Burundi: Biteguye guhangana n’inzige bazirya

U Burundi buravuga ko inzige zimaze iminsi zizenguruka mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba no mu ihembe rya Afurika niziramuka zigeze i Burundi, intwaro nyamukuru bazifashisha mu guhangana na zo ari ukuzirya.

Inzige zimaze iminsi zivugwa mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba no mu ihembe rya Afurika (Ifoto: Internet)
Inzige zimaze iminsi zivugwa mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba no mu ihembe rya Afurika (Ifoto: Internet)

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Burundi, Deo Guide Rurema, asobanura ko no mu bihe byahise ari wo muti Abategetsi i Burundi bakoresheje mu kuzicogoza.

Inkuru ya Radio Ijwi rya Amerika ivuga ko u Burundi bumaze kwibasirwa n’inzige mu bihe bibiri bitandukanye. Ubwa mbere ngo hari ku ngoma y’Umwami Mwezi Gisabo wayoboye hagati y’umwaka wa 1852 n’umwaka wa 1908.

Ubwa kabiri hari ku butegetsi bwa Perezida Jean Baptiste Bagaza mu 1986. Icyo gihe ku butegetsi bwa Bagaza ngo inzige bazihanishije kuzifata barazirya, n’ubu ngo bakaba biteguye kuzifungura mu gihe zaramuka zibeshye zikagera i Burundi.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Burundi, Deo Guide Rurema aherutse kugirana n’abanyamakuru, yamaze impungenge abibaza ku byo kurya inzige.

Yagize ati “Twebwe tukiri bato twirukaga inyuma y’ibihore kandi iyo twabifataga twabishyiraga ku mushito tukabyotsa. Wasangaga imbere harimo umuceri. Twarabiriye cyane.”

Minisitiri Rurema yatanze urugero rw’abafungura inswa, asobanura ko no gufungura inzige nta kibazo kirimo, ndetse ko hari ibihugu byinshi birya udukoko dutandukanye kandi ntibagire icyo baba.

Ati “Niziramuka zigeze hano iwacu, izizahagera zose tuzazifungura.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Burundi, Deo Guide Rurema, avuga ko mu zindi ngamba zafashwe ari ugushyiraho itsinda ririmo abakora mu buhinzi n’abandi bafatanyabikorwa babo bazafatanya mu kuzirwanya no kuzikumira.

Ngo hazashyirwaho kandi uburyo bwo guhanahana amakuru hagati y’ibihugu bimaze guterwa n’izo nzige kugira ngo bihane ubunararibonye mu kuzikumira.

Abaturage ngo bazashishikarizwa gutera ibiti bigira uruhare mu kurwanya udukoko nk’utwo no kubashishikariza kuzitora bakazirya.

U Burundi burateganya no gushyira ingufu mu bigo by’ubushakashatsi no guteza imbere ibikoresho byo kurwanya izo nzige.

Ibihugu bya Afurika byibasiwe n’inzige kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 birimo Kenya, Ethiopia, Sudani y’Epfo, Eritereya, Somalia na Uganda.

Inkuru bijyanye:

U Rwanda rwiteguye guhangana n’ibitero by’inzige

Udusimba twagaragaye i Nyagatare si inzige - Meya Mushabe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mukosore kuva mu mwaka wa 1952 kugaza umwaka wa 1900..Ntibibaho

Salim yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Ndabona ntacyo bakosora ahubwo reba ko utarebye neza!!! banditse 1852 kugeza 1908

RUSAGARA yanditse ku itariki ya: 17-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka