Udusimba twagaragaye i Nyagatare si inzige - Meya Mushabe

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, aranyomoza amakuru avuga ko hari inzige zamaze kugaragara mu Murenge wa Musheri.

Udusimba twagaragaye mu ruyuzi abaturage bakeka ko ari inzige (Ifoto: Internet)
Udusimba twagaragaye mu ruyuzi abaturage bakeka ko ari inzige (Ifoto: Internet)

Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Gashyantare 2020 nyuma y’amakuru yazindutse acicikana ku mbuga nkoranyambaga ko mu Murenge wa Musheri hamaze kugera inzige.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yabwiye Kigali Today ko hari urugo rumwe mu Kagari ka Nyamiyonga hagaragaye udusimba 50 mu ruyuzi, abaturage bikanga ko ari inzige.

Yagize ati “Ni udusimba 50, twari mu murima w’imyumbati, ibigori n’ibindi bihingwa ariko two twari mu ruyuzi rw’amadegede kandi ntacyo twariye ndetse nta n’ubwo tuguruka.”

Mushabe avuga ko bamaze kugerayo bafashemo tumwe kugira ngo RAB izasuzume ubwoko bw’utwo dusimba utundi duterwa umuti utwica.

Ashimira abaturage kuko kugira impungenge bakabigaragariza n’ubuyobozi ari byiza kuko hafatwa ingamba hakiri kare.

Agira ati “Turashimira abaturage kuko bagize impungenge z’udusimba babonye bakatumenyesha. Ni umuco mwiza bidufasha gutabara hakiri kare kandi babikomeje ntacyatwangiriza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko kugeza kuri uyu wa kabiri tariki 11 Gashyantare 2020 nta nzige ziri ku butaka bw’aka karere.

Inzige bigaragara ko zitandukanye n'udusimba twagaragaye i Nyagatare (Ifoto: Ben Curtis/AP)
Inzige bigaragara ko zitandukanye n’udusimba twagaragaye i Nyagatare (Ifoto: Ben Curtis/AP)

Uretse mu Murenge wa Musheri mu Kagari ka Nyamiyonga hagaragaye utwo dusimba, ngo no mu Murenge wa Karama hari ahagaragaye udukoko nk’utwo dutanu mu murima w’umuturage ariko na we ngo ntacyo twangije.

Avuga ko haba muri Nyamiyonga ya Musheri na Karama ngo abaturage bababwiye ko utwo dusimba bamaze icyumweru batubonye.

Asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru kugira ngo igihe batewe batabarwe hakiri kare.

Inkuru bijyanye:

U Rwanda rwiteguye guhangana n’ibitero by’inzige

Burundi: Biteguye guhangana n’inzige bazirya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Reta y’u Rwanda idufashe ishyiremo imbaraga mu gukumira izo nzige ntizizagere mu Rwatubyaye.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka