Intumwa z’u Rwanda na Uganda zirahurira i Kigali kuri uyu wa gatanu
Abagize itsinda ry’Intumwa z’u Rwanda na Uganda (Ad Hoc Commission) ryiga ku iyubahirizwa ry’amasezerano impande zombi zashyizeho umukono agamije kugarura umubano mwiza hagati y’ibyo bihugu, barahurira i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2020.

Abagize iryo tsinda bazahura mu rwego rwo gutegura inama ya kane izahuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, iteganyijwe kubera ku mupaka wa Gatuna ku itariki ya 21 Gashyantare 2020.
Iyo nama igiye kuba mu gihe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama ya gatatu iheruka guhuza abo bakuru b’ibihugu i Luanda muri Angola ku itariki 02 Gashyantare 2020 rigenda gahoro cyane.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yabwiye Kigali Today ko iyo nama izaterana ku wa gatanu i Kigali izasuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe i Luanda ku itariki ya 02 Gashyantare rigeze.
Yagize ati, “Ni byo, ku wa gatanu tuzaganira ku bijyanye n’aho ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro rigeze.”
Urupfu rw’Umunyarwanda witwa Magezi Emmanuel wari ufungiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akaba yari yarafashwe n’inzego z’iperereza zo muri Uganda, rusa n’urwasubije inyuma intambwe yari imaze guterwa.
Ku itariki 08 Gashyantare 2020, Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyatangaje ko muri Werurwe 2019, Magezi yafashwe, inzego z’iperereza za Uganda zijya kumufungira mu kigo cya gisirikare cya Makenke mu Karere ka Mbarara mbere yo koherezwa mu kigo cya gisirikare cya Mbuya i Kampala.
Ku itariki 31 Mutarama 2020, Umunyamategeko we witwa Eron Kiiza yandikiye urukiko rukuru rwa Kampala, arusaba kugeza umukiriya we(Magezi) imbere y’urukiko.
Uwo munyamategeko yanasabye inzego z’umutekano na Guverinoma gusobanura impamvu yatumye bafunga umukiriya we amezi icumi(10) yose, bakamufunga binyuranyije n’amategeko kandi nta cyaha kigaragara bamushinja.
Hari amakuru avuga ko ubwo busabe bw’umunyamategeko wa Magezi, bwari kuzasuzumwa ku wa mbere w’icyumweru gitaha, ariko Kiiza yakiriye amakuru yizewe amumenyesha ko umukiriya we Magezi yapfuye kubera ihohoterwa yakorewe.
Ku itariki 08 Gashyantare 2020, Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko urupfu rwa Magezi, rusubije inyuma intambwe yari imaze guterwa mu gukemura ikibazo hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati, “Nubwo hari imyanzuro yafatiwe i Luanda mu rwego rwo gukemura ikibazo, ariko ifatwa ry’Abanyarwanda ritubahirije amategeko muri Uganda rigeze ku rundi rwego.Ubu barapfa bazira gukubitwa no gukorerwa iyicarubozo,bikorwa n’abo mu nzego z’iperereza ba Uganda.”
Amb.Nduhungirehe kuri Twitter yongeyeho ko Guverinoma ya Uganda igomba kurekura Abanyarwanda bose ifunze.
Mu byumweru bibiri bishize, Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Museveni bahuriye ahantu habiri hatandukanye, i Addis Ababa muri Ethiopia mu nama ya 33 ya Afurika yunze Ubumwe, ndetse no ku wa kabiri tariki 11 Gashyantare 2020 bahurira muri Kenya mu muhango wo gushyingura Daniel Arap Moi wahoze ari Perezida wa Kenya. Gusa ntibyamenyekanye niba abo bakuru b’ibihugu baragize umwanya wo kuganira.
Uburyo Magezi yishwemo ntibusobanutse, ariko ibaruwa yasinywe n’umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenza icyaha muri sitasiyo ya police ya Butabika, igatangazwa na Daily Monitor yemeza ko Magezi yapfiriye ahitwa Kirinya, akaba yaraguye mu bitaro bya Butabika ku itariki 21 Mutarama 2020, saa tatu za mu gitondo (9am).
Umuryango wa Magezi uba mu Rwanda, uvuga ko nta makuru yemeza urupfu rwa Magezi avuye ku bayobozi bo muri Uganda bigeze babona. Abo muri uwo muryango basaba Leta y’u Rwanda ko yabafasha umurambo wa nyakwigendera ukazanwa mu gihugu.
Amb. Nduhungirehe yavuze ko abahagarariye u Rwanda muri Uganda barimo gukurikirana icyo kibazo.
U Rwanda rukomeza kuvuga ko Uganda ikwiye kurekura Abanyarwanda ifunze, ndetse ikareka no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’u Rwanda, ubundi ibintu bigasubira mu buryo.
Inkuru zijyanye na: Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda
- Perezida Kagame na Museveni baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi
- Perezida Kagame yageze muri Uganda
- Uganda: Gen Muhoozi yashimiye abitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)
- Perezida Kagame yagabiye inka z’Inyambo Gen Muhoozi
- Gen. Muhoozi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
- Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gen. Muhoozi Kainerugaba
- Gen. Muhoozi Kainerugaba yagarutse mu Rwanda
- Umuyobozi wa Kisoro muri Uganda na we ngo yari akumbuye gutemberera mu Rwanda
- Umupaka wa Cyanika wafunguwe: Dore ibisabwa ushaka kwambuka
- Umupaka ntushobora gufungurwa ibyatumye ufungwa bitabanje gukemurwa – Perezida Kagame
- Abaha serivisi abagenda mu muhanda Kigali-Gatuna-Kampala ngo bagiye kongera kubona inyungu
- Abaturage bishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe
- Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda barasabwa gushishoza
- Ibicuruzwa by’u Rwanda byiteguye guhatana ku isoko rimwe n’ibya Uganda umupaka nufungurwa?
- Imiryango ya Afurika yunze Ubumwe na EAC yishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Abanyarwanda 58 bari bafungiye muri Uganda n’Umurundi umwe barekuwe
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ugiye kongera gufungurwa
- Uganda: Gen Kandiho yakuwe ku buyobozi bw’ubutasi (CMI)
- Perezida Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro bitanga icyizere
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|