Ingabire Marie Immaculée yisubiyeho ku irushanwa rya Miss Rwanda
Ingabire Marie Immaculée, uyobora Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), yahindukiye ku ijambo amaze umwaka umwe avuze, ubwo yandikaga ko atabona akamaro k’irushanwa rya Miss Rwanda, ariko akaba yagaragaye mu b’imbere barimo batanga amasomo mu mwiherero w’aba bakobwa anumvikana ataka irushanwa mu mwiherero.

Umwaka ushize wa 2019 muri Mutarama ubwo irushanwa rya Miss Rwanda ryarimo rishaka uzambara ikamba [ubu ryambawe na Nimwiza Meghan], Ingabire Marie Imaculée ukurikirwa na benshi kuri Twitter, yanditse ku rukuta rwe ati “Nagerageje kumva akamaro ka Miss ariko wapi narakabuze. Sinzi icyo imariye Abanyarwanda dore ko n’abayizi ari bake cyane. N’ababaye ba Miss kugeza ubu simbona akarusho bazanye mu iterambere ry’igihugu. Pfffff”.

Bamwe bemeranyije na we bavuga ko ari irushanwa ridafite akamaro, ariko abandi bamwandikira bamunenga ko akwiye gutera intambwe agasobanukirwa icyo irushanwa rimaze aho kugaragara nk’urirwanya.

Nyuma y’umwaka umwe gusa avuze ibi, byatunguye abantu ubwo amafoto y’uyu mugore uvuga rikijyana yamugaragazaga ari imbere yigisha aba bakobwa ibijyanye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa igitsina gore, n’irikorerwa abana.
Atangira gutanga ikiganiro, Ingabire yaragize ati “Mbere y’umwaka ushize sinakurikiraga Miss Rwanda, ariko hari ikintu nayikundiye ko iha umwanya umwana w’umukobwa akigirira icyizere”.

Mu kiganiro kirekire yagiranye n’abakobwa 20 bari i Nyamata mu mwiherero, yagarutse ku kamaro k’irushanwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa, abereka ko ari bo igihugu giteze amaso mu minsi iri imbere, kuko ari bo bazavura Abanyarwanda, ndetse abibutsa ko bazanaba ababyeyi b’ejo hazaza bazarerera u Rwanda.
Kuri iyi nshuro ubwo yasuraga aba bakobwa, amafoto ya Ingabire Marie Immaculée yagaragaye ku mbuga za Miss Rwanda. Mu butumwa bwe, Ingabire yanashimiye cyane abategura iri rushanwa abasaba gukomeza iki gikorwa kuko giteza imbere abana b’abakobwa.
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Iri rushanwa Ni ryiza kandi rifite akamaro Ku bari burwanda ariko Si kiri Bose kuko usanga hariho ivangura rishingiye Ku burebure, ubwiza Ku masura, imiterere n’ibindi bigatuma hari bamwe bumva bari limit yo kujyamo kandi bifitemo impano nyinshi zagirira umumaro igihugu
Miss rwanda nirushwanwa ryiza kuko ifasha abakobwa kwitinyuka no kwigirira ikizira kuburya mumyaka irimbere tuzabona abayobozi beza kd bashoboye nka Ingabire.
Abakobwa mukomeze muharanire kugaragaza ko mushoboye muri gahunda zose zishoboka zibahindura kuva ibihangange.
Imikino yanyampinga mbona ituma abakobwa bitinyuka bagatekereza ibintu byagutse byabagirira umumaro gusa bakomerezaho.
Imikino yanyampinga mbona ituma abakobwa bitinyuka bagatekereza ibintu byagutse byabagirira umumaro gusa bakomerezaho.
Imikino yanyampinga mbona ituma abakobwa bitinyuka bagatekereza ibintu byagutse byabagirira umumaro gusa bakomerezaho.
Imikino yanyampinga mbona ituma abakobwa bitinyuka bagatekereza ibintu byagutse byabagirira umumaro gusa bakomerezaho.
Njye niyo wakora iki ntiwanyumvisha akamaro ka Miss Rwanda kubera ko rivangura kubera ko riheza abo twakwita abadafite ikimero cyiza kandi nabo bafite izindi mpano zagirira igihugu akamaro. Ikindi Nyaminga nyakuri ntiyiyamamaza, arangwa no gutuza n’imico myiza. ....Ibindi ni business.
Nanga ko abanyepolitiques bivanga mu bintu byose.
Nkuyu mukecuru ari mubiki
Njyewe ibyo yavuze mbere simbishyigikiye ndetse niby’ubu simbishyigikiye kuko ifitiye akamaro abakobwa bamwe si bose,nibavuga abakobwa bagashyiraho ngo beza kd barebare c ubwo njyewe nundi twiyumvamo ko tutari beza ntitube na barebare bizatumarira iki?nubundi ntakimfasha kwiyumvamo icyizere kuko sinajya muri miss rwanda ngo banyakire,icyo nicyo kizere bandemyemo c?ifite umumaro kuko hari abo ifasha ariko not all girls in general.
umwaka ni muremure; buriya yageze aho abona ako kamaro yari atarabona.
Nanjye nshimishijwe numwanzuro Ingabire Marie Imaculee
Yafashe wogusura abo bakobwa.
ariko haricyo moko twifuza ko cyahinduka njyewe kubwanjye nifuza ko bakabaye bamenya indanga gaciro yubunyarwanda kurusha kumva KO barite ubwiza bwamasura. Ikindi mukwiye kujya mwegera banana babakobwa bomucyaro ntabwo banyampinga baba mumigi gusa.
Ubugabo butagaruka bubyara ububwa ni byiza kwisubira ho
Ibyo byerekana umunyabwenge