Abaturage bagiye kurushaho kwegerezwa ubuyobozi, ubuvuzi n’uburezi

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yasuzumye umusaruro watanzwe na gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi(Decentralisation) mu myaka 20 ishize, isanga hakenewe kongeraho ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n’izindi serivisi.

Minisitiri Shyaka avuga ko 'Decentralisation' ivuguruye itazareba inzego z'ubuyobozi gusa
Minisitiri Shyaka avuga ko ’Decentralisation’ ivuguruye itazareba inzego z’ubuyobozi gusa

Mu mwaka wa 2000 umuturage yahagurukaga iwe mu ntara akaza kuri MINALOC i Kigali gushaka icyemezo cy’uko atishoboye, ariko kuri ubu agihabwa n’ubuyobozi bw’akagari n’umurenge bumwegereye aho bitamusaba gutega imodoka.

Nyamara hari izindi serivisi abaturage batarabonera iwabo, nk’uko bishimangirwa n’uwitwa Nyirahabimana wavuye i Ngoma mu burasirazuba agasiga akinze inzu akaza i Kigali mu bitaro bya CHUK kunyura mu cyuma, kugira ngo yisuzumishe uburwayi afite.

Nyirahabimana na bagenzi be basaba Leta kujya ibegereza abaganga aho kugira ngo abaturage babe ari bo baza i Kigali, bitewe n’uko kubona amafaranga y’ingendo no gucumbika mu nzira ngo bibahenda ndetse bigatuma ingo zabo zivukamo ubukene n’amakimbirane.

Uyu muturage agira ati “Bagomba kutwegera, ubushize bari bavuze ko bazazana abaganga b’inzobere bo kujya batuvurira iwacu, none dore naje guca mu cyuma, nyamara iyo bibera i Kibungo ntabwo nagombaga kuza ino aha”.

Ku rundi ruhande, Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage byonyine ngo bitari bihagije.

MINALOC yatangiye kuganira n'abafatanyabikorwa batandukanye ku bijyanye no kuvugurura gahunda yo kwegereza ubuyobozi n'ubushobozi abaturage
MINALOC yatangiye kuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye ku bijyanye no kuvugurura gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage

Mu gutangiza ibiganiro byo kuvugurura gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage kuri uyu wa 12 Gashyantare 2020, Prof Shyaka yavuze ko bagiye kwegereza abaturage ibyo bakeneye byose mu buzima bitari ubuyobozi gusa.

Ati “Ntabwo iyi gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage ireba gusa inzego z’imitegekere ya Leta, irareba inzego zose zifitanye isano n’ubuzima bw’umuturage, turavuga tuti ‘aha nta wahashyira akavuriro gato! Ese ntihakwiye kuba hari ishuri!”

“Turatekereza umugoronome, umwarimu, umuganga,…ko bagomba kuba ku rwego rw’akagari, ni yo mpamvu dushaka ko haba ivuriro ku kagari kuko umuturage akeneye aho yivuriza hafi. Ibi turabyifuza no mu bindi byiciro byaba iby’ubuhinzi, amakoperative, ibintu byose umuturage akeneye akabibona hafi”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akomeza avuga ko ibiganiro bizakomeza gusuzuma imivugururire y’inzego z’ibanze kuva ku miterere n’imikorere by’imidugudu, utugari, imirenge n’intara.

Ibi ariko ngo ntibisobanura kuvanaho izi fasi ahubwo ngo hagiye kwifashishwa ikoranabuhanga mu kugabanya umwanya, imvune n’ikiguzi umuturage yakoreshaga mu kujya gushaka ibyemezo na serivisi mu nzego z’ibanze.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Samuel Dusengiyumva, agira ati “Hari serivisi nyinshi cyane zizatangwa binyuze ku rubuga rwa Irembo, bikazatuma abaturage aho waba uri hose uzaba ufite umurenge muri telefone yawe.”

Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Samuel Dusengiyumva
Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Samuel Dusengiyumva

“Bizatuma uvugisha umuyobozi w’umurenge utagiyeyo, aho abaturage bashobora gutanga ibibazo byabo bikagenda bikagera no ku rwego rw’igihugu”.

Gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage icyiciro cya mbere yatangiye kuva mu mwaka wa 2000-2006, aho amakomini na perefegitura byavuyeho haza uturere twinshi cyane, nyuma habaho icyiciro cya kabiri kuva muri 2006 kugeza ubu, aho utwo turere twavuguruwe hakaza intara, uturere, imirenge, utugari n’imidugudu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki gitekerezo ni cyiza cyane.
Nk’uko byakozwe ku zindi nzego za Leta,Abanyamabanganshingwabikorwa b’ubutugari niboroherezwe ingendo basonerwa imisoro kuri motos ntoya zabafasha kugera kubaturage dore ko babazwa byose.
Moto imwe ya Yamaha YCZ125 bayibonera kugiciro kitarenze 1,200,000frw imisoro yavuyemo mu gihe ba Agronome ku Mirenge bishyura 2,600,000frw kuri Yamaha AG100!
Iki kibazo kizaganirweho mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu.

mironko patrice yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka