari
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) bwahagaritse komite nyobozi na ngenzuzi z’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Karere ka Rubavu, ubwo habaga inama yo kubereka raporo y’igenzura RCA yakoze.

Ni umwanzuro wafashwe na RCA nyuma y’ubugenzuzi bakoze bagasanga mu bayobozi b’iri huriro harimo kutumvikana, bigatera igihombo abanyamuryango b’ihuriro, aho hari abamotari batwara badafite uruhushya rwo gutwara, ibi bikajyana no kudatanga umusanzu mu makoperative aho utangwa ku kigero cya 60%.
Umukozi wa RCA mu Ntara y’Iburengerazuba, Hamisi Jean Damacene, avuga ko ibyo bashingiyeho ari amakuru bahawe n’abanyamuryango n’igenzura bakoze ari ukudashyirahamwe, gufata ibyemezo bikabagora ndetse bigatera igihombo amakoperative bitera akajagari, abayobozi b’amakoperative bahinduka Koperative, bigatuma habaho imicungire mibi ya Koperative.
Mu myaka ibiri bamaze ku buyobozi, Hamisi avuga ko mu muhanda habonetse abamotari bakora badafite ibyangombwa, kandi abayobozi bashyira mu bikorwa ibyemejwe n’inama rusange.
Nubwo Hamisi atagaragaza igihombo bateye, avuga ko kutumvikana kwabo kwangije iterambere ry’ihuriro ry’abamotari mu Karere ka Rubavu rigizwe n’abamotari 2000.
Bamwe mu bagize komite nyobozi baganiriye na Kigali Today bavuga ko ibyo bakorewe ari akagambane kuko bakorewe igenzura, bakimwa raporo n’umwanya wo kugira icyo bayivugaho. Ikindi ngo bandikiye RCA basaba amahugurwa y’imicungire y’amakoperative aho kuyahabwa RCA yihutira gukora igenzura ribirukana.
Bagira bati; “Hari hakenewe ibimenyetso bigaragaza ibyo tutumvikanyeho n’impamvu yabyo, kuko niba tutarumvikanaga n’ushaka kwiba ntitwagombye kubizira, kuko mu byo bagaragaza nta mafaranga twahombeje.”
Undi avuga ko kubakuraho kubera imikorere mibi ari ihohoterwa mu gihe bandikiye RCA bayisaba kubongerera ubumenyi ntibikorwe.
Yagize ati “Ibyakozwe byakozwe mu buryo butari bwo, urwego rudushinja twarusabye kudufasha ntirwabikora nyamara ibyo twasabaga kwigishwa ni byo baduhoye. Ikindi bagendeye ku magambo y’abaturega kandi abo baturega ni bo tutumvikanye kuko bashakaga kunyereza iby’abandi tukabyanga. Byagombye kuba igisubizo ariko bagifashe nk’ikibazo.”
Hamisi abajijwe ku gihombo abegujwe bahombeje abamotari, avuga ko ibyo batarabigeraho icyakora ko kuba batumvikanaga byateraga igihombo abamotari, mu gihe abegujwe bavuga ko Perezida ari we wabananije ndetse n’ubu akaba yarashyiriweho impapuro z’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha zimuhamagaza.
Inama yabayemo kutumvikana ku myanzuro y’abegujwe n’ubuyoozi bwa RCA kuko n’ubuyobozi bw’akarere bwari muri iyi nama bwanze kugira icyo butangaza nyuma y’uko ubuyobozi bw’akarere bwasabaga ko imyanzuro bwabanza kuyitangaho ibitekerezo nk’ubureberera abamotari umunsi ku wundi ariko ubuyobozi bwa RCA bugahita buyitangaza.
Abagize Komite nyobozi na ngenzuzi mu ihuriro ry’abamotari bari bamazeho imyaka ibiri, aho bavuga ko hari byinshi bari bamaze gukemura.
Bavuga ko ikibazo bagize ari umuyobozi wabo Phillipe Safari wagaragayeho gufata imyenda myinshi no gufata imyanzuro itumvikanyweho ndetse akagurisha moto z’abanyamuryango bigatera kutumvikana akabarega kumunaniza.
Bavuga ko bagendeye ku makosa yakoraga bashatse kumweguza ariko bagisha inama ihuriro ku rwego rw’igihugu bakabyanga, bakanenga ko aho kweguza uwakoze ibyaha hegujwe komite zose.
Mu karere ka Rubavu habarirwa abamotari 1700.
Ohereza igitekerezo
|
Mudufashe abanyereje amafaranga bayagarure barimo nuwo muyobozi wagurishije moto zabandi
abanyamuryango twaheze mugihirahiro cya RCA na USPC
Mbanje kubasuhuza, RCA muriki gihe isa nirigushyira ibintu k’umurongo ariko muzadusobanutize(kigalitoday) impamvu USPC (KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora. murakoze
Hhhhhhhhhhh
Imana yakire abayisanze
Kandi dukomeze kwita kuri gahunda ya Gerayo Amahoro