Abakora n’abacuruza ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe bagiye kujya babihanirwa

Minisiteri y’Ibidukikije itangaza ko igihe cyahawe abacuruza, abakora, n’abatumiza ibikoresho bya pulasitiki ngo babe babihagaritse cyarangiye, bityo ko abatarabireka bagiye gutangira kubihanirwa nk’uko itegeko nimero 17/2019 ryo ku wa 10 Kanama 2019 ribiteganya.

Abantu bakangurirwa kureka ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe
Abantu bakangurirwa kureka ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe

Ibyo byagarutsweho mu kiganiro Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc n’ Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA), Eng Coletha Ruhamya, bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 12 Gashyantare 2020, kikaba cyari kigamije kureba aho guhagarika gukoresha ibyo bikoresho bigeze.

Bimwe muri ibyo bihano ni uko umuntu ukora amasashe n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe, ahanishwa gufungirwa ibikorwa, kwamburwa ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Umuntu uranguza ibyo bikoresho ahanishwa gucibwa ihazabu y’ibihumbi 700 by’Amafaranga y’u Rwanda, kandi ibyo asanganywe akabyamburwa.

Naho umuntu uta imyanda y’amasashe n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahantu hatabugenewe haba aha Leta cyangwa ah’umuntu ku giti cye, ahanishwa ihazabu y’ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Ibikoresho bya Pulasitike bikoreshwa rimwe bimaze gusakara mu bacuruza ibinyobwa bidasembuye
Ibikoresho bya Pulasitike bikoreshwa rimwe bimaze gusakara mu bacuruza ibinyobwa bidasembuye

Ku barangura n’abacuruza ibyo bikoresho bari barahawe igihe cy’amezi atatu guhera muri Nzeri 2019, ko baba barangije ibyo bari bafite ku buryo bitaba bikirangwa mu bicuruzwa byabo, mu gihe inganda zo mu Rwanda zibikora zahawe imyaka ibiri, ni ukuvuga kugeza muri Nzeri 2021, na zo zikazaba zabihagagaritse.

Ibyo bihano ngo byagombye kuba byaratangiye gushyirwa mu bikorwa guhera ku ya mbere Gashyantare uyu mwaka, nk’uko Minisitiri Mujawamariya abisobanura.

Agira ati “Twagira ngo twibutse abantu ko guhera ku itariki ya mbere Gashyantare ubundi ibihano byagombye gutangira gushyirwa mu bikorwa. Gusa u Rwanda ntirushimishwa no guhana ahubwo rurigisha ariko iyo rukwigishije ntiwumve rurahana, ni uburyo bwo kwereka abantu bose ko ntawe uri hejuru y’itegeko”.

Icyakora ngo ibikoresho bya pulasitiki ndetse n’ibipfunyitse mu masashe ntibizavira rimwe mu ikoreshwa ryabyo kuko igihugu kikiyubaka.

Ati “Ubundi Umunyarwanda wese ntiyakwifuje gukoresha ibikozwe muri pulasitiki kuko uko bigenda bisaza byangiza ubuzima by’abantu. Gusa ntituragera aho kubica ku isoko 100%, ubu turacyakoresha ibikombe n’amasahane bya pulasitiki, hari ibicuruzwa bipfunyitse mu masashe kuva mu ruganda byinjira, ibyo ntitwabiciye, twanga abajugunya ayo masashe ahatabugenewe”.

Leta ishishikariza abantu gukoresha amavomo yo mu biro yabugenewe (water dispenser) n'ibirahuri mu mwanya wo gukoresha uducupa duto tuba turimo amazi dupfundikiye kuko dukoreshwa rimwe tugahita tujugunywa
Leta ishishikariza abantu gukoresha amavomo yo mu biro yabugenewe (water dispenser) n’ibirahuri mu mwanya wo gukoresha uducupa duto tuba turimo amazi dupfundikiye kuko dukoreshwa rimwe tugahita tujugunywa

Eng Ruhamya yavuze ko inganda zahawe igihe cy’imyaka ibiri kuko hataraboneka ibyasimbura ibyo gupfunyikamo.

Ati “Abashoye imari mu nganda zikora ibyo bikoresho bibujijwe, itegeko ribaha imyaka ibiri kuko twarebye dusanga ibyo bikoresha nta bibisimbura biraboneka kandi ibyo bapfunyika bikenerwa cyane mu buzima. Ni irengayobora rero ryashyizweho nyuma y’ibiganiro, ubwo izo nganda zizahindura ibyo zakoraga”.

Abo bayobozi bakomeje bavuga ko harimo kurebwa icyakorwa ngo abaturage bakangukire gutoragura amacupa ya pulasitiki, amasashe n’ibindi bijye bijyanwa mu nganda zibinagura bigakorwamo ibindi bikoresho, mu rwego rwo gukomeza kurengera ibidukikije.

Kugeza ubu mu Rwanda ibikoresho bya pulasitiki bijugunywa bikorwamo ibindi bintu mu nganda bingana na 10% gusa.

Minisitiri Mujawamariya Jeanne d'Arc yerekanye icupa rya Pulasitike ryemewe kuko ryo rikoreshwa kenshi
Minisitiri Mujawamariya Jeanne d’Arc yerekanye icupa rya Pulasitike ryemewe kuko ryo rikoreshwa kenshi
Aya masashe ntiyemewe
Aya masashe ntiyemewe
Icupa ry'iburyo ni ryo ryemewe
Icupa ry’iburyo ni ryo ryemewe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Guha abacuruzi amezi atatu ugaha inganda imyaka ibiri, ibibintu byizweho neza? Tuzi neza ko inganda zikora product igahita ihabwa abacuruzi kdi abacuruzi nibo bayimarana igihe kinini mu ma depot.ubwo niba umucuruzi ahawe amazi atatu kuba ntagicuruzwa gipfunyitse muri plastique kiri mu iduka cyangwa idepo kdi uruganda rwarahawe imyaka ibiri yo gupfunyika mu macupa ya plastique, aho ntiharimo kuvuguruzanya? Niba uruganda ruhawe imyaka ibiri, umucuruzi yagahawe imyaka itatu(3) kko niba product ivuye mu ruganda ikajya ku isoko ihatinda kko iba inagifite igihe(date d’exp.).Iki cyemezo gisubirwemo kiganwe ubushishozi kko kirahutaza abacuruzi mu gihe inganda zihabwa uburenganzira bwo kuguma gupfunyika mu macupa ya plastique mu gihe cy’imyaka ibiri, ariko umucuruzi we ntiyemererwe kubicuruza mu gihe inganda zo zikibisohora ku isoko. Kdi hagomba kugaragazwa ibizaguma ku isoko n’ibitazagumaho.

Alias yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Ibyo guca ibintu bipfunyitse mu mashashi na palasitike byiganywe ubushishozi?. Guha abacuruzi amezi atatu, ugaha inganda imyaka ibiri, ubwo ibyo izo nganda zizakora bizacururizwa he? Zizajya zibikora bigume mu bubiko bwazo?cyangwa zizajya zibijugunya kko ntamucuruzi uzaba wemerewe kubicuruza?ESE mbere yo gushyiraho ariya mabwiriza, ni iki babanje guteganya kizasimbura ibyo bapfunyikagamo kugira ngo hatazabaho icyuho mu bicuruzwa byapfunyikwaga mu macupa ya palastike? Mbere yo guca product ku isoko bajye babanza bakore inyigo neza ko bitazateza icyuho ku isoko.ESE iyo bavuze ko hari ibitazahita biva ku isoko kdi ntibabigaragaze ubwo aho ntiharimo gushyira abantu mu rujijo?

Alias yanditse ku itariki ya: 12-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka