Umugabo wa Senateri Mureshyankwano yaguye mu mpanuka yabereye ku Kamonyi

Impanuka yabereye ahitwa mu Nkoto, mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 13 Gashyantare 2020, yahitanye abantu barindwi barimo na Ngendahayo Edouard wari umugabo wa Senateri Mureshyankwano Marie Rose.

Nyuma y’uko iyo mpanuka ibaye, hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ubutumwa bugaragaza urutonde rw’abantu bayiguyemo, ari na rwo rugaragaraho Ngendahayo.

Senateri Mureshyankwano yemereye Kigali Today ko ayo makuru ari impamo, n’ikiniga cyinshi agira ati “Ni byo, ni byo yapfuye ubwo yerekezaga ku Kibuye agiye ku kazi”.

Impanuka yabaye yaturutse ku modoka ya Fuso yari ipakiye ibiti iva i Muhanga yerekeza i Kigali, yabuze feri maze ikagongana n’imodoka itwara abagenzi ya coaster hapfamo batandatu.

Iyo modoka ya Fuso kandi yanagonze indi ya Toyota Hilux, Ngendahayo w’imyaka 54, na we akaba yari muri iyo Coaster yicaye mu myanya y’inyuma ahita yitaba Imana.

Abandi baguye muri iyo mpanuka ni abari muri coaster, ari bo: Rukundo Theogene w’imyaka 44, Mutesi Marie Louise w’imyaka 29, Ntawushiragahinda Thacien w’imyaka 31, Dr. Eric Munezero w’imyaka 43, Pc Irafasha Gervas w’imyaka 28 wakoreraga Polisi mu Karere ka Gicumbi, n’undi mukobwa wo mukigero cyimyaka 30 utabashije kumenyekana imyirondoro.

Ngendahayo yakoraga muri Koperative y’abahinzi b’icyayi ba Rutsiro (RUTEGROC). Yari asanzwe ari Umujyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro uhagarariye Urugaga rw’Abikorera PSF.

Inkuru bijyanye: https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kamonyi-impanuka-ikomeye-yahitanye-abantu-barindwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

mwihangane mwa babyeyi mwe. kubyakira biragora ariko iyo Imana isaruye ibyayo ntawujurira. Mana kuki wemeye ko ibi biba?

Anaclet yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

abo baguye muri iyo mpanuka, imana ibahe iruhuko ridashira kandi imiryango yabo ikomeze kwihangana, bibaho mu buzima.

Zerbabert yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Abantu bemeye ko imodoka zihinduye zinjira mu Rwanda bali mu bagize uruhare rwimpanuka zikorwa na bene izo modoka kuko ntabuziranenge.na bucye zifite guca volant iburyo ukayisudira ibumoso pédale zikava iburyo zigaterwa ibumoso ubwo iyo ni modoka yemewe mumategeko !

lg yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

niyihangane ndetse nabandibose baburiye ababo muririya mpanuka,imana ikomeze ibagirire neza

kanani yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Twihanganishije umufasha we Senator Mureshyankwano.Ni iwabo wa twese.Aho agiye mu gitaka tuzamusangayo.Ariko nkuko Yesu yabyerekanye inshuro nyinshi,niba apfuye yashakaga Imana ntiyibere gusa mu gushaka ibyisi,nta kabuza izamuzura ku munsi wa nyuma,imuhe ubuzima bw’iteka.Ni Yesu ubwe wabivuze.Mu gihe tugihumeka,tujye dushaka ubwami bw’Imana cyane,tubifatanye n’akazi gasanzwe.Ntitugategereze ko bazatubeshya ngo twitabye imana.Siko bible ivuga.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka