Ingabire Marie Immaculée yisubiyeho ku irushanwa rya Miss Rwanda

Ingabire Marie Immaculée, uyobora Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), yahindukiye ku ijambo amaze umwaka umwe avuze, ubwo yandikaga ko atabona akamaro k’irushanwa rya Miss Rwanda, ariko akaba yagaragaye mu b’imbere barimo batanga amasomo mu mwiherero w’aba bakobwa anumvikana ataka irushanwa mu mwiherero.

Ingabire Marie Immaculée yatanze ikiganiro ku bakobwa 20 bari mu mwiherero
Ingabire Marie Immaculée yatanze ikiganiro ku bakobwa 20 bari mu mwiherero

Umwaka ushize wa 2019 muri Mutarama ubwo irushanwa rya Miss Rwanda ryarimo rishaka uzambara ikamba [ubu ryambawe na Nimwiza Meghan], Ingabire Marie Imaculée ukurikirwa na benshi kuri Twitter, yanditse ku rukuta rwe ati “Nagerageje kumva akamaro ka Miss ariko wapi narakabuze. Sinzi icyo imariye Abanyarwanda dore ko n’abayizi ari bake cyane. N’ababaye ba Miss kugeza ubu simbona akarusho bazanye mu iterambere ry’igihugu. Pfffff”.

Bamwe bemeranyije na we bavuga ko ari irushanwa ridafite akamaro, ariko abandi bamwandikira bamunenga ko akwiye gutera intambwe agasobanukirwa icyo irushanwa rimaze aho kugaragara nk’urirwanya.

Nyuma y’umwaka umwe gusa avuze ibi, byatunguye abantu ubwo amafoto y’uyu mugore uvuga rikijyana yamugaragazaga ari imbere yigisha aba bakobwa ibijyanye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa igitsina gore, n’irikorerwa abana.

Atangira gutanga ikiganiro, Ingabire yaragize ati “Mbere y’umwaka ushize sinakurikiraga Miss Rwanda, ariko hari ikintu nayikundiye ko iha umwanya umwana w’umukobwa akigirira icyizere”.

Ingabire aganiriza abakobwa bari muri Miss rwanda 2020
Ingabire aganiriza abakobwa bari muri Miss rwanda 2020

Mu kiganiro kirekire yagiranye n’abakobwa 20 bari i Nyamata mu mwiherero, yagarutse ku kamaro k’irushanwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa, abereka ko ari bo igihugu giteze amaso mu minsi iri imbere, kuko ari bo bazavura Abanyarwanda, ndetse abibutsa ko bazanaba ababyeyi b’ejo hazaza bazarerera u Rwanda.

Kuri iyi nshuro ubwo yasuraga aba bakobwa, amafoto ya Ingabire Marie Immaculée yagaragaye ku mbuga za Miss Rwanda. Mu butumwa bwe, Ingabire yanashimiye cyane abategura iri rushanwa abasaba gukomeza iki gikorwa kuko giteza imbere abana b’abakobwa.

Ibitekerezo   ( 16 )

Iri rushanwa Ni ryiza kandi rifite akamaro Ku bari burwanda ariko Si kiri Bose kuko usanga hariho ivangura rishingiye Ku burebure, ubwiza Ku masura, imiterere n’ibindi bigatuma hari bamwe bumva bari limit yo kujyamo kandi bifitemo impano nyinshi zagirira umumaro igihugu

Theodosie yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Miss rwanda nirushwanwa ryiza kuko ifasha abakobwa kwitinyuka no kwigirira ikizira kuburya mumyaka irimbere tuzabona abayobozi beza kd bashoboye nka Ingabire.

Rwagasore sano fabrice yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Abakobwa mukomeze muharanire kugaragaza ko mushoboye muri gahunda zose zishoboka zibahindura kuva ibihangange.

Nzarubara Etienne. yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Imikino yanyampinga mbona ituma abakobwa bitinyuka bagatekereza ibintu byagutse byabagirira umumaro gusa bakomerezaho.

Nzarubara Etienne. yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Imikino yanyampinga mbona ituma abakobwa bitinyuka bagatekereza ibintu byagutse byabagirira umumaro gusa bakomerezaho.

Nzarubara Etienne. yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Imikino yanyampinga mbona ituma abakobwa bitinyuka bagatekereza ibintu byagutse byabagirira umumaro gusa bakomerezaho.

Nzarubara Etienne. yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Imikino yanyampinga mbona ituma abakobwa bitinyuka bagatekereza ibintu byagutse byabagirira umumaro gusa bakomerezaho.

Nzarubara Etienne. yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Njye niyo wakora iki ntiwanyumvisha akamaro ka Miss Rwanda kubera ko rivangura kubera ko riheza abo twakwita abadafite ikimero cyiza kandi nabo bafite izindi mpano zagirira igihugu akamaro. Ikindi Nyaminga nyakuri ntiyiyamamaza, arangwa no gutuza n’imico myiza. ....Ibindi ni business.

Fernandel yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Nanga ko abanyepolitiques bivanga mu bintu byose.
Nkuyu mukecuru ari mubiki

Nina yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Njyewe ibyo yavuze mbere simbishyigikiye ndetse niby’ubu simbishyigikiye kuko ifitiye akamaro abakobwa bamwe si bose,nibavuga abakobwa bagashyiraho ngo beza kd barebare c ubwo njyewe nundi twiyumvamo ko tutari beza ntitube na barebare bizatumarira iki?nubundi ntakimfasha kwiyumvamo icyizere kuko sinajya muri miss rwanda ngo banyakire,icyo nicyo kizere bandemyemo c?ifite umumaro kuko hari abo ifasha ariko not all girls in general.

Valentine yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

umwaka ni muremure; buriya yageze aho abona ako kamaro yari atarabona.

Ruti de Naissance yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Nanjye nshimishijwe numwanzuro Ingabire Marie Imaculee
Yafashe wogusura abo bakobwa.
ariko haricyo moko twifuza ko cyahinduka njyewe kubwanjye nifuza ko bakabaye bamenya indanga gaciro yubunyarwanda kurusha kumva KO barite ubwiza bwamasura. Ikindi mukwiye kujya mwegera banana babakobwa bomucyaro ntabwo banyampinga baba mumigi gusa.

Niyonzima: patrick yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Ubugabo butagaruka bubyara ububwa ni byiza kwisubira ho
Ibyo byerekana umunyabwenge

Rutaremara yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka