Bahise ‘kuri Saint Valentin’ kubera uwahaguye arimo gusambana

Mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rugabano, hari umusozi bahimbye izina rya ‘Saint Valentin’ kubera umusore wahatakarije ubuzima yagiye kugira icyo yimarira (gusambana) n’inkumi mu kagoroba.

Agasozi bahimbye Saint Valentin kubera kwivugana umusore
Agasozi bahimbye Saint Valentin kubera kwivugana umusore

Uwo musozi uri ku muhanda uva i Muhanga werekeza i Karongi ugeze mu rugabaniro rw’Imirenge ya Rugabano mu Karere ka Karongi na Nyange mu Karere ka Ngororero.

Abaturiye ako gasozi bazi neza amateka yakabereyeho bavuga ko umusore n’inkumi babyumvise kimwe (kumvikana), bajya haruguru y’umuhanda ahantu hari umukingo witegeye umuhanda ariko hari n’agashyamba.

Ubwo nyamusore n’inkumi ye bisunze agahuru kari hafi aho, ariko begereye cyane ahareba mu muhanda kuko bari batinye kuzamuka ngo bajye mu ishyamba hagati kandi bwari butangiye kwira.

Umusore yaratangiye arashishikara ariko afashe ku gati kadakomeye, umukobwa na we afashe ku giti kinini, noneho bageze mu mahina umusore ntiyibuka ko ari ku mukingo na ka gati yari afashe arakarekura aho yari ahagaze haratenguka amanuka uko yakabaye, yiyesura mu muhanda ku ruhande ruriho umugenda wa sima.

Umukobwa yabuze uko abigenza aremera ajya gutabaza, abaturage bahageze basanga umusore yumye nk’ejo ipantalo iri mu mavi. Umugabo apfa atyo azize urw’abagabo, agasozi na ko bahita bagahimba ’Saint Valentin’ ari we mutagatifu w’abakundana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

birababaje ariko uwo musore yazize urwagabo wallah

Rwamahina Egide yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Mbegango ibyaribyishimo biravamo amarira gusa saint Valentin itwibutsa byinshi doreko ituma dusubira muribyabihe byibyishimo maze umunezero ukarusha ubwinshi ibyodutunze niyomamvu uwagize icyo abacyose kumunsi wa saint Valentin yakwihangana akagera ikirenge mubatangije uwo mushinga mboneyeho kubwira inyarwanda .com kujya babarura amafranga agaciro kibyatanzwe kumusi wa saint Valentin maze bakabikusanya hifashishijwe ubyo bwagihanga maze ibyobabonye bigafashishwa bamwe mubabigiriyemo ibibazo mwese abakundanye mange ndimo mwishimire uyumunsi numunsimeiza cyane

Ayirwanda jean pierre yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Ubundi se abo barokotse kubwa Noa bakomeje kugira ubuzima bw’iteka?igihe cyarageze nabo barapfa bavaho baribagirana niyo mpamvu ibyo ntabitindaho.Nushake ukore ibyaha cg ubyihorere twese amaherezo ni amwe ni munda y’isi mureke kwirirwa mukora discussion ahubwo buri wese akore ikimunejeje agifite ubuzima kuko ntabwo buzahoraho iteka!

Nyambwana yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Uwiyishe ntaririrwa nyakubahwaa

Patrick cyangugu yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Nukuri uyumunsi urababaje usigira abantu benshi ibihombo,indwara z’ibyorezo n’ibindi byishi nukuri ibirakaza Imana nibyinshi gusa Imana n’inyambabazi ihora itubabarira kandi ikatwihanganira ngo duhike .
Ndabinginze Bantu bamenye ukuri ko yesu kristo yitangiye ibyaha bacu twegukomeza kwijandika mubyaha rwose.

NSHAIJA Stephen yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

niba Yesu yaritangiye ibyaha bya’abantu, kuki abantu babuza kubikora kandi byararangije kubibabarirwa batarabikora? mujye muvuga imvugo zisobanutse

pasitoro yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Uyu munsi abantu batawitondeye wabasigamo imvune murakoze

Elias yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Uyu munsi abantu batawitondeye wabasigamo imvune murakoze

Elias yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Iyi ni tragi-comedy.Bazize kwishimisha ariko batabanje kureba ingaruka.Nubwo ibi bikorwa na millions and millions mu rwego rwo kwishimisha,bakabyita ko bari mu rukundo,akenshi bigira ingaruka mbi:Gupfa amanzaganya,Ubwicanyi,Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Yes Mr Sezikeye.Muli Yesaya 48:18,havuga ko abantu banga kumvira amategeko y’imana iteka bibagiraho ingaruka mbi.Niyo mpamvu iyi si ifite ibibazo byinshi.Nukubera ko abantu banga kuyumvira.Nubwo abayobozi bashora ibifaranga byinshi ngo ibibazo biveho mu isi,ahubwo biriyongera.Kubera ko abantu banga kumvira Imana,harimo n’abo bayobozi.Benshi nabo bakora amanyanga,bashoza intambara hirya no hino,zigahitana abantu benshi.Imana ifite umuti w’ibyo bibazo.Izakuraho abantu bose banga kuyumvira.
Harimo n’aba birirwa basambana ngo bari muli Saint Valentin.Ni umunsi ubabaza imana cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batawizihiza.Ahubwo bagakunda abo bashakanye buri munsi.

munyemana yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Ese ni iki kikwereka ko abo bantu 8 barokotse ku bwa Nowa bari abakiranutsi? Umukiranutsi yari Nowa wenyine.

Nzabishaka yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka